Video wird geladen...

Video konnte nicht geladen werden

Zur Startseite

Bisi dito kini bini ku sajat haha 🤣

10,617 Aufrufe • vor 3 Jahren •via X (Twitter)

0 Kommentare

Keine Kommentare verfügbar

Kommentare vom Original-Post werden hier angezeigt

Ähnliche Videos

🚨AIRPORT EXPRESS BUS SERVICE: Impamvu Kigali ikwiye gutangiza bisi yihuta ijya ku kibuga cy’indege cya Bugesera🚨 Mu myaka mike iri imbere u Rwanda rurafungura ku mugaragaro ikibuga mpuzamahanga cy’indege gishya cya Bugesera, ariko ikibazo gikomeye kiri imbere ni iki: Ni gute abagenzi bazajya bagera kuri iki kibuga cy’indege mu buryo bwihuse kandi bwizewe ? Bimaze kumenyerwa ku isi hose ko iyo hubatswe ikibuga gishya cy’indege, imodoka zikoresha imihanda ikigeraho ziyongera cyane. Iyo hatateguwe neza uburyo bwo gutwara abantu ku buryo bwa rusange, habaho umubyigano w’ibinyabiziga muri iyo mihanda (traffic jam). Ubushakashatsi ndetse n’ingero z’ibyabaye mu bindi bihugu bigaragaza ko ibi bishobora gutuma abantu batinda kugera ku kibuga cy’indege, amafaranga akoreshwa mu ngendo akiyongera, ndetse n’ihumana ry’ikirere rikaba ryinshi. 🔴Ese ikibuga gishya cy’indege kitagira ubwikorezi rusange bunoze cyagira ibyago ki? Ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko iyo ikibuga cy’indege gishya gitangiye gukora, imihanda icyerekezaho yuzura imodoka. Urugero ni ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Connecticut bwagaragaje ko ikibuga cya Tweed-New Haven Airport cyateje umubyigano w’imodoka ukabije mu mihanda. Ibyo kandi byabaye no ku bibuga bya LAX muri Los Angeles, Heathrow i Londres, na Sydney muri Australia. Muri ibyo bihugu, kimwe mu bisubizo byiza byagaragaye ni ugushyiraho bisi zihuta zerekeza ku kibuga cy’indege zigatwara abagenzi vuba kandi neza, zivuye mu bice bitandukanye by’ umujyi. 🔴FlyAway i Los Angeles: Urugero Rwiza: FlyAway ni bisi zihuta zihuza ikibuga cy’indege cya LAX n’ibice byinshi by’ umujyi wa Los Angeles. LAX ni kimwe mu bibuga by’indege bigendwa cyane ku isi, ibi bituma imihanda yerekezayo igira umubyigano w’imodoka ndetse n’ibiciro bihanitse byo guparikayo imodoka . 🔴FlyAway yakemuye ibyo bibazo kubera impamvu bukurikira: ✅Gutanga Serivisi yizewe kandi yihuta: Izi bisi zikora ku masaha azwi(regular schedules) kandi zikagendera mu nzira zihariye zagenewe bisi(Dedicated bus lanes), bigatuma zidatinzwa n’umubyigano w’ibindi binyabiziga mu muhanda, bityo abagenzi bakagerera ku kibuga cy’indege ku gihe. ✅Igiciro gito ugereranyije n’ubundi buryo bwo gutwara abantu: Igiciro cya bisi ni gito ugereranyije no gufata taxi cyangwa gutwara imodoka yawe no kwishyura parking. ✅Ibyicaro binogeye abagenzi : Uburyo intebe ziteye butuma abagenzi bagenda baryoherwa n’urugendo( umuntu aba ashobora kuzirambura cyangwa kuzihina akagenda yiryamiye), bakagenda batekanye , badasumbirijwe n’umunaniro wo gutwara imodoka. Izi bisi kandi zifite air condition na Wi-Fi mu rwego rwo gufasha umugenzi kuryoherwa n’urugendo. ✅Ahantu hihariye ho gushyira imizigo: Izi bisi zifite aho kubika imizigo(Luggage) mbere yo kwinjira, bituma abagenzi bicara batabangamiwe n’imizigo ugereranyije na bisi zisanzwe. Umugenzi abikirwa imizigo ku buntu bidasabye ko yishyura amafaranga y’inyongera y’imizigo. ✅Ubwiherero(Restroom) : Muri Japan ho izi bisi zijya ku kibuga cy’indege ziba zifite n’ubwiherero mo imbere kuburyo uwaba akubwe atabura uko akemura ikibazo. Muri Koreya n’ Ubuyapani, izi bisi zihuta zijya ku kibuga cy’indege zitwa Airport Limousine Bus . Ibi byiza by’izi bisi nibyo byatumye abagenzi benshi bareka gukoresha imodoka zabo bagana izi bisi. 🔴Inyugu zo gushyiraho service ya bisi yihuta ku kibuga cy’indege cya Bugesera: Kuba ubu nta gari ya moshi ihuza Kigali n’aharimo kubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera, bivuze ko abantu bose bazaba bakoresha imihanda isanzwe kugirango bakigereho. Iyo serivisi idashyizweho hakiri kare, hazaba umubyigano w’ibinyabiziga ukabije mu gihe kirekire. Iyi service ya bisi yihuta iramutse ishyizweho yazagira uruhare rukurikira: ✅Kugabanya umubyigano w’imodoka mu muhanda binyuze mu igabanyuka ry’abakoresha imodoka zabo kuko baba bahisemo kugenda n’izi bisi zihuta. ✅Kugabanya amafaranga akoreshwa mu rugendo, ✅Kugabanya ihumana ry’ikirere, ✅Kunoza ubwikorezi muri Kigali no mu gihugu hose.

Dr. NDARUHUTSE Jean Claude, PhD

33,358 Aufrufe • vor 1 Jahr