
IGIHE
@IGIHE • 865,774 subscribers
News & Media powerhouse based in Kigali, Rwanda. Follow: @Storykast_ | @inoventyk | @IGIHEKulture | @IGIHESports
Shorts
Videos

🚨 Yatunguye umukozi we wo mu rugo, amuha impano y’imodoka Umugore wo muri Uganda yabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guha impano y’imodoka nshya umukozi we wo mu rugo, mu rwego rwo kumushimira uburyo akora akazi ke ndetse n’ubwitange agakorana. Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bishimiye iki gikorwa bagaragaza ko umukozi wo mu rugo utanga umusaruro akwiye guhembwa no gushimirwa. #IGIHENews
IGIHE171,824 次观看 • 2 天前

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abantu 39 bacyekwaho kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya leta bisoza amashuri. Ni igikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cy'uru rwego mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 05 Nzeri 2026. Aberekanwe barimo ab'igitsinagabo 27 n'ab'igitsinagore 12. #IGIHENews 🎥: Dushime Evode (Gladiator OG)
IGIHE89,904 次观看 • 5 天前

“Abavuga ngo mu Rwanda ntiharyoshye bazajye aho babyina bambaye ubusa babyinireyo, ariko hano ntabwo tuzongera kubyemera. Tuzakorana n'abantu bose, ari abategura ibitaramo, ari aba DJ, hari imyitwarire tutazongera kwemera. Ntabwo twabona abantu bagenda bashira buhoro buhoro, ejo twazagira abantu b'ibisenzegeri gusa.” Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yaburiye abajya mu bitaramo bambaye hafi y'ubusa n'abakorera ibikorwa bigayitse mu tubari, utubyiniro n'ahandi hahurira abantu benshi ko bitazongera kwihanganirwa. #IGIHENews
IGIHE537,655 次观看 • 1 个月前

🚨Imbamutima za Musonga Isimbi Orah wahize abandi mu bizamini bya Leta Uyu munyeshuri wagize amanota 98,7%, akaba ari na yo ya mbere mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yavuze ko intego ye ari ugukomeza gukora cyane akazaba umushakashatsi mu by'imiti. Umubyeyi we, Furaha Betty, yabwiye itangazamakuru ko umwana we amuhaye icyizere cy'uko azagera ku ntego z’ubuzima bwe. #IGIHENews
IGIHE158,267 次观看 • 21 天前

🚨 Ni ubwirinzi cyangwa ubwirasi? Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Uganda, Justine Nameere, yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho ye yakwirakwiye, aho yategetse umurinzi we kubanza kwicara mu ntebe yari yateguriwe kugira ngo yizere ko nta kibazo gihari. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 21 Kanama 2026 mu gitaramo umuhanzi Irene Namatovu yise ‘Strong Woman’, cyabereye muri Kampala Serena Hotel. #IGIHENews
IGIHE120,183 次观看 • 19 天前

🚨 Ikiraro gitangaje cyatwaye miliyoni 350 UGX Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Uganda, Balaam Barugahara, yatangajwe no gusanga ikiraro cyubatswe mu biti mu gace ka Bundibugyo, mu Burengerazuba bwa Uganda, cyaratwaye miliyoni 138,3 Frw. Uyu muyobozi yahise ategeka ko rwiyemezamirimo wacyubatse n’abandi bagize uruhare muri uyu mushinga batabwa muri yombi, yibaza uburyo ikiraro nk’iki cyatwaye ayo mafaranga. #IGIHENews
IGIHE109,426 次观看 • 18 天前

🚨 Byemewe n’Urukiko rw’Ikirenga Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B Thierry yashimangiye ko igikorwa cyo kwereka abaturage abakekwaho ibyaha cyemewe n’amategeko ndetse ashimangira ko ari inshingano z’umuturage kumenya aya makuru. #IGIHENews 🎥: Ndacyayisenga Emmanuel
IGIHE151,610 次观看 • 27 天前

🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐀𝐆𝐄𝐙𝐖𝐄𝐇𝐎🚨 Mu ibanga rikomeye umunyamakuru Murindahabi Iréné yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Nikuze Liliane, mu muhango wabaye kuri uyu wa 11 Kanama 2026. Basezeranye mbere yo gukora ubukwe buzaba kuri uyu wa Gatandatu, tariki 15 Kanama 2026. #IGIHEKulture
IGIHE158,943 次观看 • 1 个月前

Kuri uyu wa Gatandatu, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu barimo Ntihanabayo Samuel wa Ingufu Gin Ltd, bafatiwe mu byaha bitandukanye. Aba bantu bafashwe mu gihe Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n'ibiribwa, Rwanda FDA, cyafungaga inganda zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge. Mu gihugu hose hamaze gufatwa 80 barimo 16 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali. #IGIHENews
IGIHE170,415 次观看 • 1 个月前

🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨 Mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2025/26, abanyeshuri babiri ni bo bagize amanota ya mbere. Abo ni Uwamariya Leontine wigaga ku ishuri rya ISF Nyamasheke na Musonga Isimbi Orah wigaga kuri Fawe Girls School. Bombi bagize amanota 98,7%. #IGIHENews 🎥: Dushime Evode (Gladiator OG)
IGIHE102,835 次观看 • 21 天前

🚨 “Ni ugucikwa” — Oswakim yiseguye ku mvugo ye imbere y’Umukuru w’Igihugu Uyu munyamakuru wa RadioTV10 yasobanuye ko ubwo yari ahawe umwanya mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itangazamakuru, yacitswe agakoresha imvugo idakwiye, ariko ashimangira ko nta mutima mubi yabikoranye, kuko yashakaga ko ikibazo gikemuka neza. Mu kiganiro Zinduka cyo kuri uyu wa Kabiri, Oswakim yagize ati “Ni ugucikwa. Ntabwo ari byo nashakaga kuvuga. Nashakaga kuvuga ko nje gufasha mu gutuma umuti uboneka, ntabwo ari njye ukemura ikibazo. Nashakaga gusobanura ku buryo byaganisha ku muti, umuti ariko ubereye bose, umuti udatuma hari umuntu n’umwe useba, ni wo nari nzanye.” #IGIHENews
IGIHE70,128 次观看 • 16 天前

Uwicyeza Pamella yahaye amasaha 24 abantu bose bamuharabitse ku mbuga nkoranyambaga, abasaba gusiba ubutumwa bamwanditseho, bitaba ibyo akiyambaza RIB. Ni nyuma y'uko hari benshi banditse ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yaba yaratandukanye n'umugabo we The Ben. 🎙️:Aellabelyne 📽️:Gratia Umwali
IGIHE155,967 次观看 • 1 个月前

🚨 Diamond Platnumz yagejejwe i Kigali na private jet Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Afurika yageze i Kigali ari muri private jet yahagurutse i Mwanza muri Tanzania, igera i Kigali kuri uyu wa Gatanu. Chibu Dangote ageze mu Rwanda ku nshuro ya gatandatu, akaba yaruherukagamo mu Ukwakira 2023, mu itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards ryabereye muri BK Arena. Azasusurutsa abazitabira igitaramo cya 'Diamond Platnumz Experience' kizaba tariki 29 Kanama 2026 akaba azafatanya n'abandi bahanzi barimo Bruce Melodie, Ish Kevin, Nel Ngabo, Forever Etania na DJ Marnaud. #IGIHEKulture 🎥: Dushime Evode (Gladiator OG)
IGIHE44,577 次观看 • 13 天前

🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨 Kuri uyu wa 13 Kanama 2026, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 17 barimo Prof Emile Bienvenu, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw'imiti n'Ibiribwa, Rwanda FDA. Aberekanywe bose ni abakozi ba Leta barimo 10 bakorera Rwanda FDA.
IGIHE88,399 次观看 • 28 天前

🚨Umugambi mubisha w’abakora inzoga zitujuje ubuziranenge Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Rwanda Investigation Bureau, Dr. MURANGIRA B. Thierry, yasobanuye ko abafite inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge babikoraga babigambiriye bakifashisha ibikoresho bya make bagamije kwinjiza amafaranga menshi hatitawe ku buzima bw'abaturage bushobora kwangirika. #IGIHENews
IGIHE99,809 次观看 • 1 个月前

Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo Charlene Ruto, umukobwa wa William Ruto, Perezida wa Kenya, yasabwe n’umukunzi we Isaya Yunge, mu muhango wabereye mu Karere ka Narok, mu rugo rwa Perezida Ruto, witabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye. Ahabereye ubu bukwe hari hateguwe ikibuga cyagombaga kugwaho kajugujugu. #IGIHENews
IGIHE98,400 次观看 • 1 个月前