
Rutimirwa Geofrey
@RutimirwaGeofr1 • 4,062 subscribers
Primo Philosophale secundo Manducale!
Videos

Uyu we avumbutse he? Ngo hari umupolisikazi wamutunze imbunda ku rukiko kandi subwa mbere😅😅😅 ariko ye ubu na we arishakira ka visa nkabandi bose🫢 Rwanda Investigation Bureau nirebe niba ntagukwiza ibihuha birimo cyangwa gusebya urwego rwa Rwanda National Police Ibigarasha birabashunga, bikabaha isenti mwarangiza nyweeeeee!!!
Rutimirwa Geofrey25,698 views • 5 days ago

Ese namwe mwabonye uruvunganzoka rw'abanyarwanda batuye mu Budage bakoze imyigaragambyo mu Mujyi wa #Berlin cyangwa ndashaje ndareba ibirorirori😅😅 Mugenzi Félix iyi myigaragambyo wowe uyita iki ko mbona Rugaba Patrick yayishyize ku yindi ntera? reka nisuhurize bashiki banjye barimo Ellen Kampire , Logine Berwa Imena , Biruhane Mugabo Paulla Rugaju Kaliza ndetse n'abandi bakunda kwaha impumbya🫡🫡🫡
Rutimirwa Geofrey20,524 views • 4 days ago

Uyu THEOGENE MANIRAKIZA ukurikije ibyo avuga, urumva ko yaba yamaze guhunga. Aratanga ingero z'abahunze n'abahungutse ngo kuba yahunga si we waba ahunze igihugu wa mbere. Mu kiganiro cye birumvikana ko ari umuhezanguni wo ku rwego rwo hejuru. Arivugira ngo ba Karegeya, Kayumba, Rudasingwa, ... barahunze akongera ngo ntawe utahunga u Rwanda cyangwa Akarere k'Ibiyaga bigari😅 Ngo Abanyarwanda bahungiye Congo, n'Abanyekongo bahungira mu Rwanda, ariko ye!!! Ibaze ngo hari igituma uhunga igihugu ngo wahunga,..... uyu Manirakiza Théogène ni uwo kwitondera. Aca amarenga yuko mu minsi iri imbere azavuga ibintu byose nk'umuhungu w'umwihanduzacumu, ariko ye!!! Aridoga ngo nagenda azajyana ubumenyi kandi ngo azabona akazi, sha ba Samuel Baker BYANSI n'abandi wiringiye baragushuka. Aya mahanga ntakinishwa. Rwanda Investigation Bureau ikomeje kubona ikiraka.
Rutimirwa Geofrey42,494 views • 18 days ago

Visa wayishatse kera kandi ugirana deal na Byansi Baker, turabizi. Sha utubeshye ngo Samuel Ntihanabayo, Umuyobozi w'uruganda rwitwa Ingufu Gin Ltd, yahunze igihugu? Ibintu byose uvuga kuri iyi dosiye udasiba kuvugaho ni ukubeshya kandi si byiza. Wa mugani wa Pst Claude, hari ibyo washatse hakurya hariya ku Ruyenzi, ubibuze ukora akazi ko gusebya Samuel. Umukire ntiyahunze yaje gusura abana be, umukobwa n'umuhungu, biga hano muri Canada. Kuza kubasura ni uguhunga? None se ntasanzwe ahagenda? Uri fake kabisa. Uti yishe Noheli, sha ko bari inshuti magara kandi ko bavuka hamwe, hariya ku Buhanda i Gitwe wumva kugereka urupfu rwa Nyakwigendera kuri Kazungu atari ukumubabaza koko? None se urupfu umugerekaho, nyakwigendera yaba yaraguye kwa Kazungu ngo twemere ko ari we wakoze icyaha ukomeje kumushyiraho? Wowe ubwawe, Manirakiza Théogène urabizi neza ko wagiye gusaba isoko rya pubulisite ku Ruyenzi bakayikwima urimo gusaba miliyoni eshanu, ukabwirwa ko Ingufu Gin Ltd itajya yamamaza kuri YouTube, urangije uti nkasebya abanyimye cash😅😅 Gute ukora ibiganiro birenze kimwe uvuga umuntu umwe, urabona atarukwanduranya? Iminsi izakubwira, reka njye kunywa ka cyayi. Rwanda Investigation Bureau murebe mu biganiro uyu mugabo akora niba hano nta kiraka kirimo.
Rutimirwa Geofrey46,094 views • 20 days ago

Uburyo avugamo iyi nkuru wagira ngo hari abo arimo kubwira byumwihariko hanze y'igihugu. Rwanda Correctional Service yavuze ko yaguye hanze ya gereza arimo kugerageza kunywa imiti akayamburwa yose atarayimara agahita ajyanwa kwa muganga none iyi ndindagizi ngo ni Jean Paul Nkundineza iravuga ko yaguye mu igororero.
Rutimirwa Geofrey66,122 views • 2 months ago

INGABIRE VICTOIRE UMUHOZA a.k.a IVU AVUGWAHO KUBA MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YARI AFITE IMBUNDA, AGENDA YAMBAYE IMYENDA YA GISIRIKARE ========================================= Yaturagiye Clementine wo mu Karere ka Kamonyi, yabwiye MAGASHI TV uko yari aziranye na Victoire Ingabire Umuhoza akongeraho uko yamubonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 afite Masotera, yambaye impuzangano za gisirikare. Atubwira uko umushumba wa Vigitwari yakoze hasi hariya za Kamonyi akahica Abatutsi benshi. Ibindi murabyiyumvira muri iyi Video.
Rutimirwa Geofrey28,053 views • 1 month ago

Uyu muntu ibintu avuga si ukugumura abakabaye bumva gahunda za Leta? Ka twizere ko Rwanda National Police , Rwanda Investigation Bureau City of Kigali na MUTESI SCOVIA babyumva✍️ Ibi si itangazamakuru ni icengezamatwara. Video nyivanye kwa damien
Rutimirwa Geofrey18,011 views • 4 months ago

Sinibaza impamvu ahubwo wowe Karegeya Omar wirirwa utondagira Munyakazi Sadate utanamuzi. Kuki akenshi uba ushaka kumucecekesha? Sadate ntabujije gutanga ibitekerezo bye, nta n'ubwo ushinzwe kumuha umurongo ngenderwaho. Jya utanga ubitekerezo utagamije kuvuga uyu mugabo no gushaka kumuzamukiraho. Sinibaza ko Sadate akuzi cyangwa muzirinaye, ariko kuvuga ngo arabizi ko atakuruta cyangwa umurusha ururimi, ibyo ni ukwibonekeza. Reka ngaruke ku byo wavuze, Sadate yagaragaje ko atemeranywa na n'uwo Dr Rusa kandi kimwe nk'undi munyarwanda wese ukunda igihugu, igihe cyose wumva ushaka kugoreka amateka ntiwamureka gutyo.... None se nawe wemera ko inama ya Berlin nta bice by'u Rwanda yakase ikabishyira kuri RDC, bamwe bakisanga mu kindi gihugu ariko bagakomeza kuvuga ikinyarwanda? Kuki utagaragaza ibitekerezo bishyigikira ibya Rusa, ahubwo ugakorera attaque Sadate? Iyo Rubanda uba uvuga uyijyane hirya, ibyawe birazwi sha.
Rutimirwa Geofrey34,779 views • 1 year ago

“We reached an agreement in Washington, D.C. but implementation doesn’t happen in Washington. It’s up to those who signed the agreement to follow through. History shows that people don’t always do what they commit to. If the FDLR is not dealt with as agreed, the problem remains - and Rwanda will always do what it must when the FDLR threatens our borders. There’s no magic solution. Just the responsibility to do what’s right. Rwanda has been clear, honest, and committed to fulfilling its part of the deal - together with others.” President Paul Kagame
Rutimirwa Geofrey17,994 views • 6 months ago
No more content to load