
RADIO RWANDA
@Radiorwanda_RBA • 554,499 subscribers
Ikintu cya 1 ni AMAKURU! @rbarwanda #Rwanda [email protected]
Shorts
Videos

📽️AMASHUSHO📽️ Abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta n’abanyamakuru ba Radio Rwanda bifatanyije n’abaturage baturutse mu bice bitandukanye mu Karere ka Rwamagana gucinya akadiho, ubwo hasozwaga #RBAHafiYawe. Iyi gahunda igamije kwegereza abaturage ibiganiro bya Radio Rwanda, yasorejwe mu Murenge wa Gishari w'Akarere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatandatu. #RBAAmakuru 📽️: Anick
RADIO RWANDA18,325 views • 1 month ago

🎥AMASHUSHO🎥 Umuturage wo mu Karere ka Bugesera, Kabageni Immaculée, yafashijwe kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 y’amavuko mu Kiganiro #DusangireIjambo, cyakorewe mu Murenge wa Ruhuha, ahabereye Gahunda ya #RBAHafiYawe. Kabageni wavutse mu 1926, yifatanyije n’abayobozi batandukanye b’Akarere ka Bugesera n’itsinda ry’abanyamakuru ba RBA kwishimira isabukuru ye. #RBAAmakuru
RADIO RWANDA17,889 views • 1 month ago

📽️AMASHUSHO📽️ Abanyamakuru ba Radio Rwanda bageze mu Karere ka Bugesera ahatangiriye gahunda ya #RBAHafiYawe, yo kwegereza abaturage yo mu Ntara y’Iburasirazuba gahunda n’ibiganiro bya Radio y’Igihugu. Ikiganiro Amahumbezi kigaruka ku makuru y’imyidagaduro ni cyo cyabimburiye ibindi muri iyi gahunda, aho kiri kubera mu Kigo cya Imbuto Hub mu Bugesera. #RBAShowbiz 📽️: Anick
RADIO RWANDA13,162 views • 1 month ago

"Niba hari umuntu wari waraguze uducupa dukeya [tw'inzoga z'ibyuma] turi mu rugo natuzane. Uturi mu rugo kutunywa ntabwo byemewe kuko ni uburozi." Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, abwira abitabiriye igitaramo cya Gen Z Comedy Show. Yabibukije ko nubwo inzoga z'ibyuma zaciwe bakwiriye no kwirinda kunywa inzoga nyinshi, bakanywa mu rugero ndetse bakarangwa n'isuku, ikinyabupfura ndetse no gusigasira umuco. #RBAShowbiz
RADIO RWANDA20,259 views • 2 months ago

"Ukurikije uko amategeko yanditse ntabwo Israel cyangwa Amerika bifite uburenganzira bwo gukoresha imbaraga za gisirikare mu kindi gihugu." Impuguke mu Mategeko Mpuzamahanga, Prof. Etienne Ruvebana, yavuze ko Israel na Amerika byarenze ku mategeko mpuzamahanga kuko nta mpamvu n’imwe byari bifite yo kugaba ibitero kuri Iran. #RBAAmakuru #IsiYaNone ▶️
RADIO RWANDA10,322 views • 8 months ago
No more content to load