
THE FUTURE TV
@THEFUTURETV2 • 11,584 subscribers
THE FUTURE TV ibagezaho Amakuru ku Rwanda, Ibiganiro bisesenguye kuri POLITIKI, UBUTABERA n' UMUTEKANO. https://t.co/3ggP6vRCrl
Shorts
Videos

.Eric BAGIRUWUBUSA ati “Niba hari umuntu wanzwe cyane n’Abanyarwanda, ni Minisitiri Bizimana Jean Damascene”. Iri Barura Bagiruwubusa avuga ko akorera mu tubari, ry’umuntu wanzwe cyane n’abanyarwanda rigamije iki? Ese Abanyarwanda avuga banga Minisitiri #Bizimana ni Bangahe? Ese Bagiruwubusa ahagarariye uruhe rwego rwo kumenya abanzwe n’abakunzwe? Ese Bagiruwubusa Avuga ko Minisitiri #Bizimana yanzwe n’Abanyarwanda kuko yabakoreye ikihe cyaha? Ese kwamamaza urwango aka kageni bigamije iki? Ese Bagiruwubusa abona gushaka kwangisha Abanyarwanda Minisitiri Dr. Jean Damascene BIZIMANA amuhora Ukuri kw’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atangaza, bizamuhira? Ese uku kwibasira Abashyira ahagaragara ukuri kw’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushaka kubangisha Abanyarwanda, ese ntibyagira ingaruka zo kuzabura Abatangabuhamya mu bihe bizaza bibaza ko “Niba Minisitiri yibasirwa ntihagire igikorwa, umuturage usanzwe we bizaba akarusho? Ibi Bagiruwubusa ari gukora, ni ugusebanya bivanze no gutesha agaciro umuyobozi uri mu nshingano ze, akangurira abaturage urwango no kubagumura. #Ntibikwiye!! Rwanda Investigation Bureau Pacifique Kabanda Rwanda Prosecution Angelique Habyarimana IBUKA Rwanda Dr. Emmanuel Ugirashebuja MURANGIRA B. Thierry Albert Rudatsimburwa 🇷🇼 Tom Ndahiro Ingabire Egidie Bibio Paul Rukesha
THE FUTURE TV53,675 views • 5 months ago

🔵Yiyambuye Ikanzu, Bibiliya ashyira hasi, Akenyera ikinyoma yitera Ingengabitekerezo ya Jenoside. Uwo ni Padiri Theophile Murengerantwari, wihisha mu mutaka w’icyitwa VERITASINFO , agakwiza Ibihuha, urwango n’amacakubiri ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside imwuzuye umutima, ikamuhora mu kanwa. Iki kirumbo cyarumbiye Imana, ni Umwambari w’abandi nkawe barimo Padri Thomas Nahimana na Rudakemwa Fortunatus, bose bakaba bakomoka mu Cyahoze ari Cyangugu. Ubu ni mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba. Mu Gihuha gishya cyuzuye ubuswa, ubugome ubugoryi no kwivuguruza, yakwije kuri uyu wa gatatu, yagize ati “ Mu Karere ka Nyamasheke, hari gukorwa Inama zo gutegura Jenoside y’Abahutu” Mu Kwivuguruza uyu muhezanguni warumbiye Kiliziya ati “Nubwo VERITASINFO itaramenya ibivugirwa muri izo nama, ariko ndemeza ko ziri kuba” Umuntu yakwibaza ati “Ko VERITASINFO Itaramenya ibivugirwa muri izo nama, umwanzuro w’uko ziri gutegura Jenoside y’Abahutu awukura he?” Imwe mu mpamvu ikomeye yari yarateye Leta z’Abicanyi gushyira amoko mu marangamuntu, kwari ukugira ngo umunsi wo kwica Abatutsi nugera, bizaborohere kubamenya babica. Mu myaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Leta y’Ubumwe yakuye ayo moko mu marangamuntu, yimika ubunyarwanda. Ndetse inaca iteka ko Jenoside itazasubira ukundi. Kuba Iki kirumbo cyarumbiye Kiliziya , gishaka kuzura akaboze gica ibikuba bya Jenoside ya baringa, birashimangira uburyo nta mahoro nta mutekano, ndetse nta n’ituze cyifuriza Abanyarwanda. Murengerantwari wiyita VERITASINFO , ukirota Jenoside muri 2026, ameze nka cya Kirondwe cyaheze ku ruhu rw’inka yariwe kera. Amatiku, amateshwa n’amatakaragasi y’amacakubiri usigaranye azaguta ku gasi, upfane agahiri n’agahinda ko kutazongera kubona amaraso ameneka mu Rwagasabo. 🔵VIDEO: Natacha Abingeneye Jambo Mugabowindekw Robert Ruhumuza Mbonyumutwa Gustave Mbonyumutwa Mutimukeye C Alice Alfred Antoine UZABAKILIHO Tom Ndahiro Ingabire Egidie Bibio Paul Rukesha Tuyizere Paul Richard Gisagara Munyakazi Sadate KARANGWA Sewase🇷🇼 Dr Diogène Bideri Dr Merard Mp FPR-Inkotanyi Kayumba Placide RWALINDA Pierre-Célestin MPOZEMBIZI Théophile Patriot Nkotanyi Francis Nkotanyi Yvette 𝑹𝒖𝒌𝒂𝒍𝒊𝒛𝒂 𝑨𝒍𝒊 Victor Murashi Rutatina damien Mugenzi Félix Dr. Jean Damascene BIZIMANA Nshimyimana Emmanuel🇷🇼👍 Paul Felix Mash U.Sheila C kamuzinzi 🇷🇼🇸🇬 Nadia MUGUNGA Ingabire ya Safari #TeamIneza Rugaba Patrick U.Sheila C kamuzinzi 🇷🇼🇸🇬 Ayla Samantha Ineza Annie Mongi Tito Hare Professor Sonia K Patrick KARURANGA GASPARD MUSABYIMANA
THE FUTURE TV12,737 views • 1 month ago

.Eric BAGIRUWUBUSA : “Ni hake Umunyamakuru ajya mu kabari, yakavamo akajya kuri Micro akavuga ko ubushakashatsi yakoranye n'abasinzi bagenzi be, bwerekanye ko Minisitiri yanzwe n'abanyarwanda”Mugenzi Félix “Ni hake uzabona Umunyamakuru ajya mu kabari, yakavamo yuzuye amayoga, akajya kwibasira umuyobozi uri mu nshingano, amuhimbira imvugo atavuze , agamije gusa kumwangishe abantu” “Ni hake uzabona Umunyamakuru ufite mu Nshingano kwigisha; abona ko isomo ry’ibanze ryo kwigisha, ari Urwango” Uwo ni igisebo ku itangazamakuru ry’u Rwanda, akaba icyasha mu muryango mugari w’Abanyamakuru. #Ntuduheho Tom Ndahiro Ingabire Egidie Bibio Paul Rukesha Mike Karangwa Richard Gisagara Yolande Mukagasana Lonzen Rugira Munyakazi Sadate KARANGWA Sewase🇷🇼 Dr Diogène Bideri Dr Merard Mp FPR-Inkotanyi Kayumba Placide Patriot Nkotanyi Francis Nkotanyi Yvette 𝑹𝒖𝒌𝒂𝒍𝒊𝒛𝒂 𝑨𝒍𝒊 Victor Murashi Rutatina MURANGIRA B. Thierry damien Mugenzi Félix Pacifique Kabanda Gatabazi Jean Marie Vianney Dr. Jean Damascene BIZIMANA Nshimyimana Emmanuel🇷🇼👍 Fabrice Rugumire Paul Felix Mash Rugaba Patrick Ingabire ya Safari #TeamIneza Nadia MUGUNGA U.Sheila C kamuzinzi 🇷🇼🇸🇬 Murara P#TeamIneza NGENZI N. Pamphile Habyarimana Léon Jean-Luc Habyarimana
THE FUTURE TV26,510 views • 5 months ago

🔵”ABAHUTU BARITATSA”. Ubuhamya Gahamanyi Louis yatanze kuri Youtube channel yitwa “ENJOY AFRICA TV, #Interahamwe zitirira Dr Bizimana Jean Damascène, zigamije kumwangisha rubanda. “…Buriya Abahutu baritatsa. Ibiriho bibabaho , cyangwa ibyababayeho by’ubuhunzi n’ibindi numva bitatsamo, ni ingaruka z’ibyo biyemereye. Njye hari abo twavuganaga bari kwica Abatutsi bakambwira ngo, ibi Nzabibazwa na nde se ko twabamaze? Bavugaga yuko #Inkotanyi, n’Abatutsi bari mu gihugu b’ibyitso, bafite umugambi wo kumara Abahutu. Hari ikibazo njya mbaza uyu munsi, ko Inkotanyi zatsinze,zigafata igihugu, uyu munsi Inkotanyi zabuze imbaraga zo kubamara? ” 🔵VIDEO: Tom Ndahiro Ingabire Egidie Bibio Paul Rukesha Yolande Mukagasana Munyakazi Sadate KARANGWA Sewase🇷🇼 Dr Diogène Bideri Dr Merard Mp Patriot Nkotanyi Francis Nkotanyi Yvette 𝑹𝒖𝒌𝒂𝒍𝒊𝒛𝒂 𝑨𝒍𝒊 damien Mugenzi Félix Patrick Muyaya Dr. Jean Damascene BIZIMANA Nshimyimana Emmanuel🇷🇼👍 Fabrice Rugumire Paul Felix Mash Alfred Antoine UZABAKILIHO Jambo Jean-Luc Habyarimana U.Sheila C kamuzinzi 🇷🇼🇸🇬 Lyamukuru Félicité Nadia MUGUNGA Antoine Mukiza Zigiranyirazo Denise Zaneza Marthe N Kamena June
THE FUTURE TV24,512 views • 8 months ago

🔵Burya koko, Nta Mahoro y’Umunyabyaha pe!!.Nimurebe urwo Umujenosideri wabyaye Rugaba Patrick apfuye. Uyu mubona aha, ni Sibomana Methuselah, Umujenosideri Kabombo warimbuye Abatutsi mu Cyahoze ari Perefegitura ya kibuye. Uyu mujenosideri Kabombo akaba ari se wa Rugaba Patrick, Umuhakanyi wa Jenoside wigize ruharwa, nawe wamamaye mu mateshwa n’amatakaragasi yibasira u Rwanda n’abayobozi barwo, ku mbuga nkoranyambaga. Uyu Ruharwa, Sibomana Methuselah, nyuma yo gusoza imyaka 19 yakatiwe n’urukiko Gacaca, yatorongereye mu Gihugu cy’Ubugande, ahitamo kujya kwangara, kubera ipfunwe ryo kutazabasha gutura iruhande rw’imiryango yahekuye. Ubu arimo kubundabunda i Bugande mu nkambi y'impunzi ya Kyaka II , mu gace kayo ka Sweswe , aho agiye kuzicwa n’inzoga z’inkorano yirirwa yiyahuza amanywa n’ijoro. Uyu, ni we Rugaba akomoraho ubuterahamwe bwamusaritse, kandi nk’uko mubibona, urwo apfuye si ruto. Rugaba kwemera umurage wo kugwa ku gasi, ni ububwa azicuza iteka ryose. Bibaka umuvumo w’ubu n’iteka ryose. Nagende rwiza. Tom Ndahiro Ingabire Egidie Bibio Nkotanyi Yvette @Mumbogo_V_S Yolande Makolo 🇷🇼 Patriot Nkotanyi Francis damien Dr. Jean Damascene BIZIMANA Nshimyimana Emmanuel🇷🇼👍 Sila Cehreli / Mushaka-Muzi w’Inkotanyi 🇹🇷 🇷🇼 Dr Merard Mp Ishimwe Heritier Uwimana Basile Albert Rudatsimburwa 🇷🇼 Mugenzi Félix AIKN FPR-Inkotanyi KARANGWA Sewase🇷🇼 Murara P#TeamIneza Munyakazi Sadate U.Sheila C kamuzinzi 🇷🇼🇸🇬 Nadia MUGUNGA Ingabire ya Safari #TeamIneza Murara P#TeamIneza
THE FUTURE TV21,399 views • 9 months ago

🔵#Ubwigenge bw’u #Rwanda mutwerera #Kayibanda ni #Igihuha. Umukurambere Pasiteri Ezra Mpyisi ataratabaruka, yabigarutseho muri aya magambo : “Kayibanda yabwiraga abazungu ati turashaka kwigumira uko mwadutegekaga, ariko Mutwicire Umututsi, twebwe Abahutu dutegekane namwe kugera igihe muzabishakira”. Pasiteri Ezra Mpyisi akomeza agira ati “Bijya gucika,Ubwo bwigenge bemeye kubutanga, babuha Abantu nka #Kayibanda wasabaga ibyo, Abahataniye ubwigenge bwa Nyabwo bw’Abanyarwanda barapfuye, abandi barahunze” Rero Muzehe Senateur Emmanuel Havugimana , ntiyapfobeje itariki ya 1/07/1962 nk’uko Interahamwe Rugaba Patrick ibivuga. Ahubwo yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko kuri iyo tariki, Abanyarwanda babeshywe ko bahawe ubwigenge, kandi mu by’ukuri baziritse kugera ku bwonko. Ubwigenge bwa Nyabwo Abanyarwanda bakaba babukesha FPR-Inkotanyi yabohoye u Rwanda tariki ya 4/07/1994, ikarukura mu menyo y’Ababisha! Tom Ndahiro Ingabire Egidie Bibio Paul Rukesha Tuyizere Paul Richard Gisagara Munyakazi Sadate KARANGWA Sewase🇷🇼 Dr Diogène Bideri Dr Merard Mp FPR-Inkotanyi Patriot Nkotanyi Francis Nkotanyi Yvette 𝑹𝒖𝒌𝒂𝒍𝒊𝒛𝒂 𝑨𝒍𝒊 Victor Murashi Rutatina damien Mugenzi Félix Dr. Jean Damascene BIZIMANA Nshimyimana Emmanuel🇷🇼👍 Paul Felix Mash U.Sheila C kamuzinzi 🇷🇼🇸🇬 Nadia MUGUNGA Ingabire ya Safari #TeamIneza Murara P#TeamIneza
THE FUTURE TV10,168 views • 3 months ago

🔵Gustave Mbonyumutwa : Gutagatifuza Ubwicanyi bwa So Shingiro Mbonyumutwa , Ni bwo Bugwari!! Buri gihe iyo Dr Bizimana Jean Damascene akomoje ku buterahamwe bwa Shingiro Mbonyumutwa, Se wa Ruhumuza Mbonyumutwa na Gustave Mbonyumutwa , aba bahungu baritatsa bakarwana no kugaragaza ko uyu mubyeyi wabo w’umwicanyi arengana. Gusa aba basore banze guca ukubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside bakomora ku mubyeyi wabo Shingiro w’umwicanyi, na sekuru Dominiko Mbonyumutwa, birengagiza ko ukuri kw’amateka kugaragaza ibimenyetso ntashidikanywaho, bihamya bikanashimangira uruhare rwa Shingiro Mbonyumutwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. #Gustave; Bimwe muri ibyo bimenyetso ntashidikanywaho bishimangira uruhare rwa So muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ibi bikurikira: 1. Shingiro Mbonyumutwa ukubyara yari Umuyobozi w’ibiro (Directeur de Cabinet) bya Jean Kambanda, wari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma yiyise iy’Abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mirimo Shingiro yakoze muri ibyo biro bya ruharwa Kambanda, harimo kwandika inyandiko zashishikarizaga Abahutu gukora Jenoside, ndetse no gusakaza amabwiriza y’Ubwirinzi bw’Abaturage ( Auto-défense civile), amabwiriza yashyizwe hanze mu 1994, agamije kongerera ubukana n’umuvuduko Jenoside yakorewe Abatutsi. Uko ni ukuri kw’Amateka, kudateze gukurwaho n’amateshwa yawe. 2. Ku itariki ya 21/04/1994, Shingiro Mbonyumutwa ukubyara, yari Umutumirwa muri Radiyo Rwanda, mu ikiganiro rutwitsi cyakanguriraga interahamwe n’abasirikare b’icyo gihe gukora Jenoside. Muri icyo kiganiro dusanga mu gitabo “Rwanda Les Médias du Génocide”, So Shingiro Mbonyumutwa yagikoranye n’abandi bambari b’ivanguramoko rya Hutu pawa barimo, Édouard Karemera, Stanislas Mbonampeka na Rafiki Hyacinthe Nsengiyumva. Muri Icyo kiganiro cyamamajwe mu gihugu hose, interahamwe n’abasirikare bakaba barakanguriwe gukorana umuvuduko n’ubukana Jenoside, cyane cyane mu ma Perefegitura yari atarafatwa na FPR-Inkotanyi arimo Gitarama, Butare, Gikongoro, Cyangugu, Kibuye, Gisenyi, Ruhengeri n’igice cya Kigali Ngali. Guhitamo gushyira icyo kiganiro kuri iyo tariki ya 21 Mata 1994, ntibyari impanuka. Kuri uwo munsi Nyuma y’icyo kiganiro, ni bwo habarurwa Abatutsi basaga 250,000 bishwe ku munsi umwe. Ni wo munsi wishwemo Abatutsi benshi, mu gihe cy’amezi atatu yose Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze. #Urugero: I Kinazi hapfuye abarenga 30.000, i Karama hapfuye 75.000, mu mujyi wa Butare hose (Cyarwa, Tumba, CHUB, Kabutare, Murambi) hapfuye abarenga 50.000, Cyanika hapfuye 35.000, Kaduha hapfuye 47.000, i Nyanza hicirwa burugumesitiri JMV Gisagara, Abandi bicirwa i Mibilizi, i Kabuye muri Komini Ndora, i Birambo n’ahandi. Izi ni ingero gusa z’ubwicanyi bukomeye bwakorewe Abatutsi mu munsi umwe, nyuma y’ikiganiro So Shingiro Mbonyumutwa n’abicanyi bagenzi be bakoreye kuri Radiyo Rwanda, bakangurira Interahamwe n’abasirikare gutembatsemba Abatutsi. Uku nako ni ukuri kw’Amateka, kudateze gusibanganywa n’amateshwa yanyu. 3. Ukunze kubeshya abantu ko So Shingiro Mbonyumutwa yari muri Kigali, mu mezi atatu Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze. Icyo na cyo ni ikinyoma cyambaye ubusa ukwirakwiza, kuko So wari umuyobozi w’ibiro bya Kambanda Jean, yimukanye na Guverinoma y’Abatabazi hagati muri Mata 1994, bimukira i Gitarama. Imbere y’urugo rwa So Shingiro Mbonyumutwa aho mwimukiye muva i Kigali, hari bariyeri yo gutangiriraho Abatutsi bakajyanwa kwicwa. Iyo bariyeri yari mbi cyane, yashyizweho ku mabwiriza ya So Shingiro, nk’umuntu wari mu mugambi wo kurimbura Abatutsi kandi awushyigikiye. Uku nako ni ukuri kw’amateka kutasibanganywa n’abatindi nkawe. Kurwana no gutagatifuza so w’umwicanyi ubeshya ko Gacaca yamugize umwere, ndabigereranya no guta ibitabapfu, kuko ntuteze guhinyuza ukuri kw’Amateka ya Jenoside so yakoze ku manywa y’ihangu. Wowe na Bagenzi bawe bo muri Jambo ndabagira inama yo kwemera ukuri, mukareka urwango no guhakana jenoside, kuko kubikomeza, ni ukwirahuriraho umuvumo w’iteka.
THE FUTURE TV15,060 views • 6 months ago

.Rugaba Patrick yahunze iki, yahunze ryari? Ikinyoma uyu mwene Ruharwa abeshya Abazungu, avuga ko yahunze u Rwanda mu mwaka wa 2013, nyuma y’uko Leta yashakaga kumukoresha mu kurwanya abatavuga rumwe na yo akabyanga. Gusa mu magambo ye, ntagaragaza urwego rwashatse kumukoresha, ndetse nta n’ubwo agaragaza abatavuga rumwe na Leta bashakaga ko arwanya? Ikindi uyu muhezanguni atagaragaza, ni gihamya y’uko yari afite ubushobozi bwo kurwanya abatavuga rumwe na Leta, ku myaka 23 yari afite icyo gihe ava mu Rwanda. Mu byukuri #Rugaba ni umwana warereshejwe urwango n’amacakubiri ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside akomora kuri Ruharwa umubyara witwa “Sibomana Methuselah”. Se wa #Rugaba nyuma yo gusoza igifungo cy’Imyaka 19 yakatiwe na Gacaca amaze guhamwa n’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ipfunwe ryo guturana n’abo yahemukiye ryatumye atorongera ajya kwihisha mu Bugande. #Rugaba utarorohewe no kurangiza Kaminuza kubera isomo rya Financial Management ryari ryaramunaniye, yavuye mu Rwanda agiye gusura se mu Bugande mu nkambi y’impunzi, ahava akomereza gushakisha imibereho mu bihugu bya Afurika aza no kwisanga mu Bufaransa, abifashijwemo na Nyakwigendera Faustin Twagiramungu bari bafitanye isano. Kubera #Urwango n’amacakubiri byamureze, yageze mu Burayi asanga akwiye gutungwa no gusebya no guharabika igihugu cye, kugira ngo abone ikimubesha mu Burayi nk’impunzi kandi mu by’ukuri nta cyo yahunze, abavandimwe be bose ndetse na Nyina bari mu Rwanda, baratuje kandi baratekanye. #Rugaba, Iyo Leta iba yica abana b’u Rwanda, yari kuguheraho n’abavandimwe bawe ntiyari kukwishyurira amashuri ishaka ko wazavamo umuntu muzima, kandi itayobewe ko uri mwene ruharwa watsembye Abatutsi. Ntacyo wahunze, uri agaterahamwe kateye ikirenge mu cya ruharwa ukabyara, ni yo mpamvu muzarangira kimwe muguye ishyanga. Ubu #Rugaba ari kubarizwa muri #Parimehutu ivuguruye, yitwa RDI Rwanda Rwiza Official , ikaba ishyaka ryahoze ari irya Faustin Twagiramungu, ubu riyoborwa n’Umuhungu wa Kayibanda witwa “Ildebrand kayibanda”. Inzozi we na bagenzi be bahorana zo kongera kumena amaraso y’Abanyarwanda, ntibateze na rimwe kuzazikabya bararushywa n’ubusa Prezo Alfred Antoine UZABAKILIHO Jean Paul Turayishimye 🇷🇼Rwanda en France🇨🇵 Ambassade de France au Rwanda 🇫🇷🇪🇺 Tom Ndahiro Ingabire Egidie Bibio Paul Rukesha Mike Karangwa Richard Gisagara Yolande Mukagasana Lonzen Rugira Munyakazi Sadate KARANGWA Sewase🇷🇼 Dr Diogène Bideri Dr Merard Mp FPR-Inkotanyi Kayumba Placide Patriot Nkotanyi Francis Nkotanyi Yvette 𝑹𝒖𝒌𝒂𝒍𝒊𝒛𝒂 𝑨𝒍𝒊 Victor Murashi Rutatina MURANGIRA B. Thierry Badrama_The_mane damien Mugenzi Félix Pacifique Kabanda Gatabazi Jean Marie Vianney Dr. Jean Damascene BIZIMANA Nshimyimana Emmanuel🇷🇼👍 Fabrice Rugumire Paul Felix Mash Rugaba Patrick Ingabire ya Safari #TeamIneza Nadia MUGUNGA U.Sheila C kamuzinzi 🇷🇼🇸🇬 Murara P#TeamIneza NGENZI N. Pamphile Mukashema Nancy Divine
THE FUTURE TV11,936 views • 5 months ago

🔵Mu Magambo ye, Ally Yusufu Mugenzi ashimangiye ko Apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umunyarwanda yaciye Umugani ngo “Ntawe usiga ikimwirukamo”. Kandi Umugani, ugana Akariho. Ally Yusuf Mugenzi , ni Umuhezanguni wahoze ari Umunyamakuru kuri BBC News Gahuza . Akaba azwiho kuba yarabaye igikoresho cy’Abajenosideri bahekuye u Rwanda, mu gukwirakwiza ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abinyujije mu Kiganiro Imvo n’Imvano yakoraga kuri #BBC. Mu kiganiro aherutse kugirana n’Interahamwe GASPARD MUSABYIMANA , yivuyemo, akoresha imvugo zishimangira ko ari Umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko Minisitiri Dr. Jean Damascene BIZIMANA adahwema kubihishurira Abanyarwanda. Muri icyo kiganiro Ally Yusufu Mugenzi atifuzaga ko bimwe mu byo yavugiyemo bitangazwa, Musabyimana akamutenguha akabitangaza , yumvikana agira ati : 🔷“Iyo Indege ya Habyarimana idahanurwa nta Jenoside yakorewe Abatutsi iba yarabaye” Kuvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe ahubwo yatewe n’ihanurwa ry’indege ya #Habyarimana, ni Imvugo ishimangira Gupfobya Jenoside ndetse no kuyiha ishingiro. Ally Yusufu mugenzi mu kiganiro yagiranye n’Interahamwe yitwa Murindahabi Jean Claude, yababijwe uko yumva inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi , asubiza muri aya magambo: 🔷“Inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi iyo nyumvise, indya ku mutima” Mu Kiganiro Imvo n’imvano, bagaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’itegurwa ryayo, #Mugenzi yagize ati : “Abatutsi bagize uruhare mu gutegura Jenoside yabakorewe”. Ally Yusufu Mugenzi w’imyaka isaga 75 aho guhora yiriza amarira y’Ingona ngo Minisitiri #Bizimana yamuvuze, kandi aba yamuvuze ukuri, akwiye gusaza atanduranya akareka gukina na Jenoside yakorewe Abatutsi, cyangwa se agashikama agakubitanwa n’abandi bajenosideri. 🔵VIDEO: Tom Ndahiro Ingabire Egidie Bibio Paul Rukesha Mike Karangwa Richard Gisagara Yolande Mukagasana Munyakazi Sadate KARANGWA Sewase🇷🇼 Dr Diogène Bideri Dr Merard Mp FPR-Inkotanyi Patriot Nkotanyi Francis Nkotanyi Yvette 𝑹𝒖𝒌𝒂𝒍𝒊𝒛𝒂 𝑨𝒍𝒊 damien Mugenzi Félix Gatabazi Jean Marie Vianney Dr. Jean Damascene BIZIMANA Nshimyimana Emmanuel🇷🇼👍 Fabrice Rugumire Paul Felix Mash Rugaba Patrick Ingabire ya Safari #TeamIneza Nadia MUGUNGA U.Sheila C kamuzinzi 🇷🇼🇸🇬 Murara P#TeamIneza NGENZI N. Pamphile MPOZEMBIZI Théophile Mucyo Wa Mpama Mukashema Nancy Divine
THE FUTURE TV10,640 views • 6 months ago

🔷Gen James Kabarebe avuze ko kimwe mu byatumye FPR-Inkotanyi itsinda urugamba rwo kubohora u #Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ari Ukutihanganira Imico mibi. “Imico mibi ndetse n’izindi ngeso ziganisha ku kibi (Negative tendances) bisaba kuzirandura zigitangira. Iyo uzihoreye, ukazirera ukazorora ntuzikumire, zigera ahantu udashobora kuzihagarika “ 🔷VIDEO: Nshimyimana Emmanuel🇷🇼👍 𝗠𝗽𝗶𝗹𝗶𝗺𝗯𝗮𝗻𝘆𝗶/ARCHIVES 🇷🇼❤️ Tom Ndahiro Paul Rukesha damien BAZIMYA Joseph @DrMumbogoSV Ingabire Immaculate Ingabire Egidie Bibio Nkotanyi Yvette Patriot Nkotanyi Francis Mongi Mugenzi Félix Munyakazi Sadate Noel Kambanda Charles Habonimana CH Uwimana Basile Albert Rudatsimburwa 🇷🇼 Rameck Gisanintwari @godfather250_ Anita Kayirangwa Chantal M. 🇷🇼🇨🇦 Gatabazi Jean Marie Vianney Béatrice Uwera Aimable Bayingana Kanyana Vanessa 🇷🇼 Mwiseneza K.A.Aziz Ellen Kampire
THE FUTURE TV38,843 views • 3 years ago

🔵Ubukana bwo gukwiza Ibihuha #AngesNkusi agarukanye buramukungurira! Ati “Umugore witwa Dushimirimana Antoinette yafunzwe n’Urukiko, Gereza ya Mageragere yari afungiyemo yiha uburenganzira bwo kumufungura, nta rubanza rubaye” The Future Tv yifashishije ibyemezo by’Urukiko, ikubitiye ahakubuye icyo kinyoma, igaragaza ko uyu Mugore atigeze afungurwa na Gereza, ahubwo yarekuwe ku busabe bw’Ubushinjacyaha, nyuma yo gusanga nta mpanzu zifatika zikwiye gutuma akomeza gufungwa, bugasaba urukiko kumurekura urukiko rukakira ubusabe bw’ubushinjacyaha rukarekura uyu mugore” Hari hashize umwaka uyu mugore acecetse, kubera kwihanangirizwa bwa Nyuma na Rwanda Investigation Bureau asabwa guhagarika gukwiza ibihuha, kugoreka amateka y’u #Rwanda, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi , gukwiza amacakubiri n’ibindi. Nyuma y’umwaka, Nkusi Uwimana Agnes Kamere mbi yamubyukanye azura imico mibi ye yo gusebya no guharabika Leta n’inzego zayo, nkaba nibutsa aka kabaye icwende katoga ko , agapfa kaburiwe ari impongo.“Nakubitwa ntazaboroge” VIDEO: Tom Ndahiro Paul Rukesha KARANGWA Sewase🇷🇼 Munyakazi Sadate Albert Rudatsimburwa 🇷🇼 Mugenzi Félix Gatete Nyiringabo Ruhumuliza 🌞 Rwanda Prosecution Rwanda Investigation Bureau Jeannot Ruhunga Rwanda Correctional Service Ministry of Justice
THE FUTURE TV15,770 views • 2 years ago

Ujeneza Raissa ni umukobwa wa #VictoireUmuhoza inkozi y’Ibibi yanze kwicuza, ikaba ikataje mu kwandagaza u #Rwanda mu ruhando mpuzamahanga ivuga ko rudatekanye. Uyu mukobwa abeshyuza nyina Umubyara, akagaragaza ko u #Rwanda, rutuje, rucyeye kandi rutekanye, akanakangurira abandi banyarwanda gutaha bakaza gusura u #Rwanda kuko ruryoshye. Video: Tom Ndahiro Gatete Nyiringabo Ruhumuliza 🌞 Paul Rukesha BAZIMYA Joseph KARANGWA Sewase🇷🇼 Munyakazi Sadate Jeannot Ruhunga Albert Rudatsimburwa 🇷🇼 Mugenzi Félix
THE FUTURE TV10,159 views • 2 years ago
No more content to load