
Ruzindana Rugasaguhunga
@RuzindanaRUGASA • 30,062 subscribers
Communication Strategist | Creative Economist | Creative Director | Script Writer | Digital Diplomacy | Lyricist | The camera fulfils my need to express myself.
Videos

🤔Niba wibaza uko uyu munsi bizakugenda 🤔Niba umaze iminsi utekereza uko wagera aho kuri za nzozi 🤔Niba hari intambwe ushaka gutera 🤔Niba uri muto wifuza kugira aho ugera; ⚠️Uyu Mukozi w’Imana uhagarariye Rwanda Investigation Bureau muri 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚 agufitiye IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA! #CareerOrientationFair
Ruzindana Rugasaguhunga118,274 views • 2 years ago

💔 Itariki ya 21 Mata 1994 ni wo munsi mubi cyane wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu Gihugu. 💔 Abarenga 250,000 biciwe ahantu 34 kuri uwo munsi cyane cyane mu Majyepfo 💔I Murambi hiciwe abarenga 50,000 💔I Cyanika hicirwa abarenga 35,000 💔 I Kaduha hicirwa abarenga 47,311 💔 Muri Ntongwe, Nyamukumba na Kayenzi hishwe abarenga 50,000 💔I Butare muri Paroisse ya Karama hiciwe abarenga 70,000 💔 Abandi bicirwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Butare, muri Kaminuza, muri ESO, mu ruganda rw’ibibiriti, ku Kabutare, muri Groupe Scolaire, muri CARAES, i Ngoma, i Cyarwa, Paroisse ya Rugango, i Musha, Gishubi na Kibirizi... 💔 Iyi mibare igaragaza ko 3/4 by’Abatutsi bo mu Gihugu bishwe mu kwezi kwa Mata 1994. 🎙️ Dr. Jean Damascene BIZIMANA | 07.04.2023 | #Kwibuka30
Ruzindana Rugasaguhunga97,694 views • 2 years ago

My name is Naike. I am 15 years old. I have written this poem to tell my story, and that of so many others, the second generation of genocide survivors. I tell my story to inform you, to tell the world that we survived the unthinkable, to teach and remind you of the consequences of the Genocide against the Tutsi, and its horror. I tell my story with the hope that this will never happen again. Dear survivors, Dear parents, Dear Rwandans, If there’s one thing you can keep from my message, it’s that my generation and I, we have learnt, and we are proud of who we are: Rwandans, who will always hold your hand. We will strive for the everlasting peace, prosperity, and hope of life in Rwanda. We will always remember what happened during the Genocide against the Tutsi. We’re going to write. We’re going to remember. We’re going to make changes. Humura, Rwanda rwacu. Ntabwo bizongera. Tuzibuka kandi tuzakubaka. #Kwibuka31
Ruzindana Rugasaguhunga57,463 views • 1 year ago

.Butera Knowless is a very good storyteller! #ToraKagame24
Ruzindana Rugasaguhunga67,719 views • 2 years ago

💔 Bamuboheye inyuma ku modoka ya pick up itwawe n’abajandarume 💔 Bamuzengurukana Umujyi wa Nyanza, umutwe ureba hasi ku butaka 💔 Batumira abaturage ngo baze kwirebera iyicwa rya Gisagara 💔 Bamujyana ku biro bya Komine abaturage baza kurebera ari benshi 💔 Yahagaritswe hagati y’imbaga y’abaturage yayoboraga 💔 Amaboko agihambiriye inyuma ku modoka acuramye 💔 Kaporali Musafiri ahabwa uburenganzira bwo kumutera icumu mu nda 💔 Amukubita ubuhiri mu mutwe kugeza amwishe. 🕯️🫂 Abasigaye bo mu Muryango wa Gisagara, mpore. #Kwibuka30
Ruzindana Rugasaguhunga70,848 views • 2 years ago

📌 🙏 Aya magambo ya Colonel Lydia Bagwaneza arakomeye CYANE. 🎤 MUTESI SCOVIA: Akazi kawe n'abana ubihuza ute? Ubasobanurira ute ukuntu ushobora kumara icyumweru udataha bitewe n'uko akazi kameze? 🎙️ Col. Lydia Bagwaneza: 📌 Umugabo wanjye n'abana banjye bavutse bambona, bazi ibyo mbamo. 📌 Umugabo wanjye arabizi ko ngomba kwitangira Igihugu 📌 Mu bintu tuganira mbabwira ko igihe cyose haje Igihugu, ngiye kubashakira AMAHORO KUGIRA NGO BARYAME BASINZIRE. 🇷🇼 Igihugu nkifata nk'ingobyi iduhetse twese, ntabwo nkifata nk'umubyeyi wanjye, umugabo cyangwa abana banjye. 🇷🇼 Igihugu nkifata nk'ingobyi ihetse abantu bose, tugomba kubungabunga no gusigasira.
Ruzindana Rugasaguhunga60,508 views • 2 years ago

💔Ndatekereza abana asize 💔Ndatekereza umugore asize 💔Ndatekereza ba bana bo mu muhanda yajyaga yitaho 💔Ndatekereza ahantu heza yari ageze nyuma yo kurokoka Jenoside 💔 None arapfuye! 🤔Wa RUPFU WE URI IKI? 💔🕊️Ruhukira mu mahoro nshuti ya benshi Pastor Théogène!
Ruzindana Rugasaguhunga59,680 views • 3 years ago

✍️ Inkuru yasakaye isi yose ko mu nteko rusange ya 19 y'Akanama gashinzwe kubungabunga umurage udafatika irimo kubera muri Paraguay, UNESCO yashyize Intore z'u Rwanda ku rutonde rw'umurage ndangamuco udafatika. ❔Ariko se bivuze iki? ❓Intore ko tuzibona zihamiriza, kuki bavuga ko ari Umurage ndangamuco udafatika? 📖 Reka mbisobanure muri ubu buryo: *️⃣ Nk’uko mubizi, buri gihugu kigira umuco wacyo. Uwo muco, iyo ugiye gusesengura neza usanga utawufatisha amaboko cyangwa ibiganza byawe ngo uwuterure uwuhereze uwo mwicaranye! *️⃣ N’ubwo bimeze gutyo ariko, uyu muco turawurinda, tukawukomeraho, ndetse tukawuraga abadukomokaho bityo ukaba uruhererekane rudacika. *️⃣ Uyu murage w’Intore dukomora ku bakurambere bacu kuva mu kinyejana cya 12 rero, niho tuwusanga. Ntufatika ariko uriho. Turawubona. *️⃣ Iyo Intore ziyereka mu mbyino gakondo z’imihamirizo, ziba zihamiriza ibiri mu bwenge no mu mutima, ariko nyine bigasakara ndetse bikagaragarira uzireba. *️⃣ Kwa kundi ziseruka, zigahuza intambwe ndetse zikikunda mu mubyimba, urabibona, ukabyumva, bikagucengera ariko nyine, ntibifatika. Ni INTEKEREZO. ✍️ Ubwo tugeze aha noneho, reka nkubwire uko UNESCO ibisobanura kandi urahita ubyumva neza. 🇷🇼 Nyemerera ariko mbanze nkubwire ko, u Rwanda rwashyize umukono ku Masezerano Mpuzamahanga ya UNESCO y’i Paris mu Bufaransa yo ku wa 17 Ukwakira 2003 yo kubungabunga umurage ndangamuco udafatika (2003 Convention for the Safeguarding of the Intangible Cultural Heritage). 📌 Aya masezerano akaba yaremejwe burundu n’u Rwanda n’Iteka rya Perezida No 53/01 ryo ku wa 02/11/2012 ryemeza burundu amasezerano yo kubungabunga umurage ndangamuco udafatika. ❔Umurage ndangamuco udafatika rero ni iki? Ingingo ya 2 y’Amasezerano Mpuzamahanga mbabwiye aho hejuru ivuga ko umurage ndangamuco udafatika ugizwe n’ibi bintu bikurikira: 1️⃣. Uruhererekane nyemvugo (oral traditions and expressions, including language as a vehicle of the intangible cultural heritage); 2️⃣. Imyiyereko gakondo (performing arts); ariho dusangamo n’Intore. 3️⃣. Imigenzo, imihango n'ibirori gakondo (social practices, rituals and festive events); 4️⃣. Ubumenyi n'imigenzereze ku bintu karemano (knowledge and practices concerning nature and universe); 5️⃣. Ubumenyingiro bushingiye ku bugeni n'ubuhanzi gakondo (traditional craftsmanship). 📖 Nk’uko umaze kubisoma rero urabona ko ibyo bintu byose bidafatika mu buryo tuzi bufatika. 🤔 Ndabizi uhise wibaza ikibazo gikurikira: “None se ko nshyimye Intore zacu zashyizwe ku rutonde rw'umurage ndangamuco udafatika, bizatumarira iki nk’u Rwanda!? 📌 Eeeeh, buriya kwandikisha umurage ndangamuco udafatika ku rutonde rw’umurage w’Isi bidufitiye akamaro kanini kuko iyo umurange nk’uyu umaze kwandikwa: ✅ Uhita utangira kumenyekanishwa ku rwego rw’Isi na UNECO; ✅ Uhita utangira kurindwa ku rwego mpuzamahanga; ✅ Urushaho kujya mu bikurura ba mukerarugendo; ✅ Abakozi bashinzwe kuwubungabunga bahugurwa na UNESCO; ✅ Uretse ibyo, UNESCO yakira kandi igatera inkunga imishinga y’iterambere ishamikiye kuri uwo murage binyuze mu Kigega cya UNESCO. 📌 Ni byo rwose, ubyumvise neza! Uramutse ukoze nk’umushinga mwiza ujyanye no kwigisha no kubungabunga imihamirizo y’intore, cyangwa se ugakora neza umushinga uwo ariwo wose ujyanye no kubungabunga uyu Murage, washyigikirwa rwose na UNESCO. 🙏 Nyemerera mbe ncumbikiye aha, gusa tuzakomeza tuganire kuri izi Ntore zacu zashyizwe ku rutonde rw'umurage ndangamuco udafatika. #Intore #IntoreDance #Rwanda #Umurage #UmurageNdangamuco #UmurageUdafatika #IntangibleHeritage #CulturalHeritage
Ruzindana Rugasaguhunga33,293 views • 1 year ago

Banyarwanda Banyarwandakazi Nshuti z'u Rwanda ✊️ YEGO. Nabikoze! 💪 YES. I made it! 📌 #RWOT I am challenging you all to do this. It's a lifetime achievement! ⚠️ Do not laugh at this gentleman in the last video 🤣🤣🤣 #VisitRwanda #TemberaURwanda #BisokeHiking
Ruzindana Rugasaguhunga51,009 views • 3 years ago

"J'ai compris que si nous avions connu la tragédie, le Génocide contre les Tutsi en 1994, c'est parce qu'on avait pris la culture et on l'avait arraché. Et sans culture, sans racines, quoi que ce soit, qu'est ce qu'on devient?" - Carole Umulinga Karemera | #RwandaDay
Ruzindana Rugasaguhunga38,734 views • 2 years ago

🇷🇼 Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda 🎉 Another lifetime achievement unlocked! 🥾🏔️ After conquering Bisoke on 11.03.2023, Muhabura on 24.06.2023, Sabyinyo on 08.07.2023, and Gahinga on 15.07.2023 🏔️ I'm thrilled to share that I've scaled the heights of Karisimbi, Rwanda's crowning glory and the highest among the eight majestic peaks in the Virunga Mountains! 🙌💪 What an incredible journey it has been! ✍️🎙️ I can't wait to share the tales from these adventures with you! Are you ready? Stay tuned. #VisitRwanda 🇷🇼
Ruzindana Rugasaguhunga40,005 views • 2 years ago

💔I lost my 5 siblings, my parents, my grandparents and my big extended family 💔I was the only survivor of my family 💔I was buried alive with 15 members of my family 💔Hours later I was rescued by a young man 🫂 Sending you hugs & strength my Dear Sister @Umuhoza94 #Kwibuka29
Ruzindana Rugasaguhunga35,967 views • 3 years ago

🎙️ Aya magambo y’UmuChou wacu Louise Mushikiwabo ni IMPAMBA Y’UBUZIMA: 📌 Birashimishije kuba Umunyarwanda muri iyi minsi 📌 Birashimishije kugira irangamuntu y’u Rwanda 📌 Identité y’u Rwanda ni ikintu cy’agaciro 📌 Identité y’u Rwanda muyikomereho. #InspiringGirls #InkubitozIcyeza
Ruzindana Rugasaguhunga12,697 views • 1 year ago

👂Umva NEZA AYA MAGAMBO ya Louise Mushikiwabo: 📌 Identité yacu ntabwo ari ya yindi dukura muri NIDA 📌 Identité yacu niyo ituma n’abandi babana natwe batwubaha 📌 Identité yacu ni wo mutimanama wacu 📌 Iyo ubuze identité yawe biragukurikirana. #InspiringGirls #InkubitozIcyeza
Ruzindana Rugasaguhunga11,348 views • 1 year ago