Sam Kabera's banner
Sam Kabera's profile picture

Sam Kabera

@SamKabera17,409 subscribers

Rwandan Journalist,@VOICE_FM_RWANDA Former Chief Editor at @atv_rwanda , https://t.co/d0kqvmueWs Advocacy, Accountability, Education WhatsApp (+250) 788235083

Shorts

Hano biba byagenze gute? Ibi ntibyateza impanuka? Mumpugure ndetse na babahanga mu kuvuga muze hano mumbwire icyabaye,...

Hano biba byagenze gute? Ibi ntibyateza impanuka? Mumpugure ndetse na babahanga mu kuvuga muze hano mumbwire icyabaye,...

16,681 次观看

Videos

SamKabera's profile picture

🚨KWIBUTSA INSHINGANO🚨 Mwaramutse? BTN TV twashakaga kubaza niba hari ikibazo twaba dufitanye n'umuvugizi wa City of Kigali, madamu Emma Claudine mu rwego rwo kumwibutsa inshingano duhuriramo. Muri ayo mashusho akurikira harimo agace gato k'inkuru imwe twifashishije nk'urugero mu nkuru nyinshi twagiye duhamagaramo uyu muvugizi kugira ngo agire icyo azivugaho ariko akabyanga ku buryo telefone z'abanyamakuru bacu bose atajya azitaba yewe n'ubutumwa bugufi bamwoherereza atajya abusubiza. Muraza kubyumva mo ko n'umuyobozi wungirije w'uyu mujyi UrujeniMartine yatwemereye kudushakira uyu muvugizi ariko akagenda ubutagaruka ku mpamvu tutamenye. Twasabaga inzego bireba zirimo Ministry of Local Government | Rwanda Rwanda Government Communications Rwanda Gov Board RMC Rwanda Parliament Rwanda Journalists Association - ARJ City of Kigali n'abandi tudahise tugaragaza muri ubu butumwa kudufasha mu kwibutsa uyu muvugizi ko BTN ari ikinyamakuru cyemewe kandi cyifuza gutanga umusanzu wacyo mu Iterambere ry'Igihugu binyuze mu kumenyesha rubanda amakuru kandi mu makuru baba bakeneye kumenya harimo n'ayavugwa mu mujyi wa Kigali kandi si byiza ko twatanga amakuru atagaragaramo uruhande rw'ubuyobozi cyane ko ibyo abaturage baba bavuga biba bikeneye gutangwaho umucyo kandi ibyo biri mu nshingano z'uyu mujyi ndetse binemezwa n'amategeko y'u #Rwanda. Twizera kandi ko ibyo ari byo byatumye ubuyobozi bw'igihugu bwemeza ko uyu mwanya w'umuvugizi mu mujyi ushyirwaho, bityo tukaba dusaba ko waba umwanya ukora icyo washyiriweho. Gutanga amakuru si impuhwe ahubwo ni inshingano. Murakoze. Source : BTN

Sam Kabera

31,329 次观看 • 19 天前

没有更多内容可加载