
Munyakazi Sadate
@SadateMunyakazi • 243,451 subscribers
Rwandan 🇷🇼
Shorts
Videos

Ally Yussuf Mugenzi mubuhezanguni bwinshi arimo gufindafinda no kugorekareka imvugo kugira ngo yumve ko Ubuhezanguni bwe bwagira ifatiro; 1. Ntago umwanzuro w’Akanama k’Umutekano ka LONU 2050 uvuga Kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 🇷🇼, umwanzuro wako Kanama wemeje ko mu Rwanda habaye Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ni Umwanzuro 2150; 2. Umwanzuro w’Akanama ka LONU 2150 wemeje bidasubirwaho ko mu Rwanda habaye Genocide yakorewe Abatutsi hicwamo kandi Abahutu n’abandi bayamaganye ( sinshaka kugaruka ko bari bacye kuko nta muntu numwe wemerewe kuvutswa Ubuzima ) abo bandi bishwe n’Interahamwe zakoraga Jenoside barahari si impuha, urugero Madame Uwiringuyimana Agathe wa Minisitiri w’Intebe, Abanyepolitike n’abaturage basanzwe; 3. Ntago FPR INKOTANYI ihimba amateka kuko ibyabaye byabaye ku manywa y’ihangu, Intagondwa z’Abahutu zigabiza imihoro, impiri n’udufuni zica abana, abasore, Inkumi, Abagore n’abagabo, abasaza n’abacyecuru, zisenya amazu zitwika Andi, zirasahura zica inka, ibi babikoze bambaye amashara ntibagize Ubwenge bwo kwambara byibura masque ngo tuzabayoberwe babikoze bisanzuye kandi bashyihikiwe, Aya ni amateka kdi ntiyahindurwa cyangwa ngo acurikwe n’Umuhezanguni usazanye urwango n’ubugome witwa Ally Yussuf Mugenzi; 4. Ally Yussuf Mugenzi yavukiye murwango rwa PARMEHUTU, yonswa amacakubiri yayo akurana urwango none asazanye Ubugome n’ibinyoma; Aba Hutu b’intagondwa bakoze Jenoside ( kurimbura inyonko TUSTI n’ibyabo Byose) bayikorera Abatutsi badafite kirengera imbere mu gihugu batabarwa n’Ingabo za FPR INKOTANYI (APR) zirokora Abatutsi basaga ibihumbi magana atatu bari biganjemo abana b’imfubyi n’abapfakazi, uyu munsi twabaye Abagabo n’Abagore babereye u Rwanda 🇷🇼 kdi ntacyo muzabihinduraho; Mubitekerezo byanjye Njyewe MUNYAKAZI Sadate, Umu Genocidaire = Uwayikoze, Ufite Ingengabitekerezo yayo n’uyipfobya bose ni aba Genocidaires kuko ntiwaba Umu Genocidaire utabanje kubatwa n’Ingégabitekerezo yayo, Abafite iyo mitekerereze icyo babuze ngo bayikore ni Ubushake bwa Politike bwo kubashyigikira naho Ubundi ibindi Byose barabyujuje, imitima yabo ni UMUKARA ;
Munyakazi Sadate25,600 Aufrufe • vor 18 Tagen

Aba APR F.C. Official twababaye inyuma nti muze kuba IBIPFURA ngo tubabure
Munyakazi Sadate42,565 Aufrufe • vor 1 Monat

Aho ndi PARIS imihanda irakubuye rwose ntako baba batagize
Munyakazi Sadate83,191 Aufrufe • vor 3 Monaten

Umwanzi ntahuga kandi ntiyahindutse; Imvugo ya ambassadeur wa congo 🇨🇩 Zénon Mukongo Ngay muri #ONU avuga ko FDLR ari Inzirakarengane z’Aba HUTU zahunze akarengane zikorerwa n’Aba TUTSI mu Rwanda 🇷🇼 ; Isubizwa mu mirimo rya Général Ekenge Umuvugizi wa #FARDC wavuze ko bidakwiriye Kurongora Umugore w’Umu Tutsi kazi …; Bishimangiye ko Abategetsi ba Congo 🇨🇩 babaswe n’umwanda w’ingégabitekerezo ya Jenoside ndetse ko inzira za Diplomatie zigeragezwa nta mu maro zizagira; Kuba u Rwanda 🇷🇼 rukora ibishoboka byose ngo rubane na Congo 🇨🇩 ( kugera naho rukuyeho ingamba z’ubwirinzi ) ni intambwe nziza ariko nti bikuraho ko dufite abo baturanyi ( tutagihana umupaka ) babaswe ni ingengabitekerezo ya Jenoside, bayishyigikiye kandi bakeneye kongera kuyikora ( ibi ndabizirikana nk’Umunyarwanda uzi Neza icyo Jenoside ivuze); Gusa uko byagenda kose uwabatsinze ntaho yagiye, Inkoni yabatsibuye ibitse neza.
Munyakazi Sadate22,303 Aufrufe • vor 26 Tagen

Umunsi w’ejo hashize nagize amahirwe yo guhura na Motar Nyituriki Pamphile Umusore wirwanaho; Uyu mugabo twaganiriye umwanya utari muto kandi namushimiye kubwu Rukundo amaze igihe kinini angaragariza abinyujije kuri Social Media ze; Umwaka urenga akoresha Social Media ze agaragaza urukundo ankunda n’uburyo ibitekerezo byanjye byamugiriye akamaro mu buzima bwe; Sadate MUNYAKAZI Inshuti y’urubyiruko
Munyakazi Sadate70,850 Aufrufe • vor 3 Monaten

HARI IGIHE ISI IZUNGURUKA NDETSE IKAZUNGA PEEE hahandi umuntu yumva agiye gucika intege ukumva rwose urimo kujya hasi, hakaza umuntu akagusubizamo imbaraga zose, Uyu musore Uri muri iyi vidéo rwose unsubije mu Mbaraga, Nubwo nta kuzi ariko Imana izamfashe kukubona,
Munyakazi Sadate66,162 Aufrufe • vor 3 Monaten

Tariki 15 Nyakanga 2026 Turi mu kwezi kw’intsinzi ku nshuro ya 4 yikurikiranya buri mwaka #KARAMERWANDALTD yongeye guha amahirwe aba jeunes kugira ngo bimenyereze umurimo mu biruhuko, bazamara iminsi 30 batozwa gukunda umurimo, gukunda igihugu Ndetse bahabwe agafaranga ( 150K ), Mbere yo gutangira babwirwa amahame yacu kandi bakaganirizwa uko bagomba kwitara, aba jeunes bose Hamwe ni 20 hakaba hari abandi bazaza bavuye mu bizamini bya Leta, Erega uru Rwanda ni urwacu ntawurutuburanya, Period Uku Niko kuba inshuti n’urubyiruko mba mbabwira Sadate MUNYAKAZI inshuti y’urubyiruko, inshuti y’abanyarwanda akaba UMUKUNZI w’Imana ( Al walliyu )
Munyakazi Sadate54,984 Aufrufe • vor 3 Monaten

Uyu mwana w’Umukobwa ati Fata umwanzuro wo kwihesha agaciro
Munyakazi Sadate29,163 Aufrufe • vor 1 Monat

Mbonye iyi vidéo ya Ambulance yabujijwe gutabara uri mukaga numva agahinda. Leta yacu irirya ikimara igashaka uburyo ( Budget) bwo kugura Ambulance 🚑 zo gutabara abari hagati y'urupfu n'ubuzima, abandi nabo bakigira nkaho nta cyabaye. Kudaha inzira Ambulance ni ubugome ariko kdi ababishinzwe nabo bakagombye kubitangaho umurongo, ibyo ( gutanga umurumongo ) ntibisaba Budget bisaba gusa guha ibintu agaciro no kwita ku nshingano abantu bahemberwa. mukuri ibyo uyu mugabo wafashe vidéo avuga nibyo, birababaje ko umuntu yaba arimo gucikwa n'ubuzima undi akamwima inzira kubera ibitaka arimo gupakira. BYAGENZE GUTE NGO AMBULANCE ZITABARA ABARI MU KAGA ZAMBURWE UBURENGANZIRA BWO KUBA NTA KUMIRWA? 🤔🤭🫢
Munyakazi Sadate197,633 Aufrufe • vor 1 Jahr