Ruzindana Rugasaguhunga's banner
Ruzindana Rugasaguhunga's profile picture

Ruzindana Rugasaguhunga

@RuzindanaRUGASA30,062 subscribers

Communication Strategist | Creative Economist | Creative Director | Script Writer | Digital Diplomacy | Lyricist | The camera fulfils my need to express myself.

Videos

RuzindanaRUGASA's profile picture

Ni nde ukumbuye BAL nkanjye!?

Ruzindana Rugasaguhunga

13,214 просмотров • 4 месяцев назад

RuzindanaRUGASA's profile picture

✍️ Inkuru yasakaye isi yose ko mu nteko rusange ya 19 y'Akanama gashinzwe kubungabunga umurage udafatika irimo kubera muri Paraguay, UNESCO yashyize Intore z'u Rwanda ku rutonde rw'umurage ndangamuco udafatika. ❔Ariko se bivuze iki? ❓Intore ko tuzibona zihamiriza, kuki bavuga ko ari Umurage ndangamuco udafatika? 📖 Reka mbisobanure muri ubu buryo: *️⃣ Nk’uko mubizi, buri gihugu kigira umuco wacyo. Uwo muco, iyo ugiye gusesengura neza usanga utawufatisha amaboko cyangwa ibiganza byawe ngo uwuterure uwuhereze uwo mwicaranye! *️⃣ N’ubwo bimeze gutyo ariko, uyu muco turawurinda, tukawukomeraho, ndetse tukawuraga abadukomokaho bityo ukaba uruhererekane rudacika. *️⃣ Uyu murage w’Intore dukomora ku bakurambere bacu kuva mu kinyejana cya 12 rero, niho tuwusanga. Ntufatika ariko uriho. Turawubona. *️⃣ Iyo Intore ziyereka mu mbyino gakondo z’imihamirizo, ziba zihamiriza ibiri mu bwenge no mu mutima, ariko nyine bigasakara ndetse bikagaragarira uzireba. *️⃣ Kwa kundi ziseruka, zigahuza intambwe ndetse zikikunda mu mubyimba, urabibona, ukabyumva, bikagucengera ariko nyine, ntibifatika. Ni INTEKEREZO. ✍️ Ubwo tugeze aha noneho, reka nkubwire uko UNESCO ibisobanura kandi urahita ubyumva neza. 🇷🇼 Nyemerera ariko mbanze nkubwire ko, u Rwanda rwashyize umukono ku Masezerano Mpuzamahanga ya UNESCO y’i Paris mu Bufaransa yo ku wa 17 Ukwakira 2003 yo kubungabunga umurage ndangamuco udafatika (2003 Convention for the Safeguarding of the Intangible Cultural Heritage). 📌 Aya masezerano akaba yaremejwe burundu n’u Rwanda n’Iteka rya Perezida No 53/01 ryo ku wa 02/11/2012 ryemeza burundu amasezerano yo kubungabunga umurage ndangamuco udafatika. ❔Umurage ndangamuco udafatika rero ni iki? Ingingo ya 2 y’Amasezerano Mpuzamahanga mbabwiye aho hejuru ivuga ko umurage ndangamuco udafatika ugizwe n’ibi bintu bikurikira: 1️⃣. Uruhererekane nyemvugo (oral traditions and expressions, including language as a vehicle of the intangible cultural heritage); 2️⃣. Imyiyereko gakondo (performing arts); ariho dusangamo n’Intore. 3️⃣. Imigenzo, imihango n'ibirori gakondo (social practices, rituals and festive events); 4️⃣. Ubumenyi n'imigenzereze ku bintu karemano (knowledge and practices concerning nature and universe); 5️⃣. Ubumenyingiro bushingiye ku bugeni n'ubuhanzi gakondo (traditional craftsmanship). 📖 Nk’uko umaze kubisoma rero urabona ko ibyo bintu byose bidafatika mu buryo tuzi bufatika. 🤔 Ndabizi uhise wibaza ikibazo gikurikira: “None se ko nshyimye Intore zacu zashyizwe ku rutonde rw'umurage ndangamuco udafatika, bizatumarira iki nk’u Rwanda!? 📌 Eeeeh, buriya kwandikisha umurage ndangamuco udafatika ku rutonde rw’umurage w’Isi bidufitiye akamaro kanini kuko iyo umurange nk’uyu umaze kwandikwa: ✅ Uhita utangira kumenyekanishwa ku rwego rw’Isi na UNECO; ✅ Uhita utangira kurindwa ku rwego mpuzamahanga; ✅ Urushaho kujya mu bikurura ba mukerarugendo; ✅ Abakozi bashinzwe kuwubungabunga bahugurwa na UNESCO; ✅ Uretse ibyo, UNESCO yakira kandi igatera inkunga imishinga y’iterambere ishamikiye kuri uwo murage binyuze mu Kigega cya UNESCO. 📌 Ni byo rwose, ubyumvise neza! Uramutse ukoze nk’umushinga mwiza ujyanye no kwigisha no kubungabunga imihamirizo y’intore, cyangwa se ugakora neza umushinga uwo ariwo wose ujyanye no kubungabunga uyu Murage, washyigikirwa rwose na UNESCO. 🙏 Nyemerera mbe ncumbikiye aha, gusa tuzakomeza tuganire kuri izi Ntore zacu zashyizwe ku rutonde rw'umurage ndangamuco udafatika. #Intore #IntoreDance #Rwanda #Umurage #UmurageNdangamuco #UmurageUdafatika #IntangibleHeritage #CulturalHeritage

Ruzindana Rugasaguhunga

33,293 просмотров • 1 год назад