
IGIHE
@IGIHE • 873,309 subscribers
News & Media powerhouse based in Kigali, Rwanda. Follow: @Storykast_ | @inoventyk | @IGIHEKulture | @IGIHESports
Shorts
Videos

🎥 𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎 🎥 Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yagaragaye arya umugati ndetse awusomeza ubwo yari akigera ku kibuga cy’indege mu Burusiya, aho yagiye kwitabira inama ihuza icyo gihugu n’ibihugu bya Afurika. Nubwo kubona Umukuru w’Igihugu arya umugati ahagaze ku kibuga cy’indege bishobora gutangaza bamwe, ni umwe mu migenzo y’Abarusiya yo kwakira abashyitsi b’imena, aho bahabwa umugati nk’ikimenyetso cy’icyubahiro n’ubugwaneza.
IGIHE91,630 просмотров • 8 дней назад

𝐀𝐦𝐚𝐤𝐮𝐫𝐮 𝐚𝐫𝐢 𝐤𝐮𝐯𝐮𝐠𝐰𝐚: ● Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago, yatangaje ko ashaka gutaha mu Rwanda, akava muri Uganda ● Christiano Ronaldo yaciwe ibihumbi 372 Frw anahagarikwa minsi 30 nyuma y’uko mu kwezi gushize yavuye mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu atabiherewe uburenganzira. ● Umuvugabutumwa wo muri Kenya yahamijwe kwica abayoboke 191
IGIHE139,745 просмотров • 16 дней назад

🚨Bukayo Saka yasomye ubutumwa bwa Byiringiro wo mu Rwanda Bukayo Saka wahawe igihembo cya Socrates Awards mu birori byo gutanga Ballon d'Or bya 2026, yasomye ubutumwa bw'umwana witwa Byiringiro wavuwe ubumuga bw'ubuhumyi afashijwe na BigShoe yashinzwe na Bukayo Saka. Ati “Amazina yanjye ni Byiringiro, mfite imyaka 14 ntuye mu cyaro cyo mu Rwanda. Ubwo nari mfite imyaka 12 natangiye guhuma amaso, mu cyaro cy’iwacu nta mashanyarazi yahabaga, kandi n’aho twari dutuye byari bikomeye.” “Ndi ku ishuri ntabwo nabashaka gusoma ku kibaho ibyo mwarimu yandikaga, nkanagorwa no gukina na bagenzi banjye, kandi nashakaga gukina nk’undi mwana wese.” “Ndashimira BigShoe yampaye ubuvuzi bw’amaso nari nkeneye. Uyu munsi nasoma ku kibaho n’iyo naba ndi hanze y’ishuri. Igikomeye ni uko ntagihangayitse numva ko ndi njyenyine, ubu mbayeho nk’undi mwana wese.” “Nagize icyizere cy’ejo hazaza, numva nzagera ku nzizi zanjye. Umunsi umwe nzaba umwarimo w’Icyogereza. Ntekereza ko mwe muri hano mwageze ku nzozi zanyu mwari mufite mu buto, ubu nanjye nzagera ku zanjye. Imana ibahe umugisha n’ibyiringiro.” Iki gihembo Bukayo Saka yegukanye gihabwa umukinnyi wakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage. #IGIHESports 🎥: DAZN Football
IGIHE70,918 просмотров • 9 дней назад

“Abavuga ngo mu Rwanda ntiharyoshye bazajye aho babyina bambaye ubusa babyinireyo, ariko hano ntabwo tuzongera kubyemera. Tuzakorana n'abantu bose, ari abategura ibitaramo, ari aba DJ, hari imyitwarire tutazongera kwemera. Ntabwo twabona abantu bagenda bashira buhoro buhoro, ejo twazagira abantu b'ibisenzegeri gusa.” Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yaburiye abajya mu bitaramo bambaye hafi y'ubusa n'abakorera ibikorwa bigayitse mu tubari, utubyiniro n'ahandi hahurira abantu benshi ko bitazongera kwihanganirwa. #IGIHENews
IGIHE539,044 просмотров • 2 месяцев назад

He bought a 600-square-metre plot in Rusororo for Rwf16 million. A few years later, he says the same plot would cost about Rwf120 million. British-Nigerian developer Abraham Dellman Makinde reveals why he bet on Kigali's Rusororo neighbourhood early and what he sees driving the area’s rapid development. Watch the full video 👇
IGIHE135,323 просмотров • 27 дней назад

🚨 Yatunguye umukozi we wo mu rugo, amuha impano y’imodoka Umugore wo muri Uganda yabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guha impano y’imodoka nshya umukozi we wo mu rugo, mu rwego rwo kumushimira uburyo akora akazi ke ndetse n’ubwitange agakorana. Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bishimiye iki gikorwa bagaragaza ko umukozi wo mu rugo utanga umusaruro akwiye guhembwa no gushimirwa. #IGIHENews
IGIHE187,469 просмотров • 1 месяц назад

Mu biganiro by’amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Nyamagabe, Bernard Makuza yavuze ko nyuma yo gukura yatunguwe ndetse akanababazwa na politike Se yagizemo uruhare ishingiye ku ivangura. Yashimangiye ko iyi politike yatanyije Abanyarwanda, kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
IGIHE58,433 просмотров • 21 дней назад

"Njye nta mafaranga nari mfite, ariko nari mfite ubumenyi kandi ndabwizera, ndabumanukana mbujyana i Kigali. Bababwiye bike nafatanyije n’abandi, nanenze guverinoma, nanabibwiye Perezida ndamubwira nti ‘ariko ndakwizera’. Nk’umuyobozi ugira imbabazi ampa amahirwe yo gutanga umusanzu wanjye.” Senateri Evode Uwizeyimana yavuze icyatumye ahindura umurongo agataha mu Rwanda, gufatanya n'abandi kurwubaka. #IGIHENews
IGIHE66,940 просмотров • 25 дней назад

🚨 "Kugira ubumuga ntibivuze kutagira inzozi" Ubwo yamurikaga igitabo cye yise "Muraho, Nitwa Kagarara", Uwizeye Enock wamamaye nka Kagarara cyangwa Ashton Small, yavuze ko "kugira ubumuga bitavuze kutagira inzozi, kutiga no kudatanga umusanzu mu kubaka igihugu”, ashimangira ko “umuntu ufite ubumuga ni nk’undi wese.” Yasabye ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kubareka bakiga, kubashyigikira no kubaha amahirwe mu bintu bitandukanye kuko na bo bashoboye. Igitabo Kagarara ari kumurikira muri Kigali Convention Centre gikubiyemo inkuru y'ubuzima bugoye yakuriyemo nk'umuntu ufite ubumuga bw'ubugufi, kugeza uyu munsi amaze kuba icyamamare aho afite abantu basaga miliyoni imwe bamukurikira ku rubuga rwa Instagram. #IGIHEKulture 🎥: Dushime Evode (Gladiator OG)
IGIHE90,121 просмотров • 1 месяц назад

🚨Imbamutima za Musonga Isimbi Orah wahize abandi mu bizamini bya Leta Uyu munyeshuri wagize amanota 98,7%, akaba ari na yo ya mbere mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yavuze ko intego ye ari ugukomeza gukora cyane akazaba umushakashatsi mu by'imiti. Umubyeyi we, Furaha Betty, yabwiye itangazamakuru ko umwana we amuhaye icyizere cy'uko azagera ku ntego z’ubuzima bwe. #IGIHENews
IGIHE158,750 просмотров • 2 месяцев назад

🚨 Sabrina yaherekeje Kagarara mu imurikwa ry'igitabo yanditse Ashton Small (Kagarara) yageze muri Kigali Convention Centre aherekejwe n'inshuti ye Sabrina. Muri iyi nzu yakira inama zikomeye ni ho hagiye kubera igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro igitabo yise "Muraho, My name is Kagarara." #IGIHEKulture 🎥: Dushime Evode (Gladiator OG)
IGIHE82,527 просмотров • 1 месяц назад

Kuri uyu wa Gatandatu, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu barimo Ntihanabayo Samuel wa Ingufu Gin Ltd, bafatiwe mu byaha bitandukanye. Aba bantu bafashwe mu gihe Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n'ibiribwa, Rwanda FDA, cyafungaga inganda zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge. Mu gihugu hose hamaze gufatwa 80 barimo 16 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali. #IGIHENews
IGIHE170,736 просмотров • 2 месяцев назад

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐀𝐆𝐄𝐙𝐖𝐄𝐇𝐎🚨 Mu ibanga rikomeye umunyamakuru Murindahabi Iréné yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Nikuze Liliane, mu muhango wabaye kuri uyu wa 11 Kanama 2026. Basezeranye mbere yo gukora ubukwe buzaba kuri uyu wa Gatandatu, tariki 15 Kanama 2026. #IGIHEKulture
IGIHE162,277 просмотров • 2 месяцев назад

🚨Sherrie Silver yasobanuye iby'imvugo ye yumviswe nabi Nyuma yo kuba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko yavuze ko Ikinyarwanda kimugora, umubyinnyi Sherrie Silver yashyize hanze amashusho asobanura ko imvugo ye yumviswe nabi, avuga ko nta bwibone yabivuganye kuko kutamenya Ikinyarwanda atari ibintu yaterwa ishema na byo ashimangira ko ubutumwa bwinshi yakira buba bwanditse mu Kinyarwanda kandi akaba atarabasha kukimenya neza. Uyu mubyinnyi yakomeje avuga ko mu rwego rwo kumenya Ikinyarwanda neza yiyambaje abarimu babiri ariko ubu akaba atagikurikira ayo masomo ariko ashimangira ko ari kugerageza uko ashoboye kugira ngo amenye Ikinyarwanda. #IGIHEKultur
IGIHE60,167 просмотров • 1 месяц назад

🚨 Byemewe n’Urukiko rw’Ikirenga Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B Thierry yashimangiye ko igikorwa cyo kwereka abaturage abakekwaho ibyaha cyemewe n’amategeko ndetse ashimangira ko ari inshingano z’umuturage kumenya aya makuru. #IGIHENews 🎥: Ndacyayisenga Emmanuel
IGIHE151,904 просмотров • 2 месяцев назад

Ibiciro bya iPhone 18, iPhone 18 Pro Max na iPhone Duo. Ku wa 9 Nzeri 2026 ni bwo uruganda rwa Apple rukora ibikoresho by'ikoranabuhanga rwamuritse ku mugaragaro ubwoko butatu bushya bwa telefone za iPhone 18, iPhone 18 Pro Max na iPhone Duo. iPhone 18 na iPhone 18 Pro Max zizagera ku isoko tariki 18 Nzeri 2026, ni mu gihe iPhone Duo izaboneka ku isoko ku wa 23 Ugushyingo 2026. Ku bijyanye n’ibiciro, iPhone 18 ni amadorali $1.199 (miliyoni 1,7 Frw), iPhone 18 Pro Max ni $1.299 (miliyoni 1,9Frw), ni mu gihe iPhone Duo ari $1,999 (miliyoni 2,9Frw). #IGIHENews
IGIHE101,118 просмотров • 1 месяц назад