
Oswald Oswakim
@oswaki • 252,915 subscribers
On-air personality working with RadioTV10 in Rwanda
Shorts
Videos

Ibi bintu abubatse iri gorofa bakoze umuntu abyise ububwa yaba arengereye? Umwenjennyeri anyandikiye agira ati “Hey Oswald Reba ikibazo dufite muri Infrastructure yacu ibi ninkabimwe twavugagaho mu minsi itambutse.” Ati “Iyi Project iri muri Nyarugenge District i Karama, Norvege.”
Oswald Oswakim201,005 views • 17 days ago

Nguwo Uwamariya Leontine umwe mu banyeshuri babiri babaye aba mbere mu kizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange, aho yagize amanota 98.7%. Yigaga muri ISF i Nyamasheke. Uwo banganyije amanota ni Musonga Orah Isimbi wo mu Ishuri ry’Abakobwa rya FAWE riri mu karere ka Gasabo.
Oswald Oswakim84,871 views • 13 days ago

Bye bye utubari mu nzu zagenewe guturwamo 👋 Akabari kagomba kuba kitaruye inzu zituwemo Ubwiherero bw'imiryango nibura ibiri Parikingi yakwakira imodoka nibura zingana na 1/3 cy'ibyicaro akabari gafite Gafite ahantu hitaruye ho kunywera itabi Ahogerezwa ibikoresho gagomba kuba hafite amazi atemba ashyushye n'akonje Reba byose + isesengura muri icyo kiganiro ⤵️
Oswald Oswakim116,801 views • 19 days ago

Mbega ukuntu baberewe! Mbega ukuntu baberanye! Abanyamakuru HITIMANA Jean claude na Ishimwe Adelaide bakurikiye inyigisho za Leta mbere yo kwemera imbere y’amategeko ko babaye umubiri umwe. Tubifurize kuzagira urugo ruhire, bazabyare baheke, bazahoze amata ku ruhimbi, akayira kabo kajya ku bigega ntikazasibangane!
Oswald Oswakim42,777 views • 7 days ago

Baravuga ko shoferi wa FUSO yafashe feri itunguranye ngo bamugonge 😳 Bari bakurikiye iyo fuso ngo barebe aho yari ijyanye ibikoresho byabo byabaga muri hotel bahoze bakodesha. Nyir’inzu yabavanyemo mu buryo bita ko butubahirije amasezerano baramurega. Bavuga ko urukiko rwanzuye ko ibikoresho biguma muri iyo hotel kugeza igihe iburanisha ripfundikiwe burundu, hagafatwa umwanzuro wa nyuma utajuririrwa. Bavuga rero ko uyu munsi nyir’inzu yabirenzeho akimura ibikoresho byabo. Umwe muri bo ati “Njyewe ndumva aho bigeze nakwandikira president [wa Repubulika]. ____________ Impande zombi zikwiye gukemura ibi bibazo hisunzwe ubutabera nsanasano, ni bwo budasiga inzika n’inzigo. Office of the PM | Rwanda Ministry of Justice Western Province I Rwanda Rubavu District MULINDWA Prosper The Office of the Ombudsman /Urwego rw'Umuvunyi
Oswald Oswakim152,297 views • 1 month ago
1:03
Sensitive content
This media may contain sensitive content.

Umucyo! Numero y’ababyeyi ba Uwamariya Leontine yari yaranditswe nabi, nyirayo ayitabye ntiyabwira umukozi wa NESA ko bahamagaye nimero itari yo, anabizeza ko umwana azaza. Ngiyo impamvu yatumye uyu mukobwa wasangiye umwanya wa mbere na Musonga Isimbi Orah atitabira ibirori byo gutangaza amanota ku wa 20/08/2026 i Kigali, nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Madame Irere Claudette abivuga ⤵️ 🎥 Rwanda Broadcasting Agency (RBA) | Dushimire Urinde Wiyemera? uyiduhaye.
Oswald Oswakim48,512 views • 12 days ago

“Umwanda ukabije” mu nyubako ya Downtown ————————————————- Umuturage aranyandikite ati “Njya mbona benshi bagutuma ukabatumikira. Nanjye mbariza umujyi wa Kigali niba bazi umwanda ukabije uba mu nyubako yitwa Downtown.” Arakomeza ati “Hari Kandi urubyiruko rw’abasore benshi cyane (abamamyi) bagenda ku baguzi bakababuza amahoro. Ese nta buryo babaganiriza gushaka akazi wenda abakoreshwa na banyir’amaduka bakagira umwambaro ubaranga kimwe n’abakorera mu masoko?” Yasoje agira ati “Naciyeyo uyu munsi nimugoroba nsangamo n’abanyamahanga bamaze kumenya ko Kigali is among the cleanest cities in Africa bagahura n’uyu mwanda kweli!!” _______________________________________ City of Kigali Emma Claudine mwagira icyo mukoresha ubwo butumwa. Murakarama!
Oswald Oswakim53,057 views • 14 days ago

Umunyamakuru Gérard Mbabazi ati “Kiliziya ikwiye gusanga Urubyiruko ku mbuga nkoranyambaga kuko niho rwibera.” Ni mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko gatolika rwitabiriye Forumu y'urubyiruko ku rwego rw'Igihugu, ikiganiro cyibanze ku mikoreshereze iboneye y'imbuga nkoranyambaga." 🎥Radio Maria Rwanda
Oswald Oswakim37,671 views • 11 days ago

Mu gutumira abanyeshuri b'indashyikirwa hahamagarwa numero y'umubyeyi Iy'ishuri ihamagarwa ari uko iy'umubyeyi idakunze. Iy'ababyeyi ba Leontine, MINEDUC ivuga ko yari yaranditswe nabi maze bahamagaye nyirayo nyirizina ntiyababwiza ukuri. Amasomo MINEDUC yavomyemo ni ayahe? Hagati aho, MoS Irere Claudette arasaba abantu kureka kubishya ibirori by'aba bana.
Oswald Oswakim32,408 views • 11 days ago

"Abapolisi bamugezeho mu gihe gikwiye. Maze mu bushishozi bwinshi, ubwenge n'ubupfura baramuganiriza, baramwururutsa agera hasi amahoro." –Umuturage avuga kuri wa musore maze kubabwira muri post ibanza, wari wuriye ipiloni mu murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo.
Oswald Oswakim116,889 views • 1 month ago