
Rugaba Patrick
@PatrickRugaba • 7,872 subscribers
Rooted in the Bwishaza Kingdom (Mpembe–Murambi). Human rights activist,Pan-Africanist,co-author of Survivors Uncensored. For truth,justice & liberty. #TeamIneza
Shorts
Videos

A Rwandan woman reported being a victim of human trafficking, yet her cries for justice have allegedly been ignored by the authorities. Every victim deserves to be heard, protected, and treated with dignity. #EndHumanTrafficking Human Rights Watch Human Rights Foundation (HRF) Amnesty International Lantos Foundation for Human Rights & Justice UN Human Rights UN Women UN Human Rights Council
Rugaba Patrick3,494,868 Aufrufe • vor 3 Monaten

Iyo tuvuzeko aba Ministre ba Paul Kagame imbere ye abafata nk’abaja agomba gusuzugura no kugaraguza agati, igihe ashakiye bamwe bavugako dukabya. Hagataho umwami w’inkotanyi Paul Kagame akaba abashije kuyobya itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga zose zari zitegeje ko avuga kubibazo bikomeye biri mugihugu nk’inzara,ubukene, ibura ry’amazi, abaturage bamenewe inzoga baranguye zemewe bugacya zahindutse ibiyobyabwenge nibindi. Nguko uko ubutegetsi bwa Kinyeshyamba bukora. Ubu Olivier J.P. Nduhungirehe abaye igitambo cy’ibibazo biriho bitagomba kuvugwa. Ariko niyihangane iyo wigize agatebo ntakundi uyora ivu!
Rugaba Patrick51,746 Aufrufe • vor 1 Monat

Ngayo nguko ! Uzatinye igihugu kimaze imya 32 ubajije ikidahuye nicyo afande yavuze yicwa cg agafungwa . Umusaruro bibyara ni uko icyo babwiwe cyose bagikora,ntagutekereza kabiri, ntagutanga igitekerezo. Ibi KNC avuga,birasa nkabimwe bavuze byo gutera ibyatsi kumuhanda bugacya ibishyimbo birandurwa. Ubutegetsi bw’Inkotanyi ikintu kitwa IGENAMIGAMBI ntubabaze! ikije mumutwe wa afande nicyo gikorwa ntagutekereza ejo hazaza.
Rugaba Patrick38,247 Aufrufe • vor 1 Monat

Ntiza iminota ibiri gusa,maze utege amatwi ubu butumwa,aho ibyamamare byacu na IGIHE bamamaza zanzoga ubu twabwiwe ko zari uburozi. Akantu gatangaje nuko biherekezwa n’umuziki ushimangira ko byose tubikesha umudereva Paul Kagame 😂😂 Iyo tuvuzeko abantu babwira Paul ko bamukunda byahebuje bazamuroha,twitwa amazina. Nguwo mukwamamaza IBYUMA!
Rugaba Patrick38,123 Aufrufe • vor 1 Monat

Byagenze gute kugirango, iyi nkuru yagombye kuba nziza kubatuye akarere bose, yakirwe nabi n’ubutegetsi bwa FPR ? Kuki leta y’uRwanda mu ijwi rya Minister Olivier J.P. Nduhungirehe n’umuvugizi wa leta Yolande Makolo 🇷🇼 bagaragaje kutishimira iki gikorwa kigamije kugarura amahoro muburasirazuba bwa #Congo ?
Rugaba Patrick25,461 Aufrufe • vor 1 Monat

Mwiriwe neza Paul Kagame ,FPR-Inkotanyi Mbese mwaba mwabonye ubutumwa bw’umuturage ubatabaza? Ndi mubanenga ubutegetsi bwanyu ariko, mpisemo kubagezaho ubu butumwa kuko nziko abababwirako bakunda ubutegetsi bwanyu amakuru nkaya akenshi, ntibaba bifuza ko abageraho, nubwo ibi byose biva kukarengane mwimakaje mu #Rwanda . Ese mwibaza impamvu umuturage nkuyu,uvugako yakoreye ishyaka ryanyu rya #FPR ageza ubwo avugako ashobora kwicwa,cyangwa agafungwa kubera kuvuga akarengane ke gusa? Mbe ntimwakunamura icumu? Mbese kuba abanyarwanda bari mugahinda kangana gatya,gaterwa n’akarengane ntimubonako bifite ingaruka mbi kuhazaza higihugu namwe ubwanyu mudasigaye? Reka ntarondogora kuko video yuyu mubyeyi isobanura byose!
Rugaba Patrick24,693 Aufrufe • vor 2 Monaten

Mukiganiro Sénateur Havugimana Emmanuel (Emmanuel Havugimana ) aheruka kugirana n’umunyamakuru GENTIL GEDEON NTIRENGANYA,kigamije gupfobya no gutesha agaciro i taliki 01/07/1962 nkuko mubibona ku ifoto n’umutwe byahawe ikiganiro, uyu mu Sénateur akaba n’umunyamateka, nkuko mushobora kubyumva yavuze akaga abaturage babanyarwanda by’umwihariko rubanda rugufi,bahuye nako mugihe cy’ubukorani bwakoranaga neza n’ingoma ya cyami_Nyiginya. Nyamara mukureba hafi cyangwa gusuzugura abahuraga nako karengane bagatesha agaciro umunsi w’ubwigenge washyize iherezo kuri iyo migirire itesha agaciro abanyarwanda. Sibyo gusa kuko bavuruguta mu isayo abaharaniye ko akokarengane gacika mugihugu cyacu. Nibyiza ko ibibyivugirwa nabahakana bakanapfobya iyi taliki. Bivuzwe nundi byakwitwa gukabya cyangwa ngo kubiba inzangano. Duhure mukanya 20:00 mukiganiro #Twitegure_Impinduramatwara turabigarukaho. Kurikira 👇🏿👇🏿
Rugaba Patrick28,303 Aufrufe • vor 2 Monaten

Amakuru mfite ariko atizewe ni uko Presidency | Rwanda bari gukora ubushakashatsi kubufatanye naya Minisiteri y’amatiku ngo bamenye niba uyu munyamakuru,Hariana Verás Victoria,atarabyawe nabasize bakoze Jenoside mu #Rwanda Kuko ngo ntibumva ikindi bazakora ngo ahagarike kubaza #Trump igihe #RDF izavira muri RD #Congo, uretse kuvugako ari umwana w’interahamwe.
Rugaba Patrick21,526 Aufrufe • vor 2 Monaten

Yikinga mumwenda wo gufasha imfubyi n’abatishoboye,kuburyo utamuzi wamwitiranya na Malayika. Gusa ni umwe mubantu badasanzwe kuko amaze igihe kinini akorana byahafi na Paul Kagame muguhungabanya akarere by’umwihariko muguteza umutekano muke i #Burundi kandi imigambi yabo irakomeje. 𝙋𝙖𝙩𝙧𝙞𝙤𝙩𝙚 🇧🇮
Rugaba Patrick22,485 Aufrufe • vor 2 Monaten

Inshuti zose mfite kuri izimbuga kuki mutandabuye umugani wayamvugo 🫢 Kuki mutambwiye ko mu #Rwanda ariho honyine haba Zebra crossing kandi ikaba yarazanywe na Paul Kagame 😂 Kuki mutambwiye ko kuba hariho amategeko y’umuhanda tubikesha Hizegiserensi 🙈 Ohhhh Rwanda ! Ntakabuza ko nkibi umwana utuye iyo mucyaro iwacu,iyo abibonye bivugwa yumva ko aribyo koko. Kandi ko ari ubudasa bakesha Paul Kagame ! Hasigaye kubwirwa ko #Kagame ariwe ugusha imvura ! Turi kuva Singapore 🇸🇬 twerekeza North Korea 🇰🇵 niba ntagikozwe.
Rugaba Patrick18,428 Aufrufe • vor 1 Monat

Mushobora kwica Karasira ariko ntimuzacecekesha ijwi rye! Amateka ye yo kuba yariciwe n’Inkotanyi ntabwo mwayasibanganya. Umuvandimwe wa Karasira rukumbi usigaye kuko abandi bose bishwe n’Inkotanyi ati ndabivuga nibashaka bazanyice 💔 Ubutwari bwo kudaceceka ukumazeho umuryango 🙏🏿
Rugaba Patrick35,605 Aufrufe • vor 4 Monaten

Umwaka ushize narabivuze Dr. Jean Damascene BIZIMANA arikunkumura nkakana karyamye mumasusa,ararikoroza reka ntiwareba nabandi bareba hafi nkawe. Ariko reka nubu mbisubiremo nashaka yimanike. Ni nkuku INTERAHAMWE zavutse! Gufata urubyiruko mukajya kurupakiramo propaganda z’amacakubiri tuzi mwigisha, mukabigisha imbunda, mukababwirako hari abanzi bigihugu bagomba kurwanya, aho bizaganisha igihugu siheza. Babyeyi mwohereza abana banyu muri izi gahunda mumenyeko mubaroha murwobo bizabagora kwikuramo.
Rugaba Patrick19,142 Aufrufe • vor 2 Monaten

Maze iminsi nibaza icyo ngomba kuvuga kurugamba rwatangijwe na Madame Jeannette #Kagame,( First Lady of Rwanda ) aho aherutse guhamagarira abanyarwanda kurwanya abavuga amafuti y’ubutegetsi bw’umugabo we! Birangora cyane kuvuga kuri uyu mubyeyi, kuko nubwo kenshi bivugwa ko afite ijambo rikomeye mubutegetsi bw’umugabo we ariko kuba ntamwanya uzwi,arimo ufata ibyemezo munzego za leta bituma nirinda ko byakwitiranywa no kuvanga politike n’ubuzima bwite bw’umuryango w’umukuru w’igihugu. Gusa aha yeruye, niyompamvu nifuje kumubaza ibibazo bikurikira cg abatekereza nkawe: 1. Imbuga nkoranyambaga mukangurira abantu kujyaho kuvuguruza ababanenga,mbere yo kubwira abandi nkumuryango wanyu mubuzwa niki kuza gutanga urugero? ni ukutamenya kwandika cg kuvuga? ni ugusaba abandi gukora ibyabananiye? Cg ni umuco w’ubwibone kumvako mufite abagaragu bagomba kubavugira ibyo mutinya kwivugira? 2. Muti abanenga ubutegetsi bwa Paul Kagame ntibavuga amagare, inama zikomeye ndetse n’ibikorwa by’amajyambere! Koko?? Madame, Ese FPR-Inkotanyi ifata intwaro 1990 yarwaniraga kuzubaka imihanda n’amavuriro? Ntabyari biri mu #Rwanda se? Ibitaro nka King Faisal Hospital, Rwanda Military Hospital i Kanombe, CHUK,nibindi ntarondoye ntimwabisanze? Presidency | Rwanda umugabo wawe akoreramo uyumunsi, Stades zose zo mugihugu,ikibuga cy’indege cya #Kanombe imihanda minini yose ihuza intara nibindi ntavuze ntabyari bihari? Amarushanwa y’amagare se uyobewe ko yarahari? igihe atangira 1988 nimwe mwayoboraga? kuki mwarwanije MRND niba wumvako ubutegetsi bukora ibyo ntawugomba kubuvuga? Cyangwa utinya kuvuga ko ikinyoma cya #FPR cyo kubeshya ibyo yarwaniye cyamaze kumenyekana none mukaba mugeze aho mubwira abanyarwanda ko bagomba kuvuga Inama nkaho ntanama zabaga mu Rwanda mbere yuko FPR itera 1990 ? Uti ntibavuga inganda? Abanyarwanda mwasanze bafite inganda zikomeye mu gihugu ubu barihehe? Abomutishe mwarabanyaze abandi murabamenesha, ubu inganda zose zabaye iza #FPR n’inshuti zanyu zabanyamahanga. Muti abarwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame bahagamye mumoko? Koko se? Harya ninde wabwiye urubyiruko rw’ABAHUTU gusaba imbabazi zibyaha ngo byakozwe mwizina ryabo? Si umugabo wawe Paul Kagame, taliki 30/06/2013 ! Ninde uhoza mukanwa ko arwanira Abatutsi muri #Congo? Ninde Uvugako hagomba kwibukwa ubwoko bumwe gusa mu Rwanda? Ese ntiwamenye inkuru y’umubyeyi wise abana babahutu imitubu ntahanwe! Ntiwamenye uwavuzeko Abahutu arimbwa zahatswe imyaka 400, Kobivugwako ari inshuti yanyu yabugufi ? Ese ntimwamenye abavuzeko Kagame agize icyo aba bazakora Jenoside ikubye 7 iyabaye 1994 ? Mwabivuzeho iki cg mwabikozeho iki mwe mutahagamye mumoko? Nimwe banyamoko bambere muzabeshye abatabazi. Reka nsoze mbibutsako abahagurukiye kwamagana ikinyoma cyanyu mutazigera mubatsinda kuko bari kuruhande rw’ukuri. Ni abagore n’abagabo,abasore n’inkumi biyemeje gusiga ayomatiku y’amoko inyuma bagaharanira igihugu abanyarwanda bose bazabanamo bareshya imbere y’amategeko. Ibyo kandi dukora tubyemererwa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’uRwanda. Niba mwifuza kutuvuguruza ni mukosore ibyo tunenga bibi mukora: Nko gusenyera abaturage ntangurane, kubabuza uburenganzira kubutaka bwabo,ruswa,icyenewabo,ivangura, ubusumbane bukabije, guhonyora abakene bishakira imibereho. Ni muhagarike gushimuta ababanenga cg bakavuga ibyo mudashaka. Mufungure urubuga rwa politike kandi musigeho kwica inzirakarengane zizira ibitekerezo byabo, nibindi abanyarwanda basaba maze murebe ko amahoro adahinda. Ibitaribyo muravomera murutete!
Rugaba Patrick28,714 Aufrufe • vor 4 Monaten

Barundi bavandimwe,Paul Kagame amaze imyaka hafi 30 abeshya Abanyecongo babatutsi n’abanyamulenge,ko azabaha igihugu. Amaso yaheze mukirere icyo yabahaye ni ukubica. Niba ntasomo muvana muribi nuko mufite ikibazo.Kagame azabakoresha nabahaga abice cg abatangeho ingurane bitewe ninyugu ze ! Yari inama ya kivandimwe. Mbwira abumva kandi ngo, Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona !
Rugaba Patrick16,375 Aufrufe • vor 2 Monaten