
KARANGWA Sewase🇷🇼
@KARANGWASewase • 62,207 subscribers
My key fields: Political Science, Governance, Arts&International Relations, Arts&Education||I'm a Global Citizen| Ndi Umuturage w'u Rwanda
Videos

Benimana mugire amahoro, Nakurikiranye ikiganiro Egide Ruhashya yagiranye na Madamu Nubuhoro Eugénie, umukobwa wa Nyawenda Esdron(Esron) wari Burugumesitiri mu yahoze ari Komini Rusatira-Perefegitura ya Butare guhera mu wa 1973 kugera mu wa 1992. Nyawenda yahamijwe n'Inkiko kugira uruhare mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo yakoze igihano yakatiwe, yahunze ubutabera. Nubuhoro Eugénie ababazwa cyane n'ibyaha bya jenoside, ise n'abandi bajenosideri bakoze. Yanze gushyigikira se, ndetse yitandukanya n'abashyigikira ibyaha yakoze. Yateye intambwe aza mu Rwanda gusura Igihugu cyamubyaye, ajya n'aho avuka muri Komini Rusatira. Ubwo yari mu Rwanda, yifatanyije n'abandi Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangajwe cyane n'uko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamwakiranye ubugwaneza, ntibamuhuze n'amateka ya se. Yishimira iterambere u Rwanda rwagezeho, agashima n'ibyo Leta y'u Rwanda yakoze mu kunga no guharanira Ubumwe bw'Abanyarwanda. Eugénie yanze guheranwa n'amateka mabi. Aho atuye mu mahanga, u Rwanda rumuri ku mutima. Ni urugero rwiza rw'Umunyarwanda mwiza, wanze kuba imbata y'ingengabitekerezo ya jenoside n'ivangura iryo ari ryo ryose. Ntabwo ari mpemuke-ndamuke, yamagana abavuga nabi u Rwanda, barusebya bagamije inyungu zabo bwite, zirimo gushyira imbere inda nini. Tuyime amayira. Ibindi urabyiyumvira mu kiganiro.⤵️
KARANGWA Sewase🇷🇼14,122 Aufrufe • vor 5 Tagen

Dear Kaliza, Aba ba Rwalinda uko bahunganye ubujiji mu wa 1994, batamitswe na MRND-CDR, aho kugira ngo biyungure ubumenyi bw'u Rwanda rushya, barimo gusubira inyuma barushaho kuremba, ubwenge buke bubaganisha mu gatebo k'imburabwenge. Bananiwe kwigira ku mateka. Nguyu Renzaho Tharcisse. ⤵️
KARANGWA Sewase🇷🇼10,950 Aufrufe • vor 1 Monat

Uzaze urebe u Rwanda rw'Abanyarwanda, ni ukuri ku Imana ruragendwa.⤵️
KARANGWA Sewase🇷🇼15,943 Aufrufe • vor 8 Monaten

Ushuka FDLR ibyitwa dialogue inter-Rwandais arayihemukira. Kuko ubu wazana ku meza y'ibiganiro ko uri rubanda nyamwinshi ko ari wowe nyiri ngoma, bikumvikana muri 2025? Abahungu barakibereye muri discours za Barayagwiza ngo "tuzashyiraho ubutegetsi bwacu bw'Abahutu"; mu gihe abandi hano mu Rwanda, barimo kuganira ku Bumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, shingiro ry'imiyoborere myiza n'iterambere rirambye, ubu koko FDLR irumva ibihanya byabo byabona icyicaro mu Rwanda. Biteye ishozi no kubyumva! Muri DRC ho birashoboka, hari Perezida uvuga ko hari Abakongomani bafite nationalité douteuse, yewe no mu ba DD ba Ndayishimiye, bapfa kubumva, ariko aha mu Rwanda, oya rwose ntibikunda, twarabishyinguye, ntibyahazukira. Ikindi nakwibutsa ba-FDLR, bakigera mu Rwanda ibiganiro bihuza Abanyarwanda bya mbere bazabihererwa mu ngando Mutobo, bigishwe u Rwanda, batozwe indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, buriya butindi bwuzuye ubugome bw'indengakamere bwo kwica abantu, bakabarya bubashiremo. Mutobo bazatozwa gukora baharanira ineza y'Igihugu, bahindure imyumvire basome ku ntango y'amahoro, bimakaza umuco w'ubutore. Abakiri bato batozwe imyuga izabafasha kwirwanaho mu buzima, abashaje nka Ntawunguka baherekezwe mu kiruhuko cy'izabukuru, basaze neza batanduranya. Hari aba-FDLR batarabona ishuri kuva babaho, abo bazashyirwa mu mashuri bumve icyanga cy'Uburezi kuri bose, bareke rya riganganiza rya Papa Jean Luc na Leon. Indi nyungu ku ba-FDLR, ubwo mwabaye mu ishyamba imyaka myinshi, nimusohoka muri ibyo bihuru, muzakira indwara z'agahinda gakabije, nimubona u Rwanda rutoshye, aho umuturage atsikira, agatsindagizwa n'Umuyobozi. Niba ari ibiganiro mushaka, muhumure rwose, birahari bihagije, buri wa Kabiri mu Nteko z'Abaturage, tuganirira iwacu mu Mudugudu, tukishamo ibisubizo by'icyateza imbere, Igihugu cyacu. Hari Umugoroba w'Umuryango, aho Abanyarwanda, tuganira tukungurana ibitekerezo by'uko twasigasira umuryango, ukaba umuryango uhamye kandi utanga uburere bukwiye. Buri Cyumweru cya nyuma cy'ukwezi, nyuma y'Umuganda, turaganira, tukagaruka ku ndangagaciro y'umurimo, tukiha intego, tukesa imihigo. Nyuma y'imyitozo ngororangingo dukorera hamwe, tuganirira hamwe uko twakomeza kubungabunga ubuzima bwacu. Yewe Perezida wacu adusanga iwacu mu Turere, tukaganira tukarebera hamwe ibyakubaka Igihugu cyacu, ibyifuzo, ibitekerezo n'ibibazo tumugejejeho agahita abivugutira umuti. Si nka babandi bavugaga ngo ikibazo cyanyu twarakimenye, tuzakiganira n'abandi bategetsi nitugera i Kigali. Amaso agahera mu kirere! Ba-FDLR nimwirinde turiya twana two muri Jambo asbl, twibereye mu gasusuruko i Burayi, batunzwe no kubita impunzi, imfashanyo basabirije zose ngo babazaniye, bakazimirira n'urubyaro rwabo rwiyigira mu mashuri meza (kandi aba bazirenenge babakomokaho, mbifuriza kwiga mu mashuri meza rwose), mu gihe abana banyu bo, bo barara rubunda mu mbeho ibuditswe ikibunda cy'umwijima, hehe no kuzabona aho bakura ishuri, n'Abarimu babonye babigisha ya migani ya kirura kirya abana, ubusambo bwa warupyisi n'indi migani ibaranzagiza mu isi y'ubuhemu itabaho. Mu Rwanda umuturage ararwara akabona kivura, mu bwisungane, si nka ya misonga imariye abana banyu mu ishyamba Abo mwabanaga, batashye ubu barahiriwe, barimo kwiteza imbere. Reka mu ngero ibihumbi mfite, mbahe urugero rwa Cobra.
KARANGWA Sewase🇷🇼14,943 Aufrufe • vor 9 Monaten

Nyinyi ambao mnasema uongo, sikieni neno la busara. Mabadiliko yatakuja bilashaka.
KARANGWA Sewase🇷🇼17,089 Aufrufe • vor 1 Jahr

Le ministre a présenté une lettre comme preuve, écrite par le maire de Nivelle faisant référence à l'ordre du ministre belge de la Sécurité intérieure, ordonnant que la reine quitte la Belgique. Avez-vs une autre preuve fiable qui contredise ce qu'il a dit? Pauvre nigaud, Filip!
KARANGWA Sewase🇷🇼15,577 Aufrufe • vor 2 Jahren
Keine weiteren Inhalte verfügbar