
Your Motari
@motari_wanyu • 3,346 subscribers
Follow me on my journey as a motorcyclist in Kigali Hire me for a ride around town +250786231976
Videos

Uyu munsi mvuye kuzana driving license mperutse gutsindira ubu ibyishimo ni byinshi cyane nyuma yo kugera ku intego nari narihaye yo kugira impushya zinyemerera gutwara abagenzi mu inzego zose zo mumuhanda za hano mu Rwanda uhereye kuri moto,imodoka nto, ama coaster ndetse n’ama bus manini. ibijyanye n’ubwato n’indege byo nabihariye abandi babishoboye nge ni mumuhanda gusa😁 Ndashimira Imana yo yanshoboje kubigeraho hanyuma nkashima #RwandaPolice ikoresha ibizamini nta karengane cyangwa se kubeera aho buri wese abona ibyo yakoreye kandi bimukwiye, nkanashima abarimu banyigishije bose Albert,JacksonHatali,Ezechiel,Claude ndetse na Jack. Hagati aho ndasuhuza umuvandimwe Edman Ishimwe🇷🇼🇨🇦 wanyemereye 100k Imana imufashe azayampe koko😁😊 God bless Rwanda, God bless you, ndabakunda.
Your Motari57,134 views • 2 months ago

Yes, it was me who took Shenseea on a motorcycle tour. From her hotel, through Gishushu and Kimihurura, all the way to BK Arena. A Kigali story told on two wheels so if you want to do a tour on a motorcycle i am the best one to show you arround indabo zange ndazihaye nitwa Your Motari🤩🇷🇼
Your Motari92,705 views • 5 months ago

Uyu ni umunsi wa kabiri ntangiye kwiga imodoka nini zitwara abagenzi ( category D1 ) ndashaka kuyiga neza nkayimenya neza maze nkazakora ikizamini mu igihe kizaza in shaa Allah. Ndifuza kujya nsangiza inshuti zange bimwe mubyo nize maze mukambwira niba ndi kubimenya nange bikamfasha kugenzura intambwe ngenda ntera umunsi kumunsi maze umunsi natsindiye iyi category tukazishimana n’abatwifuriza ibyiza bose. May God bless you 🥰
Your Motari64,113 views • 3 months ago

Mukanya kashize navuganye na mushiki wange kuri telefone arambwira ngo uziko wabaye icyamamare koko mbyemeye! ati “kare nakumvise kuri RADIO RWANDA bari kukuvuga murubuga rw’imikino!” nuko nange ndavuga nti reka numve icyo bamvuzeho, maze nsanga bagarutse kuburyo nkundamo umwuga wange w’ubumotar, ntewe ishema nawo kandi ndangwa n’isuku ndetse n’ubunyamwuga muri wo. byanshimishije kandi kuri nge ni umukoro mporana wo gukomereza aho maze nkahesha ishema umwuga wange kandi nkabikangurira bagenzi bange. Reka nsoze nshimira aba banyamakuru mbabwira ngo nkunda #RBA n’abanyamakuru bayo
Your Motari36,486 views • 4 months ago

Umumotari witwa Janvier ni umwe mubamotari bakora kinyamwuga aha umu client we yari amuhaye iPhone 17 imwe iri mu izihenze muri iki gihe kandi ayigeza yo amahoro rwose birashoboka ko twaba abanyamwuga kandi bizewe maze tugahesha ishema akazi kacu nabandi tuge dukora neza nkawe
Your Motari36,215 views • 5 months ago

Nubwo mu gihe cya #UCI2025 hari imihanda imwe n’imwe yo muri City of Kigali izafungwa 🚴♂️, ntabwo bizahagarika akazi kacu abamotari ahubwo tuzakomeza gufasha abagenzi kugera aho bajya dukoresheje indi mihanda izaba ifunguye 🇷🇼✊ #MotariProfessional #Kigaliyacu #Rwanda
Your Motari20,636 views • 8 months ago
No more content to load