
Ignatius R. Kabagambe
@KabagambeI • 27,732 subscribers
Media & Communication | Journalism | Politics & Social Affairs | Service & Community Engagement | Personal views
Shorts
Videos

UMVA RERO BWANA GITWAZA REKA NKUBWIRE NERUYE Kuva uyu munsi wa none cika ku kuvuga ibintu bidafite ishingiro rihamye mu mahame y’u Rwanda rushya. Igihugu ntabwo cyubakiye ku mwuka w’ibidashinga. Uru Rwanda rushikamye ku bifatika bifitiwe ibimenyetso bigaragara. Nkwijeje kukwitaho mu buryo bumeze nko kuguhagurukira nk’ikibazo kigomba gukemurwa! Hari umuntu unyandikiye arambwira ngo nimpaguruke nkemure ikibazo 😡. We are not hopeless, mind you!
Ignatius R. Kabagambe68,450 views • 14 days ago

CHEZ LANDO BANZE KO TUHAKORERA INTERVIEW Abanyamakuru ba Rwanda Broadcasting Agency (RBA) bampaye rendezvous ngo tuganire ku mitangire ya serivise mu mwanya ushize 12:00. Bari bavuye Sonatube kuganiriza Joseph Nkurunziza Ryarasa ku buryo Gisementi, aho nanjye nari ndi, ari ho hari hatworoheye guhurira twembi. Kwa Lando abasekiririte banze ko tuyikorera muri parking, ngo ntibyemewe. Bagize bati na City of Kigali twabangiye gukata ibi bihuru/ibiti byacu byakururumbye, kuko uruhushya rutangwa n’ undi muntu ubifitiye ububasha! Twahise twerekeza iya Kacyiru interview y’ iminota itanu (5) gusa tuyikorera muri garden yabo. Ngiyo serivise twahawe. Ibaze ko mu nkuru nari buvuge ko Chez Lando bagira isuku!
Ignatius R. Kabagambe344,457 views • 3 months ago
2:58
Sensitive content
This media may contain sensitive content.

ATI: MAMA YARAMBWIYE ATI UMUGABO NTAKAVUGE NGO NAWE UVUGE Mu matorero y’amadini hamwe n’aya leta igihe iri somo rizatangira kwigishwa bihozeho, byeruye, divorce zizagabanuka. Umugabo ni boss. Ni Perezida ukaba PM. Ni Vice Chancellor ukaba Kabagambe. Ni Mayor ukaba Division Manager. Abakobwa banjye mbatoza kuzabyitwaramo uko. Umuhungu wanjye mutoza kuzakundwakaza umugore we. Ibintu bya “nitwaye gutyo kubera ko na we yambabaje”, stop it. Umugabo wawe ni umutware w’urugo. Ibindi njya numva ngo abagabo ntibavuga “sorry”, yego nyine ntibayivuga! Erega ntabwo umutware asaba imbabazi abo atwara. Ahubwo yikosora bucece 😉, ibintu akabitunganya kigabo (ego), kandi bikagenda neza dısi we! Niturekeraho kwishuka no gushuka abato. Mpagurutse kugirango nkemure ikibazo cya divorce cyabaye akasamutwe 😠.
Ignatius R. Kabagambe137,710 views • 1 month ago

MU BYABWIWE IMBAGA YARI MU NAMA YA UNITY CLUB IHERUTSE, HARI IBYO ITANGAZAMAKURU RITAHISE RIGEZA KU BANYARWANDA BOSE Ku byerekeye Anastase Makuza, n' icyo Umukuru w' Igihugu yabivuzeho, bamwe mu batari mu nama twagiye tubibwirwa n' abari bayirimo, mu bipengere. Yasobanuye ko impamvu atari ugukemura ikibazo hagati y' abantu babiri, ahubwo mu buryo bwagutse yari agamije ko abagifite imyumvire itajyanye n' icyerekezo cy' uru Rwanda rushya bakwikosora bagakizwa mu bya politike! Ubutumwa Perezida Kagame yatanze kuri iki kibazo cyo kwita Minisitiri Bizimana nyagasani, igihangangye, kubera ko bwari bugamije kwigisha n' abandi Banyarwanda baba bakigifite aho bari hose, kubutangariza u Rwanda njye nemera ko ari byo byiza cyane. Kutabikora gutyo: 1. Byatuma ubutumwa butumvikana nk' uko bwatanzwe (risk). 2. Bidindiza urugamba rwo kwigisha benshi bashoboka, vuba, politike ikwiye, iyo itangazamakuru ritabisohoye (loss). Ibyabwiwe Abantu bangana kuriya ntibiba bikiri ibanga. Cyane ko uwatanze ubutumwa yakoresheje imvugo iboneye bihagije, nk' uko asanzwe. Nta mpamvu yo kugira ubwiru ibyavugiwe mu ruhame. Iyo noneho bikubiyemo amasomo y' ingyenzi ku Rwanda ajyanye no kubazwa inshingano (accountability), kubitangariza Abanyarwanda birushaho kuba ngombwa. Umuturanyi wanjye Bernard Makuza si we ibi bireba, by' ibanze. Ahubwo ni Abanyarwanda bandi baba bakeneye aya masomo. Murakoze cyane kunyumva🙏🏾
Ignatius R. Kabagambe208,225 views • 3 months ago

GITWAZA ATI: “SINZI NIBA MURI IKI GIHUGU HARI UMUHANUZI UNDUTA. IBI MBABWIYE SI UKWIRATA, KANDI IMANA IBIMBABARIRE, NIBA HARI AKANTU KO KWIRATA KARIMO…” Ntabwo ari “akantu ko kwirata karimo”, ahubwo ni uruntu rwo kwirata, niba atari ikintu cyo kwirata. Guhita usaba Imana imbabazi, ni kimwe no guhita wandika apology letter nyuma yo kwandagaza umwuga wa aba nurse na midwives. Bizagorana kongera kumufata nka mbere. Ntabwo Abanyarwanda tukiri babandi bo hambere. Twarajijutse, na we ni akore upgrade please. Bitari ibyo aragaragara vuba cyane. Umukozi w’Imana Intumwa y’Imana Bizahomba nibikomeza gutya.
Ignatius R. Kabagambe21,387 views • 14 days ago

IRI SOKO RYA RWAGITIMA RIBERA KU MUHANDA, MBONA RYABA UPGRADED BIKARUSHAHO GUSA NEZA MU NYUNGU RUSANGE Ni muri Gatsibo District mu ntara ya 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚 Kuhanyura wigendera ukareba ukuntu hadasa neza, uhita wumva rikwiye kuvugururwa, cyane kubera ko riri ku muhanda nyabagendwa!
Ignatius R. Kabagambe77,204 views • 3 months ago

THE DIFFERENCE IS A PLAN, NOT LUCK Two #ICT ministers from the same region tell two very different stories: one speaks with the confidence of a government that has empowered her; the other reflects a mindset #Africa must outgrow, waiting for solutions from elsewhere. If, in ten years, #Rwanda stands above its peers, it will not be by chance. It will be by design. That is the Pan-African lesson: dignity is built through intention, leadership, and ownership, not expectation.
Ignatius R. Kabagambe178,217 views • 9 months ago

GUKOPEZA IBIZAMINI NI BYO BYUMA BYO MU BUREZI Uko Minisitiri w’Ubuzima Nsanzimana Sabin yayoboye urugamba rwo kugaragaza ububi bw’inzoga nkorano ku buzima, ni na ko Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yatahuye ruswa mu bizamini. Ni abo kwishimira no gushyigikira 🫡🫡
Ignatius R. Kabagambe38,629 views • 1 month ago

MUZE KWITONDA MUREBE ABANYARWANDA BARI BUKORE LIKE 👍🏾 KURI IYI POST Harimo n’abayobozi biyita intore z’u Rwanda 🇷🇼 Muraza gusanga batarenga 20. Biraguha kumenya ibanga tugendana ry’ikinyoma n’uburyarya bwuje imvugo ya “nkuko Perezida wa Repubulika, Chairman ahora abidukangurira.” 😳 Na Apotre Gitwaza muri iyi minsi arimo gutanga ubutumwa bwiza cyane, ariko yamye afite, yari azi kuva kera!
Ignatius R. Kabagambe117,391 views • 6 months ago

SORRY NIBAGIWE KUBABWIRA KO ABISHYURWA FRW 3K BURI SESSION Ari abafite 55+, biyemeza gukora Monday to Friday. Gusa Nta ndangamuntu basaba, bizera imyaka ubibwiriye. Bivuze ko ushoboye “watekenika”! 🙆🏾 Niba ubimenyereye 😂 Kandi mumbabarire nari nguye pardon 🙏🏾
Ignatius R. Kabagambe31,874 views • 1 month ago

UYU MUKOBWA NA WE ARI BROKE 😉 Kandi ari na innocent mu bukene bwe. Itandukaniro rye na wa wundi, ni uko atavuga ko leta ari yo ibumutera. We avuga ko impamvu ari abatakimuha amafaranga kandi ari beautiful 😍. Abasore mufite cash nka Rameck Gisanintwari na Urinde Wiyemera? mwamuremeye koko!
Ignatius R. Kabagambe125,362 views • 9 months ago

UNIVERSITY OF RWANDA RUKARA CAMPUS KUGERA YO UVUYE KU MUHANDA UJYA NYAGATARE NI IKOSI 🤔 Aha ni ho UR College of Education iba. Muri college imbere hasa neza cyane, biberanye n’ agaciro ishami ry’ Uburezi rya Kaminuza y’ u Rwanda rikwiye. Ariko umuhanda ujya yo ni mubi bikabije! Kuko ari ho naraye, nazindukiye muri siporo, mbona ukuntu abanyeshuli bawitorezamo mu bya siporo bagowe! Mu cya kare imodoka zitaraba nyinshi wawugenda mo utishisha, gusa iyo hamaze gucya bitangira kuba ikibazo gikomeye kubera ivumbi rirenze! College ifite abanyeshuli basaga 5K. Iyo wongeye ho abaturage benshi bari hafi aho muri trading centre ihegwreye, usanga leta Ibaye ishoye imari mu gushyira kaburimbo muri uyu muhanda byava mo inyungu ishimishije u Rwanda twifuza! Ku bw’ agaciro abiga ubwalimu bahabwa, hari incentives leta ijya ibaha mu rwego rwo kurushaho gushishikariza Abanyarwanda kugana uyu mwuga twese twubaha cyane. Uyu muhanda ujya kuri UR College of Education ubaye ukozwe byarushaho kumvikanisha iyi politike twese twumva ko ari ingezi 🫡❤️🇷🇼 Kandi ngo amafaranga yigeze kubarwa ashobora kuwukora neza asaga ho Rwf 1b gusa! Kayonza District 𝐄𝐚𝐬𝐭𝐞𝐫𝐧 𝐏𝐫𝐨𝐯𝐢𝐧𝐜𝐞 | 𝐑𝐰𝐚𝐧𝐝𝐚 Ministry of Infrastructure | Rwanda Ministry of Finance & Economic Planning Ministry of Local Government | Rwanda University of Rwanda Ministry of Education | Rwanda
Ignatius R. Kabagambe41,651 views • 3 months ago

PEREZIDA KAGAME WE YASINYIYE GUHANGANA Ibaze ahanganye wenyine abandi ducecetse! Iri jambo ryumve neza, rigenewe wowe wumva ko kubebeza abagoreka ukuri, twabiha intebe! Ni uko abavuga kenshi mukadushinja gukunda igihugu cyane. Turamaze! 😠 Na Kwizera Richard koko? Mubimenyere!
Ignatius R. Kabagambe96,650 views • 9 months ago