
Ministry of Health | Rwanda
@RwandaHealth • 487,947 subscribers
Ministry of Health @RwandaGov
Videos

Hashize imyaka 25 mu Rwanda hatangiye gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza (Mituweli) yahinduye ubuzima bwa benshi. By'umwihariko, uburwayi bukomeye nka kanseri, impyiko, indwara z'umutima, ubwonko n'amagufa byatangiye kuvurirwa kuri mituweli. Igihe ni iki ngo twongerere ubushobozi Mituweli, dukomeze kubaka urwego rw’ubuzima twifuza. Isabukuru nziza ya #Mituweli25 ==== 25 years ago, Rwanda introduced Community-Based Health Insurance (CBHI). Since then, the scheme has redefined access to healthcare and transformed countless lives. Today, the CBHI benefits package has expanded even further to include advanced and specialized services such as cancer care, kidney treatment, interventional cardiology, neurosurgical and orthopedic procedures, among others. Now is the time to further strengthen CBHI and continue building a resilient, high-quality health system for everyone. Happy #Mituweli25
Ministry of Health | Rwanda84,101 Aufrufe • vor 8 Monaten

Queen Kalimpinya ati: "Niba utanywa inzoga cyangwa udakoresha ibiyobyabwenge, komeza iyo nzira nziza. Niba waraguye mu bigare bibi cyangwa ukaba waratsikiye ukishora mu biyobyabwenge, isubireho wongere ufate umurongo w'iterambere. Niba warabaye imbata y'ibiyobyabwenge, saba ubufasha. Ubuvuzi burahari, kandi gukira birashoboka."
Ministry of Health | Rwanda13,465 Aufrufe • vor 1 Monat

Aka kanya: nyuma y'umuganda, Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana n'abandi bayobozi bari kwifatanya n'urubyiriko, ibyamamare, abahanzi, abakinnyi ba filimi, na Sober Generation Initiative, mu gikorwa cy'ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga z'ibyuma n'ibiyobyabwenge, nk'uburyo bwizewe bwo kurinda imitekerereze myiza no kugira ubuzima bwiza.
Ministry of Health | Rwanda11,197 Aufrufe • vor 1 Monat

Investing in advanced diagnostics, treatment and training.
Ministry of Health | Rwanda46,006 Aufrufe • vor 8 Monaten

Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana , nyuma yo gusura ibigo bitandukanye by'ubuzima mu Karere ka Nyanza, yagize ati: "Uyu mwaka hari amavugurura atandukanye turi gukora y'ubuvuzi bw'ibanze bwegereye abaturage. Ibyari bihari byafashaga, ariko ibigiye kuza bizafasha kurushaho."
Ministry of Health | Rwanda12,218 Aufrufe • vor 1 Monat

Sisitemu y'abakozi bo mu rwego rw'ubuzima mu Rwanda (Health Workforce Management System - HWMS) ihuriza hamwe serivisi zirimo kwiga, gutanga impushya zo gukora umwuga w'ubuvuzi, gusaba akazi, amahugurwa yo gukomeza kongera ubumenyi (CPD), ndetse n'iterambere ry'umwuga, byose bikaboneka ahantu hamwe. ====================== Rwanda's Health Workforce Management System, brings together training, licensing, employment, CPD, and career services for health professionals in one place.
Ministry of Health | Rwanda21,839 Aufrufe • vor 3 Monaten

Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana : Iyo ufashe ikigage ugasukamo arukoro ya degere 40, ugashyiramo amatafari, itabi, urusenda, n’ibindi, ni byo bivamo impfu—abantu 50 bamaze gupfa, 100 bamaze guhuma, 11,000 bamaze kuba imbata z’inzoga. Nta waciye amasaka, nta waciye urutoki. Ahubwo hariho amabwiriza y’uburyo ikigage—ibinyobwa gakondo—bitegurwa bifite isuku, bidafitemo ibinyabutabire.
Ministry of Health | Rwanda16,307 Aufrufe • vor 3 Monaten

Ikoranabuhanga rirafasha serivisi z’ubuzima kurushaho kwihuta, kunoga no kugera kuri bose. Urugendo rurakomeje. ========================= Technology is helping make health services faster, better and more accessible to all. The journey continues.
Ministry of Health | Rwanda10,416 Aufrufe • vor 1 Monat

It’s a busy week in Kigali as Rwanda hosts the UCI 2025 Road World Championships. 🚴♂️ This is more than just a race — it’s a celebration of sports, essential to healthy living. From start to finish line, our fully equipped medical teams are on standby to keep riders, teams, and fans safe. At the same time, routine health services remain available 24/7 across all health facilities. For emergencies or health support, call 📞 912 or 114. #Kigali2025 ------- Irushanwa ry'isi ry'amagare rirarimbanyije i Kigali. 🚴♂️ Si irushanwa gusa! Ni umwanya wo kongera kuzirikana ko siporo ari ubuzima. Amatsinda yacu y'abaganga ari ahabera irushanwa kugira ngo bafashe uwakenera serivisi z'ubuzima. Serivisi zitangirwa mu bigo by’ubuvuzi nazo zirakomeje uko bisanzwe. Ukeneye ubutabazi bwihuse (Ambulance), cyangwa izindi serivisi z’ubuzima, hamagara 📞 912 cyangwa 114. #Kigali2025
Ministry of Health | Rwanda49,136 Aufrufe • vor 1 Jahr

Inzoga zitujuje ubuziranenge zitwara ubuzima bw’abantu, zigahungabanya imiryango kandi zikangiza ejo hazaza h’urubyiruko. Kuzirwanya ni inshingano ya buri wese. Kurikira ikiganiro Umunyamabanga wa Leta Yvan Butera yahaye abaturage, by’umwihariko urubyiruko, mu Gakiriro ka Kigabiro, Rwamagana District.
Ministry of Health | Rwanda10,380 Aufrufe • vor 1 Monat

Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana avuga ku kibazo cy'inzoga zitujuje ubuziranenge: "Twe tubona ko ari icyorezo mu bindi. Kuva uyu mwaka watangira, amavuriro mu gihugu yakiriye abantu barenga 500 baje kwivuza ingaruka z'inzoga n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Hamaze gupfa abantu 50, 100 barahumye, abandi barwaye umwijima n'impyiko. Ni icyorezo kiri hose mu baturage, kandi tugomba gukirwanya nk'uko turwanya ibindi byorezo."
Ministry of Health | Rwanda15,194 Aufrufe • vor 3 Monaten

Urukingo rukoreshwa mu kurwanya Marburg hano mu Rwanda rwatangiye gukoreshwa mu bantu guhera mu mwaka wa 2018, kandi amagenzura yose yarukorewe yose yagaragaje ko: -Nta ngaruka mbi rugira ku buzima -Nta zindi ndwara rutera -Rutuma umubiri utangira gukora ubwirinzi mu gihe gito.
Ministry of Health | Rwanda75,453 Aufrufe • vor 2 Jahren