
IGIHE
@IGIHE • 871,728 subscribers
News & Media powerhouse based in Kigali, Rwanda. Follow: @Storykast_ | @inoventyk | @IGIHEKulture | @IGIHESports
Shorts
Videos

He bought a 600-square-metre plot in Rusororo for Rwf16 million. A few years later, he says the same plot would cost about Rwf120 million. British-Nigerian developer Abraham Dellman Makinde reveals why he bet on Kigali's Rusororo neighbourhood early and what he sees driving the area’s rapid development. Watch the full video 👇
IGIHE134,973 просмотров • 17 дней назад

“Abavuga ngo mu Rwanda ntiharyoshye bazajye aho babyina bambaye ubusa babyinireyo, ariko hano ntabwo tuzongera kubyemera. Tuzakorana n'abantu bose, ari abategura ibitaramo, ari aba DJ, hari imyitwarire tutazongera kwemera. Ntabwo twabona abantu bagenda bashira buhoro buhoro, ejo twazagira abantu b'ibisenzegeri gusa.” Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yaburiye abajya mu bitaramo bambaye hafi y'ubusa n'abakorera ibikorwa bigayitse mu tubari, utubyiniro n'ahandi hahurira abantu benshi ko bitazongera kwihanganirwa. #IGIHENews
IGIHE538,940 просмотров • 2 месяцев назад

"Njye nta mafaranga nari mfite, ariko nari mfite ubumenyi kandi ndabwizera, ndabumanukana mbujyana i Kigali. Bababwiye bike nafatanyije n’abandi, nanenze guverinoma, nanabibwiye Perezida ndamubwira nti ‘ariko ndakwizera’. Nk’umuyobozi ugira imbabazi ampa amahirwe yo gutanga umusanzu wanjye.” Senateri Evode Uwizeyimana yavuze icyatumye ahindura umurongo agataha mu Rwanda, gufatanya n'abandi kurwubaka. #IGIHENews
IGIHE66,940 просмотров • 15 дней назад

🚨 Yatunguye umukozi we wo mu rugo, amuha impano y’imodoka Umugore wo muri Uganda yabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guha impano y’imodoka nshya umukozi we wo mu rugo, mu rwego rwo kumushimira uburyo akora akazi ke ndetse n’ubwitange agakorana. Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bishimiye iki gikorwa bagaragaza ko umukozi wo mu rugo utanga umusaruro akwiye guhembwa no gushimirwa. #IGIHENews
IGIHE187,329 просмотров • 1 месяц назад

🚨 "Kugira ubumuga ntibivuze kutagira inzozi" Ubwo yamurikaga igitabo cye yise "Muraho, Nitwa Kagarara", Uwizeye Enock wamamaye nka Kagarara cyangwa Ashton Small, yavuze ko "kugira ubumuga bitavuze kutagira inzozi, kutiga no kudatanga umusanzu mu kubaka igihugu”, ashimangira ko “umuntu ufite ubumuga ni nk’undi wese.” Yasabye ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kubareka bakiga, kubashyigikira no kubaha amahirwe mu bintu bitandukanye kuko na bo bashoboye. Igitabo Kagarara ari kumurikira muri Kigali Convention Centre gikubiyemo inkuru y'ubuzima bugoye yakuriyemo nk'umuntu ufite ubumuga bw'ubugufi, kugeza uyu munsi amaze kuba icyamamare aho afite abantu basaga miliyoni imwe bamukurikira ku rubuga rwa Instagram. #IGIHEKulture 🎥: Dushime Evode (Gladiator OG)
IGIHE89,379 просмотров • 29 дней назад

🚨Sherrie Silver yasobanuye iby'imvugo ye yumviswe nabi Nyuma yo kuba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko yavuze ko Ikinyarwanda kimugora, umubyinnyi Sherrie Silver yashyize hanze amashusho asobanura ko imvugo ye yumviswe nabi, avuga ko nta bwibone yabivuganye kuko kutamenya Ikinyarwanda atari ibintu yaterwa ishema na byo ashimangira ko ubutumwa bwinshi yakira buba bwanditse mu Kinyarwanda kandi akaba atarabasha kukimenya neza. Uyu mubyinnyi yakomeje avuga ko mu rwego rwo kumenya Ikinyarwanda neza yiyambaje abarimu babiri ariko ubu akaba atagikurikira ayo masomo ariko ashimangira ko ari kugerageza uko ashoboye kugira ngo amenye Ikinyarwanda. #IGIHEKultur
IGIHE59,656 просмотров • 20 дней назад

🚨Imbamutima za Musonga Isimbi Orah wahize abandi mu bizamini bya Leta Uyu munyeshuri wagize amanota 98,7%, akaba ari na yo ya mbere mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yavuze ko intego ye ari ugukomeza gukora cyane akazaba umushakashatsi mu by'imiti. Umubyeyi we, Furaha Betty, yabwiye itangazamakuru ko umwana we amuhaye icyizere cy'uko azagera ku ntego z’ubuzima bwe. #IGIHENews
IGIHE158,750 просмотров • 2 месяцев назад

Kuri uyu wa Gatandatu, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu barimo Ntihanabayo Samuel wa Ingufu Gin Ltd, bafatiwe mu byaha bitandukanye. Aba bantu bafashwe mu gihe Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n'ibiribwa, Rwanda FDA, cyafungaga inganda zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge. Mu gihugu hose hamaze gufatwa 80 barimo 16 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali. #IGIHENews
IGIHE170,736 просмотров • 2 месяцев назад

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐀𝐆𝐄𝐙𝐖𝐄𝐇𝐎🚨 Mu ibanga rikomeye umunyamakuru Murindahabi Iréné yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Nikuze Liliane, mu muhango wabaye kuri uyu wa 11 Kanama 2026. Basezeranye mbere yo gukora ubukwe buzaba kuri uyu wa Gatandatu, tariki 15 Kanama 2026. #IGIHEKulture
IGIHE162,277 просмотров • 2 месяцев назад

Ibiciro bya iPhone 18, iPhone 18 Pro Max na iPhone Duo. Ku wa 9 Nzeri 2026 ni bwo uruganda rwa Apple rukora ibikoresho by'ikoranabuhanga rwamuritse ku mugaragaro ubwoko butatu bushya bwa telefone za iPhone 18, iPhone 18 Pro Max na iPhone Duo. iPhone 18 na iPhone 18 Pro Max zizagera ku isoko tariki 18 Nzeri 2026, ni mu gihe iPhone Duo izaboneka ku isoko ku wa 23 Ugushyingo 2026. Ku bijyanye n’ibiciro, iPhone 18 ni amadorali $1.199 (miliyoni 1,7 Frw), iPhone 18 Pro Max ni $1.299 (miliyoni 1,9Frw), ni mu gihe iPhone Duo ari $1,999 (miliyoni 2,9Frw). #IGIHENews
IGIHE101,118 просмотров • 1 месяц назад

🚨 Byemewe n’Urukiko rw’Ikirenga Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B Thierry yashimangiye ko igikorwa cyo kwereka abaturage abakekwaho ibyaha cyemewe n’amategeko ndetse ashimangira ko ari inshingano z’umuturage kumenya aya makuru. #IGIHENews 🎥: Ndacyayisenga Emmanuel
IGIHE151,861 просмотров • 2 месяцев назад

🚨Marina yahawe Mercedes Benz n'umukunzi we Umuhanzi Yvan Muziki umenyerewe mu njyana gakondo yatunguye umukunzi we Marina, amuha impano y'imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz C-Class (W204 generation) yasohotse hagati ya 2011-2014. Mu butumwa Yvan Muziki yanditse kuri konti ye ya Instagram ashyikiriza Marina iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 25Frw, yavuze ko ari impano akwiye ashimangira ko iyo Marina yishimye na we aba yishimye. #IGIHEKulture
IGIHE83,922 просмотров • 1 месяц назад

Uwicyeza Pamella yahaye amasaha 24 abantu bose bamuharabitse ku mbuga nkoranyambaga, abasaba gusiba ubutumwa bamwanditseho, bitaba ibyo akiyambaza RIB. Ni nyuma y'uko hari benshi banditse ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yaba yaratandukanye n'umugabo we The Ben. 🎙️:Aellabelyne 📽️:Gratia Umwali
IGIHE156,083 просмотров • 2 месяцев назад

🚨 Ni ubwirinzi cyangwa ubwirasi? Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Uganda, Justine Nameere, yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho ye yakwirakwiye, aho yategetse umurinzi we kubanza kwicara mu ntebe yari yateguriwe kugira ngo yizere ko nta kibazo gihari. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 21 Kanama 2026 mu gitaramo umuhanzi Irene Namatovu yise ‘Strong Woman’, cyabereye muri Kampala Serena Hotel. #IGIHENews
IGIHE120,614 просмотров • 2 месяцев назад

🚨Inzego z'ubuyobozi zashimiye Kagarara Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yahaye itangazamakuru nyuma y'igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro igitabo "Muraho, Nitwa Kagarara", yavuze ko bishimiye intambwe uyu musore amaze gutera, ashimangira ko ibikorwa bye ari urugero ku bandi. Ati "Yaduhaye amasomo akomeye cyane ajyanye n'ubudaheranwa no kugira intego mu buzima, kugira imbaraga nyinshi, no kumenya kutita ku byo umuntu aba akuvugaho" #IGIHEKulture
IGIHE55,980 просмотров • 28 дней назад

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abantu 39 bacyekwaho kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya leta bisoza amashuri. Ni igikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cy'uru rwego mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 05 Nzeri 2026. Aberekanwe barimo ab'igitsinagabo 27 n'ab'igitsinagore 12. #IGIHENews 🎥: Dushime Evode (Gladiator OG)
IGIHE93,692 просмотров • 1 месяц назад

"Ndi kurangiza PhD mu bijyanye n'ubwenge buhangano. Ntakubeshye ikintu cyatumye Abanyarwanda tumenya ko n'iryo koranabuhanga rihari tukanarikunda cyane ni Perezida Kagame kubera ko ni we muyobozi wazanye icyo cyerekezo." Hakizimana Gedeon wiga amasomo ya AI muri Espagne yavuze ko iyo ugiye mu bindi bihugu ari bwo umenya ko u Rwanda rufite imiyoborere myiza n'icyerekezo cyiza. 🎙️: Karirima Ngarambe A. #IGIHENews
IGIHE27,322 просмотров • 13 дней назад