HAKUZWUMUREMYI Joseph's banner
HAKUZWUMUREMYI Joseph's profile picture

HAKUZWUMUREMYI Joseph

@HAKUZWUMUREMYI25,803 subscribers

[email protected] & Umuryango TV youtube channel!

Shorts

Isimbi Noeline yavuze ko akomeje guhohoterwa, asaba kumenyeshwa niba atemerewe kuba mu Rwanda ====================== Nyuma y’uko Noeline Narubega wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Isimbi Noeline atangaje ko yajyanywe muri Finland mu byo yise ubucuruzi bw’abantu bwakorewe mu masezerano y’ubushyingirane bw’uburiganya, ashinja Ngabo Hodari kuba yarabigizemo uruhare, yongeye kugaruka avuga ko akomeje guhohoterwa n’abaturage ndetse n’abo yise bamwe mu bayobozi ba Leta. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Isimbi Noeline yavuze ko iyo agiye mu mujyi gukora ibikorwa bisanzwe nko guhaha nk’undi muturage wese, ahura n’ihohoterwa rishingiye ku magambo ndetse rimwe na rimwe n’irishingiye ku mubiri. Yashyize hanze video, ayiherekesha amagambo agira ati: "Uru ni urugero rworoshye rw’uburyo mfatwa n’abaturage muri rusange iyo ngiye mu mujyi guhaha nk’undi muturage wese. Nkorerwa ihohoterwa rishingiye ku magambo no ku mubiri, kugeza aho ntakibasha no guhaha mu buryo busanzwe." Yakomeje avuga ko niba adakenewe cyangwa atemerewe kuba mu Rwanda, akwiriye kubimenyeshwa kugira ngo areke kongera kuhagaruka, kuko ngo urwango agaragarizwa rumaze kumurenga. Ati: "Niba ntemerewe kuba mu Rwanda, nkwiye kubimenyeshwa kandi sinakongera kugaruka muri iki gihugu. Kuko muri iki gihe urwango ngaragarizwa ni rwinshi kandi rukabije." Isimbi Noeline yavuze kandi ko ananiwe n’ihohoterwa avuga ko akorerwa n’abaturage ndetse na bamwe mu bayobozi ba Leta. Yagize ati: "Ndarambiwe iri hohoterwa nkorerwa mu ruhame...." Ibi bije nyuma y'ikiganiro kirambuye cyamaze iminota irenga 27 uyu mukobwa yashyize kuri YouTube channel ye, aho yavugaga ko yahisemo kuvuga ku byamubayeho nyuma y’igihe kinini abihishe, kandi ko yizeye ko ubuhamya bwe bushobora gufasha inzego zibishinzwe gukora iperereza no kurinda abandi kugwa mu mutego nk’uwo avuga ko yaguyemo. Wowe ibi bintu #UbyumvaUte

145,823 views

Videos

HAKUZWUMUREMYI's profile picture

YAREZE ABANTU BARENGA 5 MURI RIB!!! ==== Ikibazo cya Dj Sonia uvuga ko amaze imyaka itatu asaba ubutabera ariko ntabuhabwe, giteye gite? ⬇️ Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, DJ Sonia ni umwe mu bakomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, aho bivugwa ko yasambaniye mu musarani wo mu kabari yariho avangiramo imiziki, ibintu yamaganye yivuye inyuma. Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakazwa amakuru y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, uyu muhanga mu kuvanga imiziki yasambaniye mu bwiherero bw’akabari gaherereye mu Karere ka Kicukiro. Mu majwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, byavugwaga ko DJ Sonia yasambanye n’umwe mu bagabo b’abakire wategetse umwe mu bashinzwe umutekano (bouncer) we kurinda ubwiherero bw’abakobwa, aba bombi ngo biheragamo akabyizi mu gihe kingana n’iminota irenga 40. Aya majwi yavugaga ko muri icyo gihe nta mukobwa wari wemerewe gukoresha ubwo bwiherero bwarimo uwo mugabo na DJ Sonia. BIRAHAGIJE - Sonia nyuma yo kuburirwa -------------------------------------------- Nyuma y’ibyavugwaga byose, DJ Sonia yasangije abamukurikira amajwi y’umusore umuburira kwirinda abantu bashobora kuzamugirira nabi amubwira ko hari abantu biteguye kubikora. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, DJ Sonia wari wababajwe bikomeye n’ibyamuvuzweho yagize ati "Yoo! Mbese ibintu bigeze kuri uru rwego koko? Biratangaje! Kumparabika ntibyabahagije, none murashaka no kungirira nabi? Mwamaze igihe kinini munsebya no kwangiza izina ryanjye, nkabirebera nkicecekera kuko numvaga bidakwiye kuntesha umwanya. Ariko ibyo murimo gukora ubu, ntabwo nzabirebera. Birahagije rwose!" Amaze igihe asaba ubutabera ndetse yareze abantu barenga 5 muri RIB ------------------------------------ Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, DJ Sonia yatangaje ko ikibazo cyo gusebwa no guharabikwa atari icy'ubu. Avuga ko kimaze imyaka ine, kandi ko muri icyo gihe yakomeje kwitabaza inzego z'ubutabera. Africans& Diaspora Yasobanuye ko kuva mu 2023 kugeza uyu mwaka wa 2026 yatanze ibirego bitandukanye muri RIB, ariko kugeza ubu ngo nta gisubizo afata nk'igihagije yigeze abona. Yagize ati: "Ibintu byose bagiye bamvugaho narabitangaga muri RIB. Nabonye ko bimaze gukomera, ni bwo natangiye no kubivuga ku mugaragaro kugira ngo abantu bamenye ibyo ndi kunyuramo." Akomeza avuga ko bamwe mu bantu bakekwaho kumusebya yabashyikirije RIB, ariko akavuga ko kugeza ubu atarabona ko bakurikiranwa nk'uko abyifuza. Ati: "Hari abo najyanye muri RIB, ariko sinigeze mbona bakurikiranwa. Ubu ndasaba ko ibyo birego byakurikiranwa kuko ibintu bimaze gufata indi ntera, kugeza aho banshyiraho n'ibikangisho." DJ Sonia avuga ko abantu bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa barenga batanu. Yagize ati: "Kuva muri 2023, 2024, 2025, na 2026, ntabwo abantu bari babizi ariko narabikoraga nagiye muri RIB, natanze ibirego bigera kuri bitatu, niyo mpamvu aha ngaha mvuze ngo ndambiwe gukomeza kubikora mu bwiru, niyo mpamvu mvuze ngo reka nze mbishyire ahagaragara mubibone mwumve ko hari ikintu nakoraga, n'ubwo nta kintu cyavuyemo. Ariko abantu ni benshi, ni abantu barenga batanu (5)." Ibi bihanwa n'amategeko y'u Rwanda? ----------------------------------------- Itegeko nº 60/2018 ryo gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga riteganya ibihano ku muntu uhoza undi ku nkeke cyangwa akamukurikirana akoresheje ikoranabuhanga (Cyber-stalking). Iyo icyo cyaha gihamye, uwagikoze ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'amezi atandatu n'imyaka ibiri, ndetse agacibwa n'ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda. Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) na rwo rwagiye rugaragaza ko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gusebya abandi cyangwa gukwirakwiza amakuru atizewe hagamijwe gushaka ababakurikira (followers) cyangwa ubwamamare (views), bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw'ababikorerwa kandi bigahanwa n'amategeko. Wowe #UbyumvaUte

HAKUZWUMUREMYI Joseph

49,559 views • 28 days ago