Video wird geladen...

Video konnte nicht geladen werden

Zur Startseite

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐀𝐆𝐄𝐙𝐖𝐄𝐇𝐎🚨 Kuri uyu wa Gatanu, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barenga 2000 n’abashyitsi, bitabiriye Inama ya Biro Politiki y’uyu Muryango iri kubera ku Cyicaro Gikuru giherereye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko iyi Nama Nkuru itangizwa na Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR - Inkotanyi.

11,862 Aufrufe • vor 2 Monaten •via X (Twitter)

0 Kommentare

Keine Kommentare verfügbar

Kommentare vom Original-Post werden hier angezeigt

Ähnliche Videos

Ubwo Paul Kagame yafungirwa i Paris Perezida wa Repubulika yagarutse ku kuntu ku wa 22/09/1991 yitabiriye inama yari yatumiwemo i Paris maze agatabwa muri yombi, akanabwirwa ko FPR nifata Kigali "izasanga abantu bayo barashize." Icyo gihe yari Chairman wungirije wa FPR ariko abayobozi b'u Bufaransa barakutirije basaba ko ari we ugomba kujya muri iyo nama. Abakada b'umuryango baramubujije ariko arababwira ati "Nintajyayo baragira ngo icyo dushyize imbere ni intambara aho gushaka amahoro." Ni uko ajya i Paris. Mu nama, Bwana Paul Dejoud wari Umuyobozi mukuru muri Ministeri y'Ububanyi n'Amahanga aramubwira ati "Mugomba gushyira intwaro hasi." HE amusobanurira impamvu y'urwo rugamba, undi aramubwira ati "Nimukomeza kurwana mukanafata Kigali nta muntu wanyu muzayisangamo." Perezida Kagame avuga ko nyuma yabihuje n'amateka agasanga Paul Dejoud yarakomozaga kuri Jenoside yaje gukorerwa Abatutsi mu 1994. Basohoka muri iyo nama "itaragenze neza, mu by'ukuri," bageze mu kirongozi cya hotel, Paul Dejoud abwira Paul Kagame ati "Ni ah'ubutaha igihe uzaba uri umugaba mukuru w'ingabo nshya z'u Rwanda." Perezida Kagame ati "Yes Sir!" Perezida Kagame avuga ko ibyo Dejoud yabimubwiye mu buryo bwo "kumuhema." Ubwo intumwa za FPR zerekeza mu byumba bya Hoteli. Mu rukerera HE abyutse asanga abantu 7 bafite imbunda ariko batambaye impuzankano, batera hejuru ibikapu bye, bamwambika amapingu we n'intumwa bari kumwe zari mu bindi byumba bajya kubafungira mu kasho ahantu muri kave. Nimugoroba Jacques Bihozagara (wari umukada wa FPR ukorera mu Bufaransa) ajyana n'inshuti ye y'umuyobozi mu Bufaransa kubareba, maze ahagana 20:00 barabarekura. Iryo joro, Perezida Kagame ntiyaraye i Paris, yafashe imodoka yerekeza i Brussels aho bucyeye bwaho yafatiye indege imugarura "mu rugo". Ati "Bwari ubwa mbere ngera i Paris buba n'ubwa mbere ntabwa muri yombi." Ati " Ndizera ko ari na bwo bwa nyuma [ntabwa muri yombi]". Hagati aho hari aho ngo yise umuhungu wa Miterrand "Christophe Mitterrand" abo bari kumwe bati "Oya, ni Jean-Christophe Miterrand." Bati "Subiramo urivuge neza." Arabatsembera ati "Ibyo kuvuga neza amazina yanyu si byo byanzanye."

Oswald Oswakim

28,648 Aufrufe • vor 2 Monaten

MUZE TUGANIRE ABANA BA AIMABLE BAYINGANA (Aimable Bayingana ) ( DMI WA KAGAME) BARI KWAKA UBUHUNGIRO I BURAYI. Maze iminsi nibaza impamvu abana babayozi bahungira hanze, kandi abayobozi batubwirako mu #Rwanda byose Ari “paradizo”, ugerageje kuvuga bakamuzibya.., usanga akenshi ababyeyi babo bana aribo birwa batukana kuruta abandi kuri réseaux sociaux! Berekana ko bakunda #Kagame Bigenda gute ngo umwana wa Aimable Bayingana na Béatrice Uwera , yisange mu buhungiro muri Allemagne 🇩🇪 kandi mu Rwanda 🇷🇼 byose Ari “BYIZA”? Uwo Aimable ni cadre muri FPR-Inkotanyi , yayoboye fédération y’amagare mu Rwanda (2007-2019), aho umugore we yakunze kugaragara atuka abanyarwanda baba hanze , yerekana ko Ari “inyangarwanda”, mwamureba kuri post ze yakoraga kuva 2015 kuri Facebook ! Ubu umwana we (#beza_shanice ) Ari kuvuga ko yahunze u Rwanda n’ubutegetsi Bwa #Kagame Nyamara ababyeyi be birirwa babuza amahoro abanyarwanda. Ese ibi twavuga ko Ari UBUKENE ?INDA NINI SE ? Cyangwa nabo baziko ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi buri mu manegeka ? Nonese niba umuyobozi aba uwa mbere mu guhungisha abana be, ubwo “patriotism” iri hehe ? U Rwanda bakunda ni uruhe ? Cyangwa aba ni babandi boherezwa hanze “kwica no kutara” amakuru? PS: ESE BITASHOBOKA KO TWABONA UMWANA WA MINISTER WA USA OR EUROPEAN AZA KWAKA UBUHUNGIRO MURI KIGALI 😳 Ignatius R. Kabagambe Urujeni Nathalie ? Marthe N Oswald Oswakim Faith Gatako MUTESI SCOVIA Urinde Wiyemera? Richard Kwizera The New Times (Rwanda) Sam Kabera

Nadia MUGUNGA

222,388 Aufrufe • vor 4 Monaten

DUKOMEZE TUREKE ABAYOBOZI TWAHAWE NA NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA Y’U RWANDA Paul Kagame BABESHYE ABANYARWANDA KU MANYWA Y’IHANGU?. IBI BYO BITEYE ISONI🙊.. Nyakubahwa Perezid awa Repubulika y’ U Rwanda Paul Kagame , Ku mbuga nkoranyambaga havutse impaka zikomeye tariki ya 20 Kanama 2026, ubwo umunyeshuri witwa Uwamariya Leontine wagize amanota ya mbere mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye atabonekaga mu gikorwa cyo gutanga ibihembo. Uwamariya ukomoka mu Karere ka Rusizi yigaga mu ishuri ryisumbuye rya ISF Nyamasheke. Yagize amanota 98,7%, anganya na Musonga Isimbi Orah wigaga muri Fawe Girls’ School. Ibihembo bimaze gutangwa, hatangiye gucicikana amakuru avuga ko ababyeyi ba Uwamariya batigeze bahamagarwa ngo bamenyeshwe ko ari mu bazahabwa ibihembo. Bamwe batangiye kugaragaza ko hakozwe amanyanga. Minisiteri y’Uburezi Ministry of Education | Rwanda , ikoresheje urubuga X yasobanuye ko telefone y’ababyeyi ba Uwamariya yahamagawe inshuro ebyiri ariko ntiyaboneka, iti “ibihembo bye azabihabwa igihe cyose azabonekera.” Ku gicamunsi cyo ku wa 21 Kanama, Uwamariya aherekejwe n’ababyeyi be, Umuyobozi wa ISF Nyamasheke n’Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza, Mukankusi Athanasie, bagiye kuri Minisiteri y’Uburezi. Bakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Claudette Irere , Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr. Dr. Bernard BAHATI , n’abandi bo mu nzego z’uburezi. Uwamariya yashyikirijwe icyemezo cy’ishimwe nk’uwahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, mudasobwa n’amafaranga y’ishuri azishyura mu mwaka w’amashuri wa 2026/2027 wose. Mu kiganiro na RBA cyabaye kuri uyu wa 22 Kanama, Irere yasobanuye ko tariki ya 19 Kanama, NESA yahamagaye ababyeyi b’abanyeshuri babaye indashyikirwa ku rwego rw’igihugu kugira ngo bazaherekeze abana babo mu gufata ibihembo. Ati “Bose barabahamagara, byumvikane Leontine ni we wari ku mwanya wa mbere. Babanza guhamagara nimero imwe, ntiyari iriho nk’uko twabivuze. Bahamagara iya kabiri, yitabwa n’undi muntu.” Irere yasobanuye ko umukozi wa NESA yabajije umuntu wa kabiri niba ari umubyeyi wa Uwamariya, arikiriza, amumenyesha uko gahunda iteganyijwe, uwo amusubiza ko bazitabira igikorwa cyo gutanga ibihembo. Yagize ati “Aravuga ati azaza. Ahamagara n’abandi bose bakurikiraho. Ku munsi nyirizina rero, ku itariki ya 20, barongera barahamagara habura igihe gito ngo umuhango nyirizina utangire, na none wa muntu aritaba, aravuga ati ‘Simpari’, ndumva yaravuze ko ari i Karongi, ati ‘Ntabwo tubasha kuza’.” Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mukwerekana ko uyu muyobozi yabeshye aba nyarwanda, ndifashisha iyi Video ya SK FM Official . Aha ngaha abanyamakuru ba SK FM bahamagaye umubyeyi wa UWAMARIYA bamubaza uko yiyumva nyuma y’uko mwana we abaye uwambere mu gihugu. Mu mivugire y’uyu mubyeyi urumva ko asobanutse cyane, aho yanasabye abantu kudakomeza gutangara bibaza ukuntu umwana wa Nyamashekey aba uwambere. Uyu mubyeyi ati” Ntabwo ari igitangaza ko umwana wa Nyamasheke cg wiga Nyamashekey aba uwambere, akomeza avuga ko igihe cyose iyo umuntu akoze ibyo yagombaga gukora kandi neza, bibyara umusaruro hatitawe aho yabikoreye”. Uyu mubyeyi akomeza avuga ko atababajwe no kuba umwana we atarahamagaye ku munsi nyirizina wo gutanga ibihembo, akomeza avuga ko ibyo ntacyo bimutwaye, ati” Icyambere n’uko uwatsinze yatsinze kandi bizwi”. Akomeza avuga ko nta telephone ya NESA yigeze imuhamagara cg undi muntu wese ngo amubure. Ibi bivuze ko ibyo Irere Claudette yavugiye kuri RBA ari ikinyoma. Tuboneraho kubasaba ko mwamukurikirana mukamenya ikibyihishe inyuma, kuko yavuze ko amakosa yabaye ari ibintu bisanzwe. Kandi Nyakubahwa Perezid awa Repubulika ni kenshi mubwira aba bayobozi ko mutazihangira umuntu wese ukora amakosa yagira ingaruka ku buzima bw’umunyarwanda. Iyi Video n’iy’ikiganiro abanyamakuru ba SK FM bagiranye n’umubyeyi wa Uwamariya ku murongo wa Telephone.

GATETEDEMANAGER😷

30,785 Aufrufe • vor 29 Tagen