
Dj Sonia
@dj__sonia • 16,599 subscribers
#Lareinedeplatine💿
Shorts
Videos

NDATABAZA!! MAZE IMYAKA 3 NSABA UBUTABERA SIMBUHABWE Birababaje binateye agahinda kumara imyaka 3 wiruka mu nzego usaba ubutabera ariko ntubuhabwe. Byatangiye mu kwezi kwa 07/2023, Natanze ikirego muri RIB nsaba ubutabera no kurenganurwa kubera agatsiko kabantu bantoteza, bakamparabika, bantesha agaciro bakanampimbira inkuru zitandukanye bagamije kunyangisha abantu. Mu bihe bitandukanye narahamagajwe nakirwa nabakozi ba RIB ntanga statements ariko aho kumfasha bagahindukira bakabibwira abo nareze bagakomeza kuntoteza. Nyuma nahisemo kwitabaza Minister UTUMATWISHIMA musaba ubufasha kuko kuri iyi nshuro byari bigeze aho batangira kunteranya nabakoresha banjye, ndetse no kwinjirira umuryango wanjye. Nasabaga ubufasha Minister kuko abamparabika babarizwa muri Ministeri ayoboye, Minister yambwiye ko “Ntacyo yamfasha ko ahubwo nkwiriye gusubira muri RIB”. Ku nshuro ya kabiri nasubiye muri RIB, noneho ndi kumwe n’ umunyamategeko wanjye Adv. Jean-Paul IBAMBE RIB yongeye kwakira ikirego cyange taliki ya 26/07/2025. Ndongera nkoreshwa statements nsubiramo ibiri mu kirego cya mbere tunagaragaza ko itotezwa niharabika nkorerwa rikomeje ku mbuga nkoranyambaga kandi riri gufata indi ntera. Kuri iyi nshuro banshinjaga indwara zidakira, batangira no guhimba inyandiko (Chats) bakazinyitirira barangiza bakazikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. Nkaho bidahagije, bakantumaho abantu bigamba ko bazanyumvisha, bamwe bakansaba amafaranga ngo bahagarike kunsebya cg ngo bakore agatsiko nanjye ko kundwanirira kuri social media. Ibi ni bicye cyane mubyo nagakwiye kuvuga cg kugaragaza ariko abakurikira imbuga nkoranyambaga ndahamya ko bahamya ibyiri totezwa nkorerwa kandi hari abatangabuhamya cg ibimenyetso bihagijwe byaratanzwe ariko bikomeza kwirengagizwa. Mu ntangiro ziki cyumweru harongeye hahimbwa izindi nkuru zimparabika, ubu ziri gukwirakwizwa. Nagerageje guhamagara umuvugizi wa RIB MURANGIRA B. Thierry sinabasha kumubona kuri Telephone. Mfata umwanzuro wo kujya kuri office nifuza kubonana nawe cg umuyobozi mukuru wa RIB Pacifique Kabanda ngo mbabaze impamvu ibirego byanjye bititabwaho cg niba batabona iyicwarubozo nkorerwa. Nagezeyo bambwira ko tudashobora kubonana kuko nta Appointments mfite, nsabwa kuyihabwa barambwira ngo ningende nze kongera mbahamagare. Ubuse nicare ntuze ntegereze igihe iyo appointment izabonekera? Cyane ko noneho natangiye no koherezwa amajwi bambwira ko ninongera kujya mu kazi nzagirirwa nabi? Mpunge se? Cg ntabaze Nyakubahwa President wa République?Nkore iki ngo mbone ubutabera? Rwanda Investigation Bureau Ministry of Justice Presidency | Rwanda
Dj Sonia249,793 Aufrufe • vor 18 Tagen

Korean Festival starts tomorrow! 🇰🇷 Music, movies, and so much fun await! #kpop
Dj Sonia30,792 Aufrufe • vor 1 Jahr
Keine weiteren Inhalte verfügbar