
Kigali Today
@kigalitoday • 436,032 subscribers
Rwanda's Leading News Agency
Shorts
Videos

Uretse kuvanga umuziki, mu byo DJ Alisha akundirwa harimo n'ikimero cye.
Kigali Today32,586 просмотров • 11 дней назад

"Turasezeranya Nyakubahwa, Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, RDF ko tutazigera na rimwe dutezuka ku gukunda Igihugu n'ikinyabupfura yadutoje iyi myaka yose." Maj Gen (Rtd) Emmanuel Bayingana wavuze mu izina rya ba Ofisiye bagejeje igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Kigali Today48,857 просмотров • 19 дней назад

Irebere uburyo Brigade ya 507 y' Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka yasozaga amahugurwa ya gisirikare yo ku rwego rwisumbuye yagenewe Ingabo zirwanira ku butaka yaramaze amezi atanu abera mu Kigo cy'Amahugurwa cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Kigali Today35,626 просмотров • 20 дней назад

Irebere ubwo umukinnyi wa Filime Mama Sava yahuriraga muri Ring n'umunyamakurukazi akaba n'umushyushyarugamba Anita Pendo mu mukino w'iteramakofe mu irushanwa ryo kwizihiza Umunsi wo #Kwibohora32 riri kubera muri Petit Stade Amahoro kuri iki Cyumweru. Anita Pendo na Maman Sava bakinnye uduce dutatu twarangiye nta n'umwe wegunye intsinzi kuko bombi banganyije. Iri rushanwa ryateguwe na Bodymax Promotion riri kuba ku nshuro ya kabiri aho ryitabiriwe n'abaturutse mu bihugu byose Afurika y'i Burasirazuba rigakinwa mu byiciro bibiri abatabirigize umwuga ndetse n'abagize umwuga.
Kigali Today37,752 просмотров • 25 дней назад

“Turifuza ko abazunguzayi bakabaye ntabahari. Kuko badahari nta muntu wajya kubafata. Uyu Mujyi kugira ngo ube usa neza uyu munsi hari igihe bisaba gufata ibyemezo bikomeye.” Emma Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko abazunguzayi badakwiye kuba bahari.
Kigali Today177,673 просмотров • 4 месяцев назад

“Nje imbere yanyu uyu munsi kuko nshaka gukomeza kugana imbere muri iki gihe gishimishije cyane cy’ubufatanye mpuzamahanga. Nshishikajwe cyane no gukomeza kubakorera. Nkunda ibyo nkora. Kandi iki ni igihe cyiza ku muryango wacu.” Madamu Louise Mushikiwabo ubwo yahabwaga umwanya wo kugaragaza imigabo n'imigambi nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie).
Kigali Today27,684 просмотров • 28 дней назад

Ashton Hall yahaye Kagarara (Ashton Small) imodoka yo mu bwoko bwa KIA.
Kigali Today18,995 просмотров • 20 дней назад

Ndagijimama Elie, umusirikare mu Ngabo z'u Rwanda, yashimangiye ko amasomo yaherewe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Buhinde (Indian Military Academy), yamufashije kumutegura kuzaba Ofisiye ushoboye muri RDF. Ofisiye Ndagijimama, uri kwitegura gusoza amasomo ya gisirikare ku ba Ofisiye bato, mu birori bizaba ku wa 13 Kamena 2026, yari amaze amezi umunani mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Buhinde.
Kigali Today31,287 просмотров • 1 месяц назад

Mutoni Goodluck ufite kampani yitwa Goodness of God (GOG) Ltd yegukanye umwanya wa mbere n’igihembo cya Miliyoni 30Frw mu irushanwa rya AYuTe Africa Challenge Rwanda 2026, ritegurwa na Heifer International International, rigamije guteza imbere udushya tw’urubyiruko mu buhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni irushanwa ryitabiriwe n’abasaga 1,200 baturutse hirya no hino mu Rwanda. Kampani ye ifasha abahinzi b’ibihingwa byifashishwa mu gukora amavuta yo mu musatsi, mu kubabonera imbuto nziza, ikagira n’ikoranabuhanga rivumbura indwara mu gihe yibasiye ibyo bihingwa ikavurwa. Iyo kompanyi igura umusaruro w’abo bahinzi ikawongerera agaciro ikawukoramo amavuta afasha umusatsi gukura no kudacikagurika, n’ibindi bibazo byibasira umusatsi wo ku mutwe.
Kigali Today47,442 просмотров • 3 месяцев назад

"Amafreshair Nelly yatubwiye.....nanjye ndayumva." Perezida Paul Kagame ubwo yifatanyaga n’abanyamuryango ba Unity Club mu nama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’Urugamba rwo Kuyihagarika rwagejeje u Rwanda ku bwigenge n’umutekano. 🎥: RBA
Kigali Today19,942 просмотров • 1 месяц назад

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubufatanye bwa Visit Rwanda n’amakipe atandukanye bwahuye n’imbogamizi ndetse bamwe bakagerageza kubuhindura ikibazo cya politiki no kubwangisha abandi. Yavuze ariko ko n’ababurwanyije bageze aho bakurikiza urugero rw’u Rwanda bakora ibikorwa bisa n’ibyo bari banenze mbere, ashimangira ko ibihugu bya Afurika bikwiye kugira ubushake bwo guhitamo ibikorwa bibifitiye inyungu no kwigiranaho mu guteza imbere iterambere ryabyo. Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro cya Basketball Africa League Investors Summit. #BAL2026
Kigali Today36,011 просмотров • 2 месяцев назад

Imyaka 23, categorie enye: Sarah Ishimwe yavuye kuri Moto ahita atwara bisi.
Kigali Today52,210 просмотров • 4 месяцев назад

Minisitiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ubwo yahaga ikaze Perezida wa Repubulika Paul Kagame witabiriye Inama yahuzaga abo mu nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta n’abo mu nzego zegerejwe abaturage iri kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako mu Karere ka Bugesera. 🎥: RTV
Kigali Today45,633 просмотров • 4 месяцев назад