
Kigali Today
@kigalitoday • 440,087 subscribers
Rwanda's Leading News Agency
Shorts
Videos

Umuhanzi w’Umunyatanzaniya, Diamond Platnumz, yatangaje ko atazongera kwakira ubusabe ubwo aribwo bwose bumutumira mu bitaramo muri Uganda, uretse ubwo azajya ahabwa na Alex Muhangi. Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru, ku myiteguro y'igitaramo aza guhuriramo na The Ben kuri uyu wa Gatanu mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 Alex Muhangi amaze ategura ibitaramo by'urwenya bizwi nka Comedy Store UG.
Kigali Today20,870 views • 3 days ago

Mary Gabriel, warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko muri INES Ruhengeri, yavuze ko akunda u Rwanda n’Abanyarwanda, ashimangira ko ari abantu beza. Ni umwe mu banyeshuri 1.729 bahawe impamyabumenyi mu muhango wo gusoza amasomo wabaye ku wa Gatanu.
Kigali Today12,913 views • 2 days ago

INKURU NZIZA! Nyuma y'uko inkongi yibasiye isoko rya Musanze rizwi nka Goico Complex ikangiza igice cy'amagorofa yose yo hejuru, igice kibanza cyo hasi ntacyo cyabaye ndetse bamwe mu bagikoreramo ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru bakuragamo ibintu byabo ndetse no kureba ko ntabyangiritse birimo. Hagati aho, ibikorwa by’isuku no gukuraho ibisigazwa by’ibyangiritse birakomeje mu magorofa yo hejuru, yibasiwe n’inkongi.
Kigali Today61,653 views • 22 days ago

AMASHUSHO: Abasirikare mu ngabo z'u Burundi (Force de Défense Nationale du Burundi - FDNB) mu bitariye itangizwa ry'imyitozo ya Eastern Africa Standby Force Logistics Map Exercise, mu kigo cya Gisirikare cya Gako (Gako Military Academy / RMA Gako) giherereye mu Karere ka Bugesera.
Kigali Today29,497 views • 14 days ago

“Turi ku butaka bw’u Rwanda, ahazubakwa umuhanda uzaberaho isiganwa rya Formula 1 rizaba ari irya mbere kuri uyu mugabane wa Afurika.” Umunyamakuru n’impuguke mu isiganwa ry’imodoka Formula 1, Naomi Schiff, yagaragaje ibyishimo byo kuba ari mu Rwanda, ahagiye kubakwa umuhanda uzaberaho isiganwa rya Formula 1. Mu butumwa bwe, Naomi Schiff yavuze ko yishimiye kugera aho uyu muhanda uzubakwa, agaragaza ko amaze gusobanurirwa uko uzaba uteye na buri kimwe cyose kiwerekeyeho.
Kigali Today25,065 views • 19 days ago

“Turifuza ko abazunguzayi bakabaye ntabahari. Kuko badahari nta muntu wajya kubafata. Uyu Mujyi kugira ngo ube usa neza uyu munsi hari igihe bisaba gufata ibyemezo bikomeye.” Emma Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko abazunguzayi badakwiye kuba bahari.
Kigali Today177,930 views • 7 months ago

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire aganira na televiziyo yo muri Afurika y'Epfo (SABC), yavuze ko amasezerano y’imyaka 10 u Rwanda rwagiranye na Formula 1 yo kwakira isiganwa rya Afurika (African Grand Prix) ari intambwe ikomeye ku Rwanda no ku mugabane wa Afurika muri rusange. Yashimangiye ko aya masezerano azatuma u Rwanda rwakira iri rushanwa rikomeye mu ntangiriro za 2030 rikazabera ku kibuga cyihariye cyo kizubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y’Umujyi wa Kigali.
Kigali Today20,879 views • 20 days ago

Perezida Paul Kagame yasubije abavuga ko kwakira isiganwa rya Formula 1 birenze ubushobozi bw’u Rwanda, avuga ko nta gikorwa na kimwe kiruta abantu, kandi ko Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kugera ku ntego biyemeje nubwo igihugu ari gito. Yagize ati: “Turi abantu nk’abandi bo mu bindi bice by’isi. Nta gikorwa na kimwe kiruta abantu. Turi igihugu gito, ariko turi abantu.”
Kigali Today19,177 views • 20 days ago

AMASHUSHO: Gen. Mubarakh Muganga ubwo yageraga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, ahatangirijwe imyitozo ya Eastern Africa Standby Force Logistics Map Exercise, igamije kongerera ubushobozi inzego zishinzwe ibikoresho n’ubwikorezi mu butumwa bw’amahoro mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Kigali Today14,012 views • 14 days ago

Ihuriro ry’Amashyirahamwe y’Abacuruzi muri Uganda (FUTA) ryagejeje kuri Perezida Yoweri Museveni ikirego ku byo rivuga ko ari ugufatwa nabi kw’Abagande bakorera cyangwa banyura mu Burundi. Umuyobozi wa FUTA, John Kabanda, yavuze ko abatwara ibinyabiziga b’Abagande bahura n’ivangura kuri sitasiyo za lisansi, aho ngo bahabwa lisansi nyuma y’abandi. Kabanda yavuze ko mu gihe ikibazo kidakemuwe, FUTA ishobora gufata ingamba zo kwihorera ku Barundi bakorera muri Uganda.
Kigali Today45,139 views • 1 month ago

Muri iyi minsi, kuki amagambo nka “abagabo ni inyamaswa” cyangwa “abagabo ni imbwa” agenda akoreshwa nk’aho ari ibisanzwe? Ese koko abagabo bose ni inyamaswa cyangwa ni imbwa? Umuntu ukwita gutyo, ubundi mu byukuri aba yahemukiwe ku ruhe rugero? 💭 Mwebwe mubyumva mute? Ni urwenya gusa, cyangwa hari aho ayo magambo aba arenze umurongo?
Kigali Today27,096 views • 1 month ago

Abayobozi bakuru ba AFC-M23 basuye umupaka wa Grande Barrière, uhuza Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umujyi wa Gisenyi mu Rwanda mu rwego rwo kureba imikorere y’uyu mupaka no kumenya uko serivisi zitangwa mu buryo bunoze. Umuhuzabikorwa wa AFC-M23, Corneille Nangaa yashimiye abakozi bakora mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ndetse n’abakozi ba gasutamo, kubera ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaza mu kazi kabo ka buri munsi. Iri tsinda kandi ryasuye ibiro bitandukanye bikorera kuri uyu mupaka, mu rwego rwo kumenya ibibazo bihari n’imiterere y’ibikorerwa ku mupaka, ndetse no gushimira abakozi ku murimo ukomeye bakora wo gufasha abaturage bo mu bihugu byombi. Grande Barrière ni umwe mu mipaka ikomeye ihuza u Rwanda na RDC. AFC-M23 ivuga ko uyu mupaka unyurwaho n’abantu barenga ibihumbi 20 buri munsi, bigatuma uba inzira ikomeye mu buhahirane no mu ngendo z’abaturage bo ku mpande zombi.
Kigali Today19,713 views • 26 days ago

AMASHUSHO: Nyuma yo gukora amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere ugiye gukina icyiciro cya League Phase cya UEFA Champions League cyahoze ari amatstinda anafashije ikipe ye ya Sabah FK yo muri Azerbaijan kugikina ku nshuro ya mbere, rutahizamu Joy Lance Mickels yagaragaye afite ibindera ry'u Rwanda mu birori by'ibyishimo muri Stade. Sabah FK ibi yabigezeho itsinze Hapoel Byer-Şeva yo muri Israel ibitego 5-2 mu mukino wo kwishyura w'icyiciro cya kamarampaka wabaye kuri uyu wa Kabiri, iyisezerera ku giteranyo cy'ibitego 6-4.
Kigali Today43,096 views • 2 months ago

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, yavuze ko umuziki ugira uruhare rukomeye mu kuvura imitima, kugeza ubutumwa bwubaka no gushyigikira gahunda zigamije kubaka umuryango nyarwanda. Yanashimangiye ko abahanzi bafite uruhare rukomeye mu gukangurira abaturage kwirinda inzoga zitemewe n’ibindi bishobora kubangiriza ubuzima.
Kigali Today50,033 views • 3 months ago

