
VERITASINFO
@veritasinf • 5,062 subscribers
Informations et actualités en Afrique , dans la région des grands lacs en général mais surtout le Rwanda
Shorts
Videos

Rwanda: Bwana Bosco Empire aratubwira icyo azi ku rupfu rwa Sgt Major Robert Kabera, akaba atubwirako abo bicanyi nawe kimwe n’abandi bose bari kumugenza! RPF KAGA yacecekesheje Abanyarwanda bose bari imbere mu gihugu none ikomeje umugambi wo gucecekesha abayihunze batinyuka kuyihangara! Nyamara umugani wa kinyarwanda ugira uti « ubamba isi ntakurura » wagombye guha isomo KAGA! Isi ni igihugu n’abahituye ; kubamba ni ukwica! None se hari umuntu wabayeho wigeze kwica abatuye igihugu cyose akabamara? Na NERO w’i Roma yarabigerageje ariko yapfuye atabamaze! Nta muntu utazapfa, kandi kwica umuntu ntacyo byongera ku minsi y’uwamwishe azamara hano ku isi! Kwica Robert niki bizafasha KAGA ku bibazo afite ubu? None KAGA azica abantu bose bamagana ubwicanyi bwe abamare? Inkotanyi zamuzanye mu gihugu kandi akaba arizo zimurinda zigomba gufata iya mbere mu gutabara rubanda zikabakiza KAGA niba zidashaka kuzikorera ubwicanyi bwe dore ko we azagenda wenyine nk’ubufindo!
VERITASINFO53,986 views • 13 days ago

Rwanda: uwampa kumenya icyo Evode aaba atekereza mu mutwe we nkurikije aya magambo yavuze ku Nkotanyi! Yagize ati « Inkotanyi zigizwe n’abatutsi bari hanze zaturutse i Bugande zifite indege na kalacinikofe mu ntoki maze zirimbura Abanyarwanda, none se nka Ibingira nawe twavugako ari victime wa génocide kuko ari umututsi? » Ibi bitekerezo bya Evode bizandilwa mu mateka!
VERITASINFO39,939 views • 1 month ago

Rwanda: amakuru aturuka kwa Kagame ntabwo ari meza kuko bamwe mu basilikare bamurinda (aba-GP) batorotse igihugu bagahungira i Burundi! Aya makuru akaba yarashimangiwe kandi na « Afande Robert » wabaye umwarimu w’abasilikare (instructeur) muri RDF! Ubu mu basilikare barinda KAGA harimo urwicyekwe ruteye ubwoba ku buryo bashobora kurasana! Ibi kandi byo gusubiranamo bakarasana biramutse bibaye kaba ari akaga gakomeye ku Banyarwanda kuko nta muntu numwe ushobora guhagarika iyo ntambara! Kurasana hagati y’Inkotanyi ubwazo ntibishobora gutungura Abanyarwanda kuko si ubwa mbere byaba bibayeho, mwibuke intambara yo ku Rucunshu yahanishije Abega n’Abanyiginya ! Iyo ntambara yaturutse ibwami kandi na nubu ingaruka zayo ntabwo zirarangira! Abahanga mu mateka bavuga ko ibintu byabaye cyera byongera kwisubiramo bikagaruka bisa n’ibya mbere, gusa hagahindukamo ibintu bicye biba bijyanye n’imihindagurikire y’igihe ndetse n’iterambere! « Birabe ibyuya ntibibe amaraso! »
VERITASINFO32,855 views • 1 month ago

RWANDA - HARAVUGWA AMANAMA YO GUTEGURA JENOSIDE Y’ABAHUTU : Muri iyi minsi, « Veritasinfo » ikomeje kwakira amakuru ihabwa n’abantu bari imbere mu gihugu bemezako Meya w’akarere ka Nyamasheke « Bwana MUPENZI Narcisse » amaze iminsi akoresha amanama ya rwihishwa abayobozi b’utugari n’imidugudu ; ayo manama akaba atangira saa tatu z’ijoro akarangira saa sita z’ijoro. Mu ijoro ryo kuwa gatatu taliki ya 09/09/2026, Meya wa Nyamasheke yakoresheje iyo nama mu murenge wa Nyabitekeri, kuwa Kane taliki ya 10/09/2026 akoresha iyo nama mu murenge wa Shangi naho kuwa gatanu taliki ya 11/09/2026 akaba yarakoresheje iyo nama mu murenge wa Bushenge. Kugeza ubu ntabwo « Veritasinfo » irashobora kubona amakuru y’ibyavugiwe muri izo nama, ariko amakuru y’uko izo nama zabayeho, yo ni ukuri kuzuye. Kubera izo nama za rwihishwa zikoreshwa n’uwo muyobozi, byatumye ubwoba butewe n’ibihuha byinshi bukwira mu baturage baturiye ako karere aho abantu bamwe bari kuvugako kubera ko inyeshyamba za RDF/M23 ziri gutsindwa cyane muri Congo, intambara igiye guhita yinjira mu Rwanda. Ayo makuru y’iterabwoba avugako intambara ya RDF/M23 niramuka yinjiye mu Rawanda, Abahutu batuye ako karere bazahita bakorerwa jenoside bakicwa ! Aya makuru akaba ari kurushaho gukwira cyane kubera ubuhamya buri kunyura ku mbuga nkoranyambaga nk’uko tububagejejeho hasi aha bwemezako FPR igiye gukorera jenoside Abahutu batuye mu turere tumwe na tumwe tw’u Rwanda n’akarere ka Nyamashe karimo. #RFD/#M23, #Congo, #Nyamasheke, #Veritasinfo, #Abahutu, #jenoside.
VERITASINFO27,301 views • 1 month ago

Rwanda: Kayumba Nyamwasa akomeje gukubita ahababaza Paul Kagame! Nyamwasa ati «Habyarimana twamuregaga ko ari umunyagitugu (dictator) kandi yaramaze imyaka 20 gusa ku butegetsi, none Kagame we arengeje imyaka 30, ubwo muri abo bombi dictator ni nde?». Ibifobagane byo muri RPF bizaduhe igisubizo!
VERITASINFO17,062 views • 1 month ago
1:27
Sensitive content
This media may contain sensitive content.

RDC: abatekereza ko Kagame (RDF/M23) ashobora gushinga leta yigenga muri Congo baribeshya cyane! Byaba byagenze gute kugirango iyo leta ishyigikirwe n’abaturage bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo nk’ibi? Ese leta idashyigikiwe n’abaturage ibaho? Congo itandukanye n’u Rwanda!
VERITASINFO40,460 views • 4 months ago

Rwanda -USA: Iryavuzwe riratashye! Hari umuntu numwe washoboraga gutekerezako ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe z'Amerika bwashoboraga kuvuga ko RPF-KAGA ariyo mbi cyane mu karere kurusha FDLR? Niba bigeze aho Amerika ibonako yashyigikiye amashitani yitwa Inkotanyi agafata ubutegetsi mu Rwanda, igisigaye ni iki? Buri wese niyibwire!
VERITASINFO27,148 views • 3 months ago

Rwanda- Burundi: kubera kubangamirwa n’u Burundi bigatuma ananirwa gufata Congo ndetse akaba afite impungenge ko ingabo za Congo zishobora kumusabga i Kigali, Paul Kagame yiyemeje gutera u Burundi. Amakuru y’uko ingabo za RDF -KAGA zateye u Burundi yatanzwe bwa mbere n’urubuga rwa YouTube rwa « Cody-Empire », aho yasobanuyeko ingabo z’u Rwanda RDF zambutse umupaka zikinjira ku butaka bw’u Burundi zinyuze ahitwa ku Idadaza mu ntara ya cyera ya Muyinga mu Burundi ihana umupaka n’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba. Izo ngabo za RDF KAGA zimaze kugera ku butaka bw’u Burundi zageze ahitwa Kibaya zihasanga abaturage b’abarundi zirabakubita abenshi muribo barakomereka bikomeye. Mukanya nk’ako guhumbya Imbonerakure n’ingabo z’u Burundi FDNB bahise batabara bituma Inkotanyi zidakomeza kwinjira ku butaka bw’u Burundi. Muri uko kwinjira ku butaka bw’u Burundi, abaturage b’abarundi bafite telefone bahise bafata amashusho ( amwe murayabona hasi aha) yerekana uburyo RDF yinjiye mu Burundi akaba ari nabyo byatumye ingabo z’u Burundi zitabara vuba na bwangu. Amakuru afite gihamya dufite arerekana ko ingabo za RDF/M23 ziri gutsindwa bikomeye muri Congo zikaba ziri gutakaza abasilikare benshi n’ibikoresho byinshi. Muri iki cyumwuru turangiza ingabo za Congo ziri muri Kivu y’epfo zarashe indege ebyiri (2) za KAGA zari zitwaye intwaro n’abasilikare bari bagiye gutabara ingabo ze ziri i Mulenge zitorohewe n’urugamba ruhari. Kubera ako gahinda ko gutakaza indege 2 zose mu gihe gito nibyo byatumye KAGA yohereza Inkotanyi mu Burundi kugirango arebe ko u Burundi bukura ingabo zabwo muri Congo bityo arebe ko yakorohorwa n’umuriro abarwanyi be bari guhura nawo cyane ko afite ubwoba ko FARDC na Wazalendo bashobora kumusanga i Kigali! Gutangiza intambara biroroha ariko kuyihagarika wenyine ntibikunda, none KAGA wananiwe intambara ya Congo arashobora intambara agiye gushoza ku Burundi? Mushobora gukurikirana amakuru y’igitero cya RDF mu Burundi aha:
VERITASINFO11,660 views • 1 month ago

Rwanda: RPF-Inkotanyi imaze kugeza Abanyarwanda aho umwanzi ashaka! Amarira amaze kuzura intango! Inkotanyi ziri gukaza Abanyarwanda bari imbere mu gihugu zibaka imisanzu n´imisoro y’urudaca bakababwira ngo nibajye gusabiriza ayo mafaranga kuri bene wabo bari mu Burayi n’Amerika!
VERITASINFO18,013 views • 3 months ago

BADRAMA, umunyarwanda w’icyamamare mu myidagaduro mu #Rwanda avuze agahiri n’agahinda kari ku mutima we; ariko ibyo avuze bikaba biri no ku mitima y’Abanyarwanda benshi! Ni ryari FPR izunamura icumu igahagarika ubwicanyi ikorera Abanyarwanda? Twizereko Badrama adacibwa umutwe!
VERITASINFO34,418 views • 8 months ago

Rwanda: Kizito Mihigo yagize ati «génocide yakorewe Abatutsi niwo musaraba w’uru Rwanda rwa FPR!» Impfubyi za génocide yateguwe na FPR zibaza ibibazo by’akasamutwe kubera ibinyoma bya RPF-KAGA!Ni iyihe mpamvu Habyarimana Juvénal aryozwa génocide yabaye nyuma y’urupfu rwe…
VERITASINFO18,688 views • 3 months ago

Rwanda: Abanyarwanda ba Uganda ngo bakomeje kunanirana! Mbese bazayoborwa na nde bemera?
VERITASINFO20,275 views • 8 months ago

RDC-Goma: Amakuru atangwa na GPS y’icyogajuru cya ONU yemeza ko drone yarashe ku nzu yasanzwemo umurambo w’ umufaransakazi witwa Karine Buisset wari umukozi w’ishami rya ONU rya UNICEF i Goma yaturutse mu Rwanda; ibyo kandi bikaba binemezwa na MONUSCO. Iperereza rirakomeje.
VERITASINFO17,871 views • 7 months ago

Rwanda: Aba diplomate b’u Rwanda bari mu Bubiligi banze kurira indege ibasubiza i Kigali bahitamo gusaba ubuhungiro mu Bubiligi nyuma y’aho u Rwanda ruciye umubano n’Ububiligi ushingiye kuri z’ambasade!! Ariko KAGA we ngo araza guhangana n’Ababiligi! Binyuze mu yihe nzira ?
VERITASINFO20,406 views • 1 year ago

Burundi: Kuri «BBC Gahuza », umunyamabanga mukuru wa CNDD ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi yasabye leta y’u Rwanda guhagarika ibyo kwiriza no gushavura kubera ko M23 yarasiwe muri Congo! Amasezerano yo gutabarana hagati ya Congo n’u Burundi ntabwo areba u Rwanda!!
VERITASINFO14,071 views • 1 year ago