
Kigali Today
@kigalitoday • 434,615 subscribers
Rwanda's Leading News Agency
Shorts
Videos

“Turifuza ko abazunguzayi bakabaye ntabahari. Kuko badahari nta muntu wajya kubafata. Uyu Mujyi kugira ngo ube usa neza uyu munsi hari igihe bisaba gufata ibyemezo bikomeye.” Emma Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko abazunguzayi badakwiye kuba bahari.
Kigali Today177,518 görüntüleme • 3 ay önce

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubufatanye bwa Visit Rwanda n’amakipe atandukanye bwahuye n’imbogamizi ndetse bamwe bakagerageza kubuhindura ikibazo cya politiki no kubwangisha abandi. Yavuze ariko ko n’ababurwanyije bageze aho bakurikiza urugero rw’u Rwanda bakora ibikorwa bisa n’ibyo bari banenze mbere, ashimangira ko ibihugu bya Afurika bikwiye kugira ubushake bwo guhitamo ibikorwa bibifitiye inyungu no kwigiranaho mu guteza imbere iterambere ryabyo. Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro cya Basketball Africa League Investors Summit. #BAL2026
Kigali Today35,800 görüntüleme • 21 gün önce

Mutoni Goodluck ufite kampani yitwa Goodness of God (GOG) Ltd yegukanye umwanya wa mbere n’igihembo cya Miliyoni 30Frw mu irushanwa rya AYuTe Africa Challenge Rwanda 2026, ritegurwa na Heifer International International, rigamije guteza imbere udushya tw’urubyiruko mu buhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni irushanwa ryitabiriwe n’abasaga 1,200 baturutse hirya no hino mu Rwanda. Kampani ye ifasha abahinzi b’ibihingwa byifashishwa mu gukora amavuta yo mu musatsi, mu kubabonera imbuto nziza, ikagira n’ikoranabuhanga rivumbura indwara mu gihe yibasiye ibyo bihingwa ikavurwa. Iyo kompanyi igura umusaruro w’abo bahinzi ikawongerera agaciro ikawukoramo amavuta afasha umusatsi gukura no kudacikagurika, n’ibindi bibazo byibasira umusatsi wo ku mutwe.
Kigali Today47,426 görüntüleme • 1 ay önce

Imyaka 23, categorie enye: Sarah Ishimwe yavuye kuri Moto ahita atwara bisi.
Kigali Today52,200 görüntüleme • 3 ay önce

"Mu kanya gashize twagiranye ibiganiro na Nyakubahwa Perezida, ariko kandi twanicaranye n’abaminisitiri bacu ndetse n’abayobozi b’inzego zitandukanye. Twaganiriye ku bibazo byinshi, ariko icy’ingenzi muri byo ni ubucuruzi n’ishoramari hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byacu. Nishimiye cyane kubamenyesha ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania bwageze kuri miliyari magana atandatu na mirongo ine n’enye z’amashilingi umwaka ushize. Kuva mu mwaka wa 1997 kugeza muri Werurwe uyu mwaka, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishoramari muri Tanzania cyandikishije imishinga mirongo ine n’ibiri ituruka mu Rwanda, ifite agaciro ka miliyoni magana atatu na makumyabiri na eshanu n’igice z’amadolari y’Amerika, kandi iyo mishinga yahaye akazi Abanya-Tanzania ibihumbi bibiri magana abiri na makumyabiri na batanu." - Perezida Dr Samia Suluhu Hassan.
Kigali Today24,977 görüntüleme • 1 ay önce

Abagatolika ngo bakomeje kugenda bagabanuka, cyane cyane urubyiruko ngo ntirurimo kuyoboka iryo dini, ngo rwibera ku mbuga nkoranyambaga. Ni yo mpamvu Kiliziya Gatolika yahamagaye Influencers b'abagatolika kugira ngo bajye gushaka urwo rubyiruko baruzane barwigishe n'iby'idini.
Kigali Today22,717 görüntüleme • 1 ay önce

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Bugesera, Lt Col Augustin Murigande, yihanangirije abajura b’ahitwa Nyakondo mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama. Muri aka gace ngo hari abajura benshi ku buryo bajya kwiba no mu yindi Mirenge ya Mayange na Kamabuye, babafata bagasanga baturutse muri Nyakondo.
Kigali Today45,851 görüntüleme • 3 ay önce

#KTSports Umwe mu bana b'Amagaju FC batoragura imipira ku kibuga yaje ku mukino wa #BKProLeague iyi kipe yatsinzwemo na Rayon Sports ibitego 2-0 ku wa 26 Mata 2026, imbere yambariyeho umupira wanditseho 'Gisheka' izina rihimbwa umunyezamu Kwizera Olivier wa Rayon Sports.
Kigali Today20,699 görüntüleme • 1 ay önce

Lambert Gahungu, umusore w'imyaka 30, mu myaka itatu ishize yaraje akodesha icyumba kimwe muri Matheus House mu Mujyi wa Kigali, nawe agenda akodesha abandi, nyuma inzu yose ifite amagorofa atandatu ayegukana yose ku bukode bw'imyaka icumi. Avuga ko ubu amaze kugezamo abacuruzi barenga igihumbi. Inzu zose zifite ibyumba bitarimo abacuruzi arazishaka.
Kigali Today35,682 görüntüleme • 3 ay önce

VIDEO - Rutsiro, umugabo yasinze ku bunani asenya inzu ye nyuma yo kubura umugore we ashaka kumwica
Kigali Today47,595 görüntüleme • 5 ay önce

Perezida Kagame yitabiriye umukino wa nyuma wa #FIFASeries2026 wahuje Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' na Estonia.
Kigali Today25,304 görüntüleme • 2 ay önce

“Abatishoboye kandi badashoboye gukora bazakomeza gufashwa na Leta. Hari abandi basabwa gutanga 5,000 Frw, Abanyarwanda benshi bagera kuri 70% ntabwo bazarenza ibihumbi bitanu. Kuba rero Leta yabashije gukora ku buryo 70% by'Abanyarwanda bazishyura 5,000 Frw cyangwa make kurushaho ni ibyo kwishimirwa. Iri vugurura rigamije kurengera ubukungu bwa Mituweli ariko rinabungabunga ihame ry'ubwisungane no kurengera abatishoboye. Imibare yerekana ko abazishyura ibihumbi 20 ari Abanyarwanda batarenze 8% kandi imibare yerekana ko babishoboye. Abababwira ngo bayakubye karindwi si byo.” Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yasobanuye impamvu y'izamuka ry'umusanzu wa ‘Mutuelle de Santé’.
Kigali Today33,143 görüntüleme • 3 ay önce

Abayobozi batandukanye mu Ngabo z'u Rwanda, barimo Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame, Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga n'abandi, bitabiriye umukino wa Al-Hilal SC na APR FC. #rwandapremierleague
Kigali Today35,974 görüntüleme • 4 ay önce

Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, yavuze kandi ko ibyabaye ku mukino wa nyuma wahuje Maroc na Sénégal mu irushanwa rya TotalEnergies CAF AFCON Maroc 2025 atari ikintu cyo kujenjekera kandi ko nta Gihugu na kimwe mu bigize CAF kizatoneshwa kurusha ibindi.
Kigali Today22,039 görüntüleme • 2 ay önce