Noel Kambanda's banner
Noel Kambanda's profile picture

Noel Kambanda

@NoelKambanda82,757 subscribers

My views on https://t.co/lmnexMryYz hold no institutional endorsements. Proud #RwoT! #TeamPK

Shorts

Ese burya? Athanase Sibomana yaraziko FPR Inkotanyi izamugira igitangaza. Nonese yashakaga kuba iki noneho? Ko yabaye umunyamakuru wa Radio Rwanda kandi nawe ubwe azi amashuri afite?

Ese burya? Athanase Sibomana yaraziko FPR Inkotanyi izamugira igitangaza. Nonese yashakaga kuba iki noneho? Ko yabaye umunyamakuru wa Radio Rwanda kandi nawe ubwe azi amashuri afite?

29,231 просмотров

Videos

NoelKambanda's profile picture

UMUHORORO by Padiri Eustache Byusa mu ijwi rya Chorale de Kigali Iyi ndirimbo UMUHORORO, Bivugwa ko Padiri Eustache Byusa, wari umuhindiro bivuze ko yari afite isano ya hafi n’ibwami, yigeze kugira igihe atumvikanye neza n’Umwepisikopi we bigatuma amwimurira muri Paruwasi ya Muhororo, kure y’i Kabgayi, ku buryo iryo yimurwa ryasaga n’igihano. Yumvise asa n’uciriwe kure, maze agisha inama se, Benempinga, amusaba kumubwira amayeri yakoresha kugira ngo azabashe kuhava. Se, nk’umuntu w’inararibonye, yamugiriye inama itangaje cyane! Yaramubwiye ati: “Mwana wanjye rero, genda uhakunde kandi ubigaragaze cyane. Nuhakunda, ndabizi bazahakuvana, kuko igihano bari baguhaye kizaba kibaye imfabusa. Ariko nuhanga, uzakomeza kuhaguma kuko bazabona ko icyo bashakaga cyagezweho.” Iryo hurizo rikomeye yahawe na se niryo ryabaye inganzo idasanzwe yabyaye Umuhororo. Aho kugira ngo Padiri Byusa afate aho yari yimuriwe nk’ahantu h’ubwigunge n’igihano, yahahinduye isoko y’ubwiza n’ibyishimo. Nguko uko havutse Umuhororo, indirimbo ifite ubwiza n’ubusizi bidasanzwe. Iyi ndirimbo yakunzwe cyane n’abaturage bose, cyane cyane Abakiristitu ba Paruwasi Muhororo bayifata nka Hymne ya Paruwasi yabo. Amateka avuga ko iyo nkuru yaje kugera i Kabgayi, abantu bagatangara bati: “Ese wa muntu twatekerezaga ko twahannye tukamwohereza kure, ahubwo twamwohereje kujya kubayo ikirangirire?” Niko kwihutira kumukurayo. Hari n’abavuga ko iyi ndirimbo yaba yarayihimbiye umugore w’uburanga budasanzwe yaba yarasanze ku Muhororo ubwo yoherezwaga gukorerayo ubutumwa. Cyakora ibi ntibihurirwaho na benshi. Bityo rero Umuhororo ntikiri indirimbo irata ubwiza bw’ahantu gusa; ni isomo ry’ubuzima: rimwe na rimwe aho umuntu yatekerezaga ko yajugunywe, ni ho ashobora kuvumbura impano ye ikomeye kurusha izindi.

Noel Kambanda

27,307 просмотров • 2 месяцев назад

NoelKambanda's profile picture

No comment!!!!!

Noel Kambanda

23,489 просмотров • 7 месяцев назад