
IGIHE
@IGIHE • 857,568 subscribers
News & Media powerhouse based in Kigali, Rwanda. Follow: @Storykast_ | @inoventyk | @IGIHEKulture | @IGIHESports
Shorts
Videos

“Ntugaterere umukobwa ivi na gato. Bibiliya iravuga ngo muzapfukamire Imana yonyine, uriya ni umuco wazanywe n’abakorera Satani wemerwa n’abakirisito n’abana b’Imana, ntuzabikore ngo uterere umukobwa ivi.” Apôtre Dr. Paul Gitwaza yabujije abasore gutera ivi mu gihe basaba abakobwa ko barushinga.
IGIHE79,375 views • 2 days ago

“Ariko uwo mukobwa aba asa ate umuntu agiye gupfukamira? Aba asize zahabu? ...uretse n’iby’Imana, sinagupfukamira. Nubwo bambwira ngo ni wowe usigaye ku Isi nakubwira ngo nanjye ndasigara ku Isi tuyisigaraneho. Uzi ko nta bahungu bakibaho!” Apôtre Dr. Gitwaza ntiyumva uko umukobwa baterera ivi aba asa.
IGIHE39,468 views • 2 days ago

Ashton Hall yavuze ko Imana yamukoreyemo kugira ngo afashe Ashton Small (Kagarara), ahamya ko kuri ubu ageze mu myaka yo gufasha aho ku ikubitiro yahereye kuri Ashton Hall India ubu Kagarara akaba ari we utahiwe. Ashton yaboneyeho umwanya wo gutangaza ko mu Rwanda ari ho azasoreza urugendo yari amaze iminsi akorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika, aho yagiye muri Ghana, Cameroon, Nigeria na Benin. #IGIHENews
IGIHE163,003 views • 15 days ago

Ashton Small yeretse Ashton Hall itsinda rye ubwo bageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, amubwira ko ari bo babana mu buzima bwa buri munsi. Ashton Small, Ashton Hall na Indian Ashton Hall bageze mu Rwanda mu gicuku cyo ku wa 10 Nyakanga 2026 bakirwa n’Abanyarwanda benshi. #IGIHENews 🎥 : Dushime Evode (Gladiator OG)
IGIHE140,068 views • 15 days ago

Enock Uwizeye uzwi nka ‘Kagarara’, muri iyi minsi wiyise ‘Ashton Small’ akomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga kubera ingendo ari gukorana na Ashton Hall zizenguruka Afurika. Ubu Ashton Small ni we uri kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kurusha ibyamamare byo mu Karere. Icyo imibare ivuga.
IGIHE90,050 views • 15 days ago

Umunyamakuru wa RBA, Cyubahiro Robert McKenna yasezeranye imbere y‘amategeko n’umukunzi we, Uwase Louise mu muhango wabaye kuri uyu wa 25 Kamena 2026, ku biro by’Umurenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali. Tariki ya 12 Gashyantare 2026, ni bwo McKenna yambitse impeta Uwase. McKenna ni umunyamakuru umenyerewe mu biganiro by’imyidagaduro kuri Magic FM. #IGIHEKulture
IGIHE87,638 views • 1 month ago

Ashton Hall yavuze ko azasura mu Bigogwe n’ingagi zo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu Karere ka Musanze. Nubwo ari inshuro ye ya mbere ageze mu Rwanda, uyu musore w'imyaka 30 y'amavuko, yavuze ko ari Igihugu yishimiye kugeramo kuko abamukurikira ndetse na Ashton Small (Kagarara) bakomeje kumusaba gusura Urw'imisozi igihumbi. #IGIHENews
IGIHE36,439 views • 15 days ago

Umunyamakuru Nsengiyumva Emmanuel (Ikinege), yatangaje ko mu mboni ze asanga Coach Gael na Bruce Melodie batarigeze baganira neza ku ntumbero ndetse n’icyerekezo cy’imikorere mbere y’uko batangira gukorana ari na byo byatumye batagera ku musaruro bifuzaga. #IGIHEKulture Reba ikiganiro kirambuye: 👉
IGIHE19,077 views • 10 days ago

Dr Lawrence Muganga wari wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano imbere muri Uganda, ariko akaza kwangwa n’Inteko Ishinga Amategeko, kubera gushidikanya ku bwenegihugu bwe, yajyanye abanyamakuru kubereka aho ababyeyi be na mushiki we bashyinguye, mu gushimangira ko koko ari umuturage wa Uganda. Dr Muganga yavuze ko yemeye kureka ubwenegihugu bwa Canada, gusa hari abandi bavuga ko ari Umunyarwanda.
IGIHE76,274 views • 1 month ago

🚨AMASHUSHO🚨 Minisitiri ushinzwe ibidukikije muri Suède, Romina Pourmokhtari, yatunguye benshi nyuma yo kujyana umwana we w’uruhinja rw’amezi atatu mu Nama y’Abaminisitiri b’ibihugu byo mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi yabereye muri Luxembourg ku wa 25 Kamena 2026. Ibi uyu mubyeyi w’imyaka 31 y’amavuko yabikoze mu rwego rwo kugaragaza akamaro ka politiki y'ikiruhuko cy'ababyeyi, aho batagakwiye gushyirwa mu mayira abiri yo guhitamo akazi cyangwa umuryango. #IGIHENews
IGIHE46,623 views • 29 days ago

Alyn Sano yongeye gususurutsa imbaga y’abakunzi ba ruhago bari bahuriye mu masangano y’imihanda ya East Downtown mu Mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bareba umukino wa nyuma wo mu itsinda B w’Igikombe cy’Isi warangiye u Busuwisi butsinze Canada ibitego 2-1 mu ijoro ryo ku wa 24 Kamena 2026. #IGIHEKulture
IGIHE43,674 views • 29 days ago

Mu gapfukamunwa n'umupira ufite ingofero igera mu maso, ipantaro y'ikoboyi y'ubururu n'inkweto z'umukara zifunguye, ni ko Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano yageze ku Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yambaye. Yampano wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye agiye kuburana ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo. #IGIHEKulture
IGIHE60,558 views • 1 month ago