
Urinde Wiyemera?
@kemnique • 233,214 subscribers
Nothing more important than friends. Rayonsport fan /REG BBC/ member of @SMVenturesrw./ Email: [email protected]
Shorts
Videos

Nuramuka ugize amahirwe yo kubonana n’Umukuru w’Igihugu mukagirana ikiganiro nk’icyi, uba ukwiye kwerekana ikinyabupfura no guhitamo amagambo ukoresha. Ni gute uvuga ijambo “Scam” uvuga kuri gahunda za Leta mu kiganiro nk’icyo? 😳 Hari amagambo dukoresha hano hanze kuri social media iyo turakaye, ariko si ko dukwiye kuyakoresha mu biganiro nk’ibi, mwana. Uyakoresha iyo warakaye wangu. Ikinyabupfura ni ingenzi, Gen-Z!
Urinde Wiyemera?62,886 次观看 • 4 天前
2:09
Sensitive content
This media may contain sensitive content.

Uyu musore Cedro Store umu content creator bivugwa ko yafunzwe azira uyu mukobwa bakundanaga. 😳 Byagenze gute? Uyu mukobwa ngo yakundaga Cedro cyane, aza kumwegera amubwira ko amukunda kandi ko yifuza ko bajya bakorana ama videos atandukanye, na we akazaba Content Creator mwiza. Umusore yabyemeye, birangira bakundanye. Batangiye kujya basomana rimwe na rimwe, ayo mashusho bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga, bituma barushaho kumenyekana. Nyuma, mama w’uyu mukobwa abonye ibyo bakora, abwira umukobwa we ko atabyishimiye, amusaba kujya kubwira umusore agasiba ayo mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga. Umusore agiye kuyasiba, umukobwa aramubwira ati: “bireke, nzi uko i handle ikibazo cya mama.” Nyuma y’ibyo, umusore aza kuregwa, arafungwa. Mu rukiko, yisobanuye ko bakundanaga kandi ko ibyo bakoze byari bizwi ku mbuga nkoranyambaga. Yongeraho ko icyo yakoze ari ugusomana na we, atari ukuryamana. None se ikibazo ni iki? 🤔 Ese koko byagenze bite kugira ngo ibintu bigere kuri uru rwego? Ese uyu musore yaba arimo kurengana, cyangwa hari ibindi tutaramenya kuri iyi nkuru? Ibi bituma nibaza niba abantu bakwiye kujya bitondera abo bakundana, bakamenya n’umuryango binjiyemo mbere yo gufata imyanzuro ikomeye.🤣🤣 Mbere yo gukundana, ujye umenya neza uwo ugiye gukundana na we n’imiryango mwembi muvuye mo. Urukundo ni rwiza, ariko no kumenya ingaruka z’ibyemezo mufata ni ingenzi.
Urinde Wiyemera?49,194 次观看 • 5 天前

Waruziko ya kera yatambukaga kuri RADIO RWANDA , yakorwaga na Victoria Nganyira (Nyakwigendera) cg Kamili Athanase rimwe na rimwe, itandukanye cyane n’iyo twumva uyu munsi ikorwa na Mwanafunzi? Kera, iyo twumvaga Waruziko, twabaga twiteze kumva ubumenyi wakwifashisha, bwadufasha gukemura ibibazo duhura na byo mu buzima bwa buri munsi. nk’uko twabonye PK yigeze kuyifashisha. Ariko uyu munsi, umuntu yakwibaza ati: Ni iki cyatumye Waruziko ihindura context yayo ku buryo umuntu ayumva akumva ari nk’aho ari gukurikirana isomo rya Chemistry,? Ese ni uko ibihe byahindutse, ni uko uburyo bwo gutegura ibiganiro bwahindutse, cg ni uko intego y’iyi gahunda itakiri ya yindi yo guha abantu ubumenyi bw’ibanze?,
Urinde Wiyemera?19,175 次观看 • 4 天前

Ukigera muri Parking ya BK Arena, ntushobora kumenya niba Amstel ari mu bateye inkunga iki gitaramo 🤣🤣 kuko bayibamanije . Bategetse ko badashaka ubusinzi!! Nta mukobwa wabona wambaye ubusa nk’uko byari bisanzwe 🤣🤣. Uwari waje yambaye isengeri igaragaza uko ateye, yahise asubira mu rugo guhindura imyambaro. 😂 Gusa muri Parking 🅿️ ya BK Arena abantu bamaze kuba benshi cyane, mu gihe dutegereje umuhanzi wa mbere uri busohoke kuri Stage. Gahunda y’uyu munsi ni imwe…
Urinde Wiyemera?112,589 次观看 • 1 个月前

Nari naranze kubivuga Bazanye E-Kash, none bigaragara ko ari serivisi tugomba gukoresha ku ngufu, nta yandi mahitamo duhabwa. Central Bank of Rwanda, mbere iyo wahuzaga konti yawe ya MoMo na Bank, kohereza amafaranga hagati ya MoMo na Bank cyangwa Bank na MoMo byakorwaga nta mafaranga ukaswe. Ubu ariko buri transaction ukatwa amafaranga, kandi biragenda birushya abakoresha serivisi za Mobile Money. Kuki mutashyiraho amahitamo? Ushaka gukoresha E-Kash akayikoresha, utabishaka agakomeza gukoresha uburyo busanzwe? E-Kash ishobora kuba ifitiye akamaro abantu bakora transfers nini, cyane cyane abohereza amafaranga menshi hagati ya za banki, ariko ku muntu usanzwe ukoresha amafaranga mu buryo bisanzwe ntacyo imumariye Central Bank of Rwanda, mwakwongera mukareba iki kibazo kuko hari abantu bibangamiye cyane Mubyigeho. 🙏🏽
Urinde Wiyemera?74,440 次观看 • 1 个月前

Birababaje Ibi bintu byo kuzimya ibyuma Ntago bikwiye ngo ni amasaha Diamond yashakaga gukomeza kuririmba kugeza mu gitondo 😂ariko bamuzimirijeho ibyuma! Yageze aho abwira abafana ati: “Barimo barankura kuri stage kandi nageze hano kare bagashyiraho abandi bahanzi. Njye mfite ubushobozi bwo kuririmba kugeza mu gitondo, ariko mwihangane ndabakunda.” 😂
Urinde Wiyemera?69,499 次观看 • 1 个月前